• 12/12/2019 2:55 29

Ihungabana riri ku bagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse- Hon Mukabalisa

Perezida w’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, Donatile Mukabalisa yabwiye abari bitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 umuryango GAERG ushinzwe ko ihungabana ari ikibazo kiri mu banyarwanda b’ingeri zose.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa ubwo yagezaga ijambo ku banyamuryango ba GAERG

Yabivugiye mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 15 umuryango(GAERG) ugizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza umaze ushinzwe.

Hon Mukabalisa wari umushyitsi mukuru yashimye abagize igitekerezo cyo gushing AERG na GAERG kuko ngo byabaye uburyo bwo kubaka imitima y’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rundi ruhande ariko , Mukabalisa yavuze ko ubushakashatsi bwerekanye ko ihungabana ryakomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi riri mu bayikoze, abayikorewe n’abakomoka ku mpande zombi.

Ati: “Abahanga berekana ko ihungabana ritageze gusa ku bayirokotse ahubwo riri no kubayikoze n’ababakomokaho. Ibi rero bizasaba ko umuhati wo kurirwanya ushyirwa ku mpande zose.”

Yasabye abagize Umuryango GAERG guharanira ishema ry’u Rwanda, bityo bagashimira Inkotanyi zabarokoye.

Ngo ko kuba Inkotanyi zarabohoje  igihugu zigaha Abanyarwanda bose ubumwe n’ubwiyunge ari ikintu k’ingenzi.

Yarangije ijambo rye yifuriza abagize uyu muryango kuzagira umwaka mushya muhire .

Igitaramo cyo kwizihiza imyaka 15 GAERG imaze ikora kitabiriwe na bamwe mu banyamuryango bayo baba mu Rwanda.

Aba bari biganjemo ababyeyi baza famille 111 zigize uyu muryango n’abazigize n’abandi batumirwa. Nyuma yo kumva ibiganiro bitandukanye byatanzwe n’abayobozi ba GAERG, IBUKA n’abandi, abitabiriye basabanye barashyikirana.

Abashyitsi n’abanyamuryango ba GAERG baje muri uyu muhango. Uwo hagati yitwa Muneza ayobora AERG ku rwego rw’igihugu
Bakata umugati w’isabukuru y’imyaka 15 ya GAERG
Abayobozi bishimira imyaka 15 GAERG imaze ishinzwe
Bakata umugati w’isabukuru y’imyaka 15 ya GAERG
Bakata umugati w’isabukuru y’imyaka 15 ya GAERG

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • Ubwo ni ukuvuga ko abataragize uruhare muri jenoside bakaba batanabarirwa mu bayirokotse bo nta hungabana bafite cyangwa bagize?

    • Ariko se mwagiye mubanza mugasoma inkuru mbere yo gutanga ibitekerezo? ………Ku rundi ruhande ariko , Mukabalisa yavuze ko ubushakashatsi bwerekanye ko ihungabana ryakomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi riri mu bayikoze, abayikorewe n’abakomoka ku mpande zombi.

      Ati: “Abahanga berekana ko ihungabana ritageze gusa ku bayirokotse ahubwo riri no kubayikoze n’ababakomokaho. Ibi rero bizasaba ko umuhati wo kurirwanya ushyirwa ku mpande zose.”

      Kereka niba ushaka ko bavuga izina ryawe. Uraburana ihungabana ukagirango ni akandi gakiza.

  • Ibi bintu byo gufata abanyarwanda bose bagashyirwa mu byo jye nita amoko mashya abiri; abakoze jenoside n’abayirokotse, tutarebye neza bishobora kuzaraga abana bacu n’abuzukuru n’ubuvivi amacakubiri aruta ayari mu gihugu muri 1994. Aho Nkundira Imana Nyirimpuhwe, nuko itemera bene iyi mitekerereze, ikanafasha urubyiruko kutayemera. Abakuze bakaba ari bo babigira ibyabo, babitsindagira mu rubyiruko rukabyanga.

    • Ijoro ribara uwariraye utaranyuze muri rya curaburindi yaba ahungabanywa n iki koko?

  • Ibaze nawe…. Mbega…Udafite icyo avuga ajye yicecekera biraruta.

  • Ese kuki uko iminsi igenda yisunika diskuru ziri guhezinguni umunsi kuwundi? Hari ikibazo dufite ubu ?

  • Jyewe 1994 nari mu Rwanda kandi nari mukuru,kuko nigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye

    Si narokotse jenoside kuko ntahigwaga.
    Sinayigizemo uruhare urwo arirwo rwose.
    Ntawo mu muryango wanjye n’umwe wigeze akora jenoside,ahubwo turimo ababashije kurokora abahigwaga!

    Wahera he uvuga ko ntahungabanye,mugihe ntavuka mu muryango w’abayikorewe cyangwa abayikoze,ariko nyamara yarantwaye urungano,abo twakinaga,nkaba narakuze nk’agasaza nigunze!??

    Ibi bintu bizasubirwemo!

  • Hari abantu bigize intyoza mu kuvuga ibya genocide kenshi kandi bakabivuga bagendeye kw’ihungabana nabonbifitiye. Bakumva ariko kuri. Dukwiye gushishoza igihe dusoma inyandiko nk’izi.

  • Lily, none se nta banyarwanda bandi batari abakorewe jenoside, abayikoze n’ababakomokaho?

  • U Rwanda ruraryoshye kabisa, aka gafoto ka bano bagabo n’abagore bacigatiye ibirahure bya champagne n’inseko mu maso, ni keza cyane rwose ! Twe hano i Nyamasheke, aba bana bagwingiye ubabajije uko iriya nzoga yitwa bakubwira ko ari inkari z’ingwe, ndaQ ! Buvez-en a votre sante belles dames et vos sieurs!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *