• 07/12/2019 11:12 33

Ikibazo cya Bannyahe mu Rukiko: Akarere ka Gasabo kagaragaje inzitizi

Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Gashyantare, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruri i Rusororo, rwagombaga kuburanisha mu mizi abaturage bo mu kagari ka Nyarutarama ahitwa ‘Bannyahe’ barega Akarere ka Gasabo basaba guhabwa ingurane ikwiye y’amafaranga ku mitungo yabo, gusa mu rukiko Uhagarariye Akarere yagaragaje inzitizi zatuma Urukiko rutaburanishwa mu mizi kiriya kirego. Urukiko rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro kuri izo mpaka tariki 11 Gashyantare 2019.

Impaka z’uyu munsi zibanze ku nziztizi zatanzwe n’Umwunganizi mu mategeko w’Akarere ka Gasabo asaba ko urubanza mu mizi rutaba

Kuva mu nama ntegura rubanza Uwunganira Akarere ka Gasabo yakomeje kugaragaza ko urubanza hari inzitizi zitatuma urubanza ruburanishwa zitabanje gusuzumwa.

Me Rushikama Niyo Justin uhagarariye Gasabo mu mategeko yasabye inzitizi zirimo kuba abaturage ba Bannyahe baratakambiye uwo batagombaga gutakambira zasuzumwa n’Urukiko.

Yagize ati “Uko inzego za Leta zubakitse uhera ku Karere ukagera ku mujyi wa Kigali ukabona kugera kuri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ibyo iyo ubirebye usanga nta butakambe bwabayeho mu buryo inzego zikurikirana. Abaturage bagombaga gutakambira umujyi wa Kigali.”

Me Nizeyimana Boniface na Me Ndihokubwayo Innocent bunganira imiryango 400 ituye Bannyahe babwiye urukiko ko abo bunganira batakambiye ikemezo cyafashwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Me Nizeyimana yagize ati “Twebwe twatakambiye ikemezo Ministiri we ubwe yafatiye mu nama yakoresheje abaturage.”

Umucamanza yabajije uwunganira abaturage ba Bannyahe impamvu batatakambiye umugi wa Kigali,  Me Nizeyimana asubiza agira  ati “Ntakuntu Gitifu w’Umurenge yavuguruza Mayor w’Umujyi wa Kigali, Minisitiri ntiyavuguruza Perezida wa Repeburika.  Niba urwego rwa nyuma dushobora kwisunga ari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rukaba rwamaze gufata ikemezo, twari gusubira kwa Guverineri ngo avuguruze ikemezo Minisitiri yafatiye mu nama? Simbizi niba Minisitiri ashobora kuvuguruza Minisitiri. Ni aho twashingiye.”

Me Ndihokubwayo na we wunganira iriya miryango 400 y’abatuye Bannyahe yavuze ko kuba abaturage baratakambiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nk’urwego rureberera inzego z’ibanze nta kosa ryakozwe ngo kuko umushinga wo kwimura abaturage wateguwe n’Akarere ka Gasabo n’umugi wa Kigali.

Me Rushikama yagaragaje indi ingingo basabako urukiko rwabansa gusesengura avuga ko abarega batabasha kugaragaza neza  inyungu z’abo bahagarariye bavuga ko bahuriyeho.

Indi nzitizi yasabye ko isesengurwa ngo ni iy’igarama ry’urubanza.

Me Nizeyimana na Me Ndihokubwayo Innocent babwiye urukiko ko inzitizi zatanzwe na Me Rushikama cyo kuba buri muturage atishyuye igarama ari uko abaturage bose ikiburanywa cyabo ari ingurane ikwiye y’amafaranga ku mitungo yabo.

Ati “Aba bantu basangiye inyungu mu rubanza.”

Me Ndihokubwayo Innocent na we avuga ko inzitizi zatanzwe na Me Rushikama nta shingiro zifite. Ati “Inyungu ni imwe. Ntabwo abaturage bashaka inzu, barashaka amafaranga y’imitungo yabo.”

Urukiko rwanzuye ko umwanzuro warwo kuri izo mpaka uzasomwa tariki 11 Gashyantare 2019.

Ikibazo cy’abatuye Bannyahe kimaze igihe kivugwa mu itangazamakuru.

Abaturage ba Bannyahe bari baje gukurikirana imikirize y’urubanza barezemo Akarere kabo

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

18 Ibitekerezo

  • Leta yashyizeho muri 2005 itegeko rigenga ubutaka ryemeza ko ubutaka bwose ari ubwayo abaturage bose bagasinyishwa amasezerano y’ubukode, ashobora guseswa mu minsi 15 gusa nta yandi mananiza iyo Leta ibukeneye, nk’uko iryo tegeko ry’ubutaka ribivuga. Abadakodesha ubutaka bakaba gusa abitwa abashoramari babubonye mu buryo buteganyijwe na ririya tegeko. None abayobozi baratangazwa n’uko kwimura abantu batuye Bannyahe byonyine byabaye agatereranzamba, kandi iryo tegeko riha Leta ububasha bwo kubagenza uko ishaka rihari. Isomo rikomeye rigomba kuvamo ni rimwe: ntacyo bimaze gushyiraho amategeko adashobora gushyirwa mu bikorwa iyo abaturage bamaze kumenya ingaruka z’ibiyakubiyemo bibambura uburenganzira ku mutungo wabo bakagumuka. Kubwira umuntu ngo va mu isambu yawe cyangwa mu nzu yawe nta ngurane ikwiye, ni nko kumwaka igipande cy’ubuzima bwe. Kuko isambu cyangwa inzu si umutungo gusa, biri mu bigize identity y’umuntu. Iyo abayobozi bakoze amategeko atuma abaturage babasimbukana kuko babona kuyemera ari nko gupfa bahagaze, ugasanga bavuga bati ni ugupfa no gupfa, nibura mpfe ndengera uburenganzira bwanjye n’abanjye, abo bategetsi nabo ubwabo baba bishyize mu kagozi batabizi. Amategeko abaturage bayemera igihe cyose atababuza ibintu bine by’ibanze: kubaho (kugira ubuzima), kugira umutungo bwite bigengaho, kwisanzura mu mibanire, mu.myemerere no kuvuga icyo batekereza, no kugira amahoro n’umutekano. Amategeko abuza abantu kimwe muri ibyo, abo abangamiye barayarwanya uko byagenda kose, igihe byafata icyo ari cyo cyose, atavaho abayakoze bayatsimbarayeho bakajyana nayo.

  • Kuki abaturage bagomba “gutakambira” abategetsi kugira ngo uburenganzira bwabo bw’ibanze bwubahirizwe? Amategeko abereyeho iki se? Jye ndumiwe kuba banyamategeko ba Leta nabo bumva ko ari ko bikwiye kugenda!! Ni nk’aho bagize bati: mutakambire ushaka kubarenganya mbere yo kwitabaza inkiko. Mana y’Ijuru n’Isi!!

  • Ariko nubwo ntazi amategeko ariko mbona urubanza rwacu rwakabaye uruca abana, nonese niba itegeko rigenga ingurane rivuga ko ibmngurane twakayumvikanyeho nushaka ubutaka bwacu kuki ubuyobozi butaretse ngo twumvikante bukihutira kutwumvisha kufuka amazu adashobotse!reka dupfe gutegereza icyo gihe gusa aho gufata izo nzu zidashinga bazahatwarire ubuntu tuzashaka ibindi

  • Ibi nabibabwiye rugikubita!
    Uzi kubika arebe comments zanjye ku nkuru zahise.

    Izi nzitizi niyo mwagiramute ntimwazicika mwa baturage mwe!

    Ibyo avocat wanyu avuga ngo inyungu ni imwe ngo kuko bose badashaka inzu,sibyo!

    We arivugira inyungu commercial.

    Icyo bita inyungu mu rubanza igomba kuba ari personnel.

    Kuko buri wese aba ari umuburanyi kugiticye.
    N’iyo atsinzwe acibwa indishyi ukwe.
    Ni nayo mpamvu buri wese yagombaga gutanga igarama ku giti cye,akahabwa na numéro y’urubanza yihariye,ahubwo nyuma hakazabaho guhuriza bya birego murubanza rumwe.

    Ibyo gutakambira utariwe,namwe mueabizi ko,ministeri atariyo yimura abaturage.
    Ntiwava ku karere rero ngo usimbuke intara kandi itegeko rivuga ko utakambira urwego rukuriye(urwafashe icyemezo).Tutibagiwe ko nta n’umuturage wimuwe kugeza ubu.Bivuze ko ntagikorwa kibangiriza kirabaho kuburyo mwakiregera.Aribyo nise(danser avant la musique) Ngayo nguko!

  • Mubahe urufaranga diiii
    Inzu se wayishikura? Ubu nti tuzifite nziza ziteye amarangi
    Ariko dusonzeyemo
    Ubushomeri bwaduhondaguriyemo ariko uyinguriye
    Wenda nakuramo ayo ngura agasukari nkafungura ka butiki
    Mwe mwubakira abantu batabibasabye
    Mubahe fr si abana bari 17 years mugenera
    Ni ibyavuye mu maboko yabo
    Kandi mu menyeko nkuko babibabwiye ko
    Inzu mu baha batabona fr yo kwishyura
    Umuriro, amazi, impapuro zi suku ya toalett
    Ni ibindi muzi
    Kuko ziriya nzu mwubaka siza abakene nkabariya niboneye
    Bariya bishakira agafaranga
    Bakigira mu giturage aho bihingira ikijumba
    Agafaranga gasagutse bakigurira mo peteroli
    Inzu mwabahaye ni uzu umuntu byibuza winjiza
    Ibihumbi300 ku kwezi, Kandi bariya bantu nabonye bicururiza ibishyimbo bihiye muri cartier hariya bituriye
    Ngaho nawe fata uwo muntu umuhe iyo nzu umbwire ko azayishobora
    Mu mbwire namwe iyo mibare muri gukora
    Ku ba turage badafite shinge na rugero
    Or murashaka ko aho muzabatuza hazaba nki ikimoteli
    Inzu za kizungu iyo nta suku ihagije uyikoreye
    Ibuka kubi ni nde uzavidura umusaraba wazo
    Mu gihe nta numwe ukora
    Muzi ingaruka bizatera abazaba bahaturiye
    Kandi abaturage barababwiye ko nta bushobozi bafite bwabo mugiye kubatuza
    Muzi ko hasades umuriro bazinjira gute mu icuraburindi rigerekeranye nta bushobozi bafite
    Mwitsindagiraho abantu amazu badashaka
    Kandi abafite ubushobozi bahari bayaturamo
    Urugero:
    ufite umugore 1 nu umwana 1 Kandi ukora byashoboka
    None muri gufata inzu ya2 chambre mukayiha
    Umuntu ufite abana7 na se na nyina
    Aho babyemera bava badafite akenge
    Ndi mwe nazigurisha na abazishaka
    Niyo nama na baha
    Ubundi abo baturage bagahabwa ingurube ya fr
    Mutarinze mu batera umunabi
    Kuko ibi nibimwe bituma abaturage bahora bigometse
    Kubera kudahabwa uburenganzira bungana nu ubwa abandi
    Niba muha ingurane abo mwimuye
    Gisozi
    Gacuriro
    Kagugu
    Na ahandi….
    Kuki banyahe he badakwiye urufaranga rwabo rwo ingurane nka abandi??? Bigakurura imana za ngo duto game buri munsi
    Numva iki kibazo
    Nkibaza impamvu kidakemuka Kandi cyumvikana

  • aha nzajya Menya ireme ry’uburezi bamwe mu Ba avoka bafite pe ese gutakamba ni ihame ngirango bikorwa iyo ushaka ko ibintu bikemuka bitagoranye ariko iyo wageze mu rukiko ibyo gutakamba biba byataye agaciro byose ni amahitamo y’urengana

  • Harya ubundi uburenganzira buratakambirwa ngo bigende gute? Abaturage barashaka ingurane ikwiye kandi yumvinanweho nibyo amategeko yashyizweho n’aba bayobozi ateganya ibindi biraza hano kumara iki?

    • Ijambo GUTAKAMBA riteye inkeke mu mategeko y’u Rwanda. Kereka niba ntumva icyo “GUTAKAMBA”bishatse kuvuga. Mu gihugu kirimo demukarasi ubutegetsi bwitwa ko ari ubw’abaturage, umuturage ntiyagombye gutakambira umukozi we(umuyobozi). Iri jambo rizasimbuzwe kuko rigaragaza ko umuturage utakamba nta bwigenge aba afite. Ikindi kandi mu gihugu kirimo aba mages,abunganira abandi mu mategeko, abunzi, ntiwambwira ngo umuturqge yarenze abo bose ajya gutakamba ari kumwe na avocat. Ijambo GUTAKAMBA nirikurwe mumategeko yacu. Hatakamba uri ku ngoyi. Twarigenze.

  • Wamenya ari ibiki ! Ngo gutakamba, ngo umuvunyi, ngo ubuvugizi, ngo abahesha b’inkiko b’umwuga, ngo ikashi-mpuruza,ngo,….ngayo amajyambere twazaniwe ! Mu gihugu kugendera ku mategeko na democracie, uburenganzira ntibukenera gutakamba, ntibukenera umuvugizi, ntibukenera umuvunyi….ibi ni ibyerekana ko akarengane ari unkingi ya mwamba.

  • Ibi byose ni ingaruka yo kudakumira akajagari mbere na ruswa mu nzego z’ibanze.

    Impaka nk’izi zizakomeza kubaho,kuko n’ubundi haragenda havuka ubundi bujagari bushya.
    Nushaka kubigenzura uzahagarare I NDERA ku murenge urebe hakurya inyuma y’urukuta rwa economic zone,munsi ya ya kaminuza y’ikitegererezo n’inyuma ya AZAM utujagari( BANNYAHE nshya) turimo kuhazamuka!!
    Ubwose ni ukuvuga ko ho hatarebwa n’amategeko y’imyubakire mu mujyi? Cyangwa nta nzego z’ibanze zihaba? Ukoma urusyo ajye akoma n’ingasire.Uruhare rw’inzego z’ibanze mu bibazo nk’ibi ntirukirengagizwe!

  • Abantu ba Bannyahe buriya ibyabo byararangiye. Bazimurwa nk’uko abo mu Kiyovu bimuwe badahawe n’amafranga 2000 kuri metero kare, bakajyanwa Batsinda, aho bavuye metero kare ikaba igurishwa Frw 60,000 kuzamura. Bazimuka nk’uko aba Gacuriro bimuwe babariwe ku biciro byo muri 1979, none inzu zitwa ko ziciriritse zubatswe aho bari batuye iza make na Depute’ uhembwa akayabo akaba atayigondera. Harya ngo bariya bari gutakambira nde mbere yo kujya mu nkiko? Meya Rwakazina asura aho bubaka ahazimururwa bariya baturage i Busanza ibyo yavuze murabyibuka? A quelque chose malheur est bon!! Kuba abaturage ba Bannyahe barageragerageje kwihagararaho, bizatuma nta bandi bantu MVK na Leta muri rusange bazongera gutinyuka kwimura muri buriya buryo. Bo bagumuka bya nyabyo. Bariya babereye abandi banyarwanda ibitambo bizagira akamaro. Nk’uko Rwaserera yabaye muri Nyaruguru umuntu umwe ashaka kwimura imiryango mirongo, ngo kuko isambu barimo yari igikingi cya sekuru wahabaye shefu mbere ya 1959, bikageza aho polisi ifunga abasaza n’abakecuru ibatwaye intambike, Meya wa Nyaruguru yabuze ayo acira n’ayo amira, biri mu byatumye Prezida Kagame ahagarika iriya rwaserera, akambura inkiko ububasha bwo kuzongera guca imanza nk’izo. Reka tubihange amaso turebe. Ariko muri rusange, isomo nyamukuru ni rimwe: uburenganzira buraharanirwa ntibwizana, ntibutangwa n’abafite inyungu zihabanye n’ubwo burenganzira.

  • ntabwo byoroshye,ariko gucura itegeko ubizi neza ko utazaryubaha nabyo n’amateka atari meza uba uzibukirwaho wagombye kubyirinda,ikindi HE yigeze kuvuga ko har’ibikemurwa na Plitik inkiko zitashobora,ngaho rero harageze kdi gusiragiza abaturage mu nkiko ubima ibyo bemerewe n’amategeko nkeka ko n’ubikora adakunda Leta kuko aba ayishakira abanzi

  • Ababa batibuka aho MVK ihagaze muri iki kibazo, basubire kuri iyi link bongere biyibutse: https://www.umuseke.rw/mayor-wa-kigali-yafashe-uruhande-mu-kibazo-cya-bannyahe.html

  • Ibyo barimo byose igihe inzego za Leta zitisubiyeho mu buryo bwo kubahiriza ibikubiye mu itegeko rireba ibya expropriation abantu bazahora mu nkiko. Jye ntegereje kureba ukuntu ibikorwa bizatangira muri Bannyahe ka ndi abaturage batarabona ingurane. Ndavuga amafranga simvuga inzu (abazmeye nabo ni uburenganzira bwabo). Amategeko Leta ishyiraho inzego zayo ziyubahirize, ziyubahirije umuturage akabirenganiramo, urwo rwego rutayubahirije narwo ruregwa nk’undi wese mu rukiko. Naho ibindi byose mbona ari ukunaniza abanze ingurane y,inzu kugirango nibacika intege bazagwe neza bafate ibyo beretswe.

  • Jye dore inama nagira abantu ba Nyarutarama bagomba kwimurirwa ku ngufu mu Busanza: aho kujya mu mazu nabo bazi neza ko kuyabamo n’imiryango yabo bidashoboka, bazareke Leta ibavane aho bari batuye kuko induru itarwana n’ingoma, n’amazu babategeka kujyamo bayihorere. Babe bagiye gusembera uko bashoboye, bakomeze urubanza rwabo mu nkiko. Bene ubwite bagumane ibyo bubatse i Busanza n’ibyo babirukanyemo i Nyarutarama. Nibabona bigenze gutyo, nibo ubwabo bazabashaka babinginga, cyangwa inkiko zikorwe n’isoni zibarenganure.

  • Imana itabara turayinginze itabare izi nzirakarengane.
    Ndasaba nyakubahwa president Paul Kagame kugirango agire umutima wimbabazi, arenganure aba baturage.
    Yajyaga agira imbabazi ku baturage, niba imbabazi ze zararangiye simbizi!
    Aho bigeze ndabona aba baturage barakoze icyo amategeko yabasabaga.
    Ubwo babwiwe ko bagiye gutakambira inzego zitari zo,sinzi icyo basigaje gukora batakoze kugirango bahabwe uburenganzira bwabo.
    Birababaje nukuri pe!

  • Ibi ndibaza ko bizakemurwa na Perezida naho abandi barahuzagurika.
    Gusa bazaturinde ko abaturage bazagera aho bivumbura kuri Leta kuko hari ibikwiye gusobanuka neza ku butaka.
    Igihe umwenegihugu agerageza kwiteza imbere binyuriye ku butaka ariko ntabugireho uburenganzira busesuye ibi mbona bizasoza nabi mu mahane menshi. Abanyamategeko n’abajyanama bemewe bazagerageze babisuzume neza tutazaraga abana bacu ibibazo byo kuba bagongana na leta kandi yashyizweho na ba sekuruza.Ahaaaaaaa!
    Nitambukiraga.

  • Hari amagambo agaragara mu matrgrko yacu akigaragaza ko NTA BWIGENGE ABATURAGE BARAGERAHO! Ijambo “GUTAKAMBA” rigarqgara nk’ubudode. Ryagombye kuvanwa mu mategeko y’u Rwanda. Kuko qbqnyarwanda batuye mu gihugu kigendera kuri demukarasi, bityo nkaba nsqnga batagombye gutakambura Leta. Kuko aribo bayishyiraho, bqkqba banayikuraho binyuze mu mategeko. Ibyo gutakamba ntibyakagombye kub mu mategeko y’igihugu cyigenga. Mwe mubyumva mute?!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *