• 12/12/2019 2:21 16

Ikibazo cy’inyubako y’ibitaro bya Kibuye mu nkiko….

Karongi – Ibitaro bya Kibuye nubwo bimaze imyaka ine(4) bikorerwamo bifite ibibazo by’ubwiherero butageramo amazi, ubuziranenge bw’ibice binyuranye by’inyubako n’ibindi bamwe bavuga ko bishingiye ku myubakire y’iyi nzu. Rwiyemezamirimo wabyubatse yabwiye Umuseke ko agiye kurega Akarere kamuhaye isoko, Akarere nako kavuga kagiye mu nkiko kurega uyu rwiyemezamirimo.

Ibitaro bya Karongi byatashywe 2014 by'agateganyo ariko ababyubatse n'ababihawe ntibaravuga rumwe kugeza ubu
Ibitaro bya Karongi byatashywe 2014 by’agateganyo ariko ababyubatse n’ababihawe ntibaravuga rumwe kugeza ubu

Ibi bibazo n’ibindi bigendanye n’inyubako y’ibitaro bituma hari ubwiherero bucye cyane kuri ibi bitaro usanga abarwayi bafite ubwiherero bucye cyane, hari ikibazo cy’imikoreshereze y’amazi n’imyanda y’ibi bitaro, ndetse hari aho impombo zitwara imyanda iva mu misarane zaracitse iyi myanda ikamanukira aho babagira ‘salle d’opèration’.

Tariki 28 Ukuboza 2018 ku karere ka Karongi habaye inama Njyanama y’Akarere yanaganiriye kuri iki kibazo cy’inyubako y’ibitaro. Iyi nama irangiye Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ko iyo uburyo bwo kumvikana {na rwiyemezamirimo} bunaniranye hitabazwa inkiko.

Yagize ati “Mu gihe tubona ko bitari gukemuka kuba twagana inkiko ni ikintu cyoroshye ariko abaturage bacu tukabarengera.”

Rwiyemezamirimo wubatse ibi bitaro kuri uyu wa kabiri tariki 22 Mutarama yabwiye Umuseke ko ikibazo atari we ahubwo ari abashinzwe gukora ‘maintenance’ y’ibitaro batayikora.

Ati “Ibitaro nabibahaye by’agateganyo mu kwa gatatu 2014 nagombaga kubibashyikiriza burundu mu kwa gatatu 2015 ariko baranga, nabamenyesheje icyo itegeko riteganya ntibabyumva.

Naho kuba ubwiherero butageramo amazi si ikibazo cya Rubare {uyu rwiyemezamirimo} ni ikibazo cy’abadakora mentainance kuko ibitembo ntibyabura kuziba. Ese amafaranga ya ‘maintenance’ Leta ibagenera bayakoreshe iki?”

Uyu rwiyemezamirimo avuga ko yashyikirije Akarere ibyo amategeko ateganya igisigaye ngo ni uko ajya kubarega mu rukiko kuko batamusubije ‘caution’ ze n’ibindi amategeko ateganya.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko habaye amakosa menshi mu isoko n’imirimo yo kubaka ibitaro bya Karongi.

Ubu ingaruka zayo ni ibitaro bisa neza inyuma ariko imbere bifite ibibazo bikomeye bishingiye ku myubakire bikinubirwa cyane n’abarwayi n’abaganga. Abo bireba bo bakaba bagiye kuregana mu nkiko.

Hari igice kidakoreshwa kubera ibibazo by'inyubako
Hari igice kidakoreshwa kubera ibibazo by’inyubako
Birabujije gukomeza kubera ibibazo biri haruguru
Birabujije gukomeza kubera ibibazo biri haruguru

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

12 Ibitekerezo

  • Nkurikije amafaranga yagiye kuri ibi bitaro yariwe nu uwitwa kibonke (hanyurwimana jean Damascene na bari bashinzwe akanama k’amasoko bakingiwe ikibaba n’uwari gitifu was akarere so mwitega umurambo wa ngoboka Mu Kivu cyangwa Mu muferege atashye avuye kwa buntu

  • Ariko Karongi we muri aba mbere ni iwacu ndahazi uwo mwanze muvuga ko yakamije ikivu ubuse ubwiherero budahagije, inzira zitwara amazi niba zarazibye ibyo bitaro imyaka bimaze bikora birabazwa abo bakozi? None se bari bashinzwe kuzibura izo nzira?
    Ubuse iyo myaka yose bikwiye kuba bijya muri maintenance mukareka matiku igihe cyo gusana ibyangiritse kirashira mwe muregana gusa.

  • Amasoko ya Leta nayabayemo mbona ikibazo kitoroshye gucyemura; hari ubwo Ku ruhande haba hari Rwiyemezamirimo ufite intego yo gufata inyungu iyariyoyose izaboneka, ku rundi ruhande hakaba abashinzwe Procurement bateguye isoko nabi kubera ubushake cg ubumenyi buke. Icyo gihe rero Umucuruzi icyo akora, akora ibyo bamusabye niyo yaba abona ko ataribyo bikwiye. Kandi no mu rukiko ntabwo wamutsinda!!!!
    (Umunsi 1 twatanze isoko rya Generator, Rwiyemeza arayizana ayitereka ku kazi hanze., arigendera. Tuvugije induru, ati ibyo kuy’installer no kuyubakira, ntabiri mu isoko! Ubwo erega byadusabye kumuha irindi….)
    NB: Ibibazo biri mu kurangiza amasoko, bizakemuka ahanini aruko ba Rwiyemeza na ba Procurement Officers bagize impuhwe, bagakunda igihugu. Ese kuki ibibazo bigaragara muri public procurement? Kuki tutumva amahane mu irangizwa ry’amasoko ya company zigenga?

  • Ariko kweli biranze bibaye ihame ko uhawe isoko rya Leta wese aba yongeye yariye? Agasondeka ibintu uko abonye, akubakisha imicanga gusa akorosaho akarangi ubundi abahagarariye Leta (nako ibifu byabo) bakakira, bagakoresha iminsi mikuru n’ibirori byo gutaha “ibikorwa by’indashyikirwa” bagejeje ku baturage? Nge mbona aka kagambane ka ba rwiyemezamirimo n’abatanga aya masoko mu turere gakwiye gufatirwa ingamba zifatika kuko iyi ni imisoro yacu irangirira mu mifuka ya bake.

  • Jyewe ndakosora Umuseke kuko si kuriya bandika ririya jambo ry’igifaransa mujye mugerageza kwandika mwarebye muri dictionnaire cg mubaze Google ngo “Mentainance” koko ni “Maintenance” naho iby’amasoko ya leta kenshi hari igihe usanga inyigo zarakozwe nabi, abatanze isoko nabo bashaka kurya ku kanyungu kawe, hakaba guhishirana kuko kenshi iyo Rwiyemezamirimo abonye ko habaye amakosa mu nyigo bati kora uko bimeze kuko banga kwirengera amakosa yakozwe mbere, bakanatinya avenant cyane ko itegeko ritabemerera kurenza 20% , wabikora uko byanditswe nyuma bikagaragara ko ari amafuti ubwo leta ikaba igiye mu gihombo.

  • Ni akaga gusa. Ukuntu se inyuma isa neza! Wagirango ni regional hospital ya hano muli America. Rwiyemezamirimo azayisubiremo with more supervison. Kuki za inspection (evaluation), zidakorwa mbere yuko bakira umushinga ukomeye nkuriya! Ahandi haba private evaluators or inspectors baba bali unbribable!

    • Hahahaaa, Peter we, uri hano hirya mu Biryogo urarya capati ya frw 50 nudushyimbo twa 100, ukarenzaho mukaru na tangawizi bya 50 none uti “… wagirango ni regional ya hano muri America ! ” Uwabaroze kwiyemera no kwirarira ? Banza uhangane n’urumogi ibya America ubireke, ese Amrica ko ari continent ubwo ushatse kuvuga ikihe gihugu man !

  • jyenda Kibonke wararenganye

  • Kibonke bakuzamure muntera ahubwo kuko twese turabiziko uri umukozi mwiza naho ibyo kurya amafaranga byo barakubeshera ni yamatiku yikarongi wager an go vahahambye umusazi

  • Uyu Kibonke mugihe RIB igikora iperereza babe bamubitse gato atazatunyura mu myanya yintoki.

  • Ariko uwo Kibonke murwaye yabagize ate?Mwanga abimereye neza??????

  • @feza RIB wavuganye nayo se yakubwiye ko iri gukora iperereza??Muzi kwifuriza abandi ibibi gusa,ugende bakubikemo ari wowe!!!!Ndabona ari wowe uhakwiriye ni wowe hagwa neza!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *