• 15/12/2019 8:18 13

Igiti ni inshuti magara y’umuntu…Akamaro ko gutera igiti no kugikurikirana     

Igiti ni ikiremwa nubwo kitavuga ariko kirumva, kifashishwa mu kuvura indwara nyinshi, Kirinda abantu izuba, abantu bakakifashisha mu guteka no mu kubaka inzu baturamo. Igiti gifite akamaro kanini kandi gahambaye, kitariho n’umuntu ntiyabaho.

Perezida Kagame mu gikorwa cy’umuganda atera igiti

Igiti ni yo nshuti ya mbere y’umuntu ku isi, Umuntu n’igiti ni magirirane ku buzima, ni yo mpamvu kigomba kubahwa, kigafatwa nk’umuvandimwe w’umuntu kimwe n’izindi nyamaswa. Abahindi bavuga ko umuntu ari igiti kigenda.

Muri iki gihe kimwe mu bibazo bikomeye bihari, ni uko abantu bashishikajwe no gutema ibiti badatera ibindi. Kuva imyaka ibihumbi umunani (8 000) ishize, hamaze gutemwa ibiti mirongo inani ku ijana (80%) ry’amashyamba yahozeho ku isi.

Nubwo bikomeje kwangizwa, ibiti bifitiye akamaro kanini umuntu, bimara ubwoba, bituma umutima n’umubiri biruhuka, bigatuma umujinya n’uburakari bigushiramo cyangwa bikagabanuka. Bisubiza intege n’imbaraga umuntu ufite umubabaro cyangwa umutima ushenjaguritse. Ibiti bisubiza imbaraga ubwonko bunaniwe.

Mikhail Gorbachev wahoze ategeka igihugu cy’abasoviyeti (URSS) wabonye na Nobel Price muri 1990, ni umwe mu bantu bakunda ibiti n’amashyamba. Avuga ko igiti ari imana ye, amashyamba na yo akaba insengero ze.

Uyu munsi mu Rwanda habarurwa ibiti 20 kuri hegitari imwe (ha1), hifuzwa ko nibura ibiti biri hagati y’ijana (100) n’ijana na mirongo itanu (150) ari byo byakagombye kuba biteye kuri hegitari imwe (1), birasaba rero imbaraga z’abanyarwanda bose kugira ngo bizagerweho.

Gutera igiti ukagikurikirana kigakura, bifasha umuntu gutekereza neza, kureba neza imbere ye hazaza, ndetse bikamushakira umutekano we n’uw’umuryango we. Ibiti biramutse bibuze cyangwa bishize ni bwo abantu bamenya ko amafaranga ntacyo ashobora kumara mu kugarura ubuzima. Abantu ntabwo batekereza ku kaga bari kwishyiramo mu kwangiza ibidukikije.

Kenshi mu kubungabunga ibiti wagira ngo bikorerwa abayobozi, bigakorwa kugira ngo bahembwe, kenshi ntabwo bikorerwa ubushake.  Ibindi bigaterwa kuko umuyobozi runaka yabisabye. Abantu bamwe birinda gutema ibiti kugira ngo badahanwa, ntabwo babyirinda bagamije gutegura imbere heza habo hazaza.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnson ubwo yari ari mu muganda mu kagari ka Nkoto, yibukije abaturage ko ibiti bibafitiye akamaro kanini. Icyo gihe yagize ati “murinde ibiti namwe bizabarinda.”

Imwe mu mpamvu ituma gutera igiti birushya abantu bamwe, ni uko iyo ugiteye, ugomba gutegereza igihe kirekire imbere yo kubona  umusaruro cyangwa inyungu yacyo, kandi bigasaba kugikurikirana.

Abantu benshi bakunda guhitamo gukora no gutekereza ibibaha inyungu zihuse zitari iz’igihe kirekire. Ibi biboneka kenshi iyo abantu bamaze gutera ibiti ku musozi, ni bake basubirayo kubisura, kubikorera no kubikurikirana. Ibigeza umuntu ku iterambere rirambye ni ya mirimo umuntu akora igatanga umusaruro mu gihe kirekire.

Igiti gituma umuntu n’umubiri we wose aruhuka, iyo umurwayi agendagenda munsi y’igiti akira vuba. Abarwayi bari mu bitaro bakira vuba iyo babona umwanya wo kureba cyangwa kugendagenda munsi y’ibiti.

Ubushakashatsi bwakozwe na Marie-Paule Nougaret avuga ko umurwayi uri mu cyumba gifite idirishya ribasha kwerekana ibiti n’amashami yabyo, ntabwo anywa cyangwa ngo aterwe imiti igabanya ububabare nk’abandi bari mu bindi byumba. Kuba hafi y’ibiti no kubirebesha amaso bifasha umuntu gukira indwara vuba.

Kugendagenda mu ishyamba iminota nibura makumyabiri (20) bigabanya umuvuduko w’amaraso ndetse n’isukari mu maraso utarinze kunywa imiti ya muganga. Abaturiye amashyamba kenshi usanga bafite ubuzima bwiza n’ubudahangarwa bw’umubiri kurusha abandi baturage bari kure y’ibiti n’amashayamba. Ibi byemezwa na Dr Shinrin Yoku, umushakashatsi w’umuyapani wo muri kaminuza yi Tokyo umaze imyaka myinshi abikoraho ubushakashatsi. Ibiti birinda n’indwara ya kanseri, bituma kandi umuntu atibagirwa.

Abana bakunda gukinira munsi y’ibiti, ubwonko bwabo bafata vuba cyane, bakaba abahanga mu guhanga udushya. Ibi byemezwa na Dr Roger Ulrich, umushakashatsi wo muri kaminuza yo muri Sweden.

Ibiti ni imwe mu nkingi z’ingenzi z’imikorere y’ikirere n’ibihe byacyo, bituma rero abantu babaho n’ubuzima bugashoboka ku Isi. Ibiti bicumbikira nibura bitatu bya kane (3/4) by’urusobe rw’ibinyabuzima by’isi, ni ukuvuga igihumeka  cyose kiri ku butaka.

Gutera igiti no kukirinda ni ngombwa kuri buri muntu wese kugira ngo ubuzima bukomeze. Rimwe umusore yasanze umusaza ari gutera igiti kitwa carob kiboneka muri Maroc, Turukiya, mu Butaliyana n’ahandi, kera hashize imyaka mirongo ikenda (90) kikamara imyaka magana atanu (500), kigira imbuto zikungahaye mu ntungamubiri ariko zikanahenda cyane. Uwo musore yasetse uwo musaza ngo kuko atazabona umusaruro w’icyo giti. Umusaza yaramusubije ati « ndi gutera iki giti kugira ngo abandi bazaza imbere yanjye bazabone ku mbuto zacyo kuko nanjye izo ndi gukoresha ubu zatewe n’abambanjirije».

Abanyarwanda dutere ibiti tunategurira abazadukomokaho..

Akamaro k’igiti kagaragarira mu mbaraga zishyirwa mu kugitera

Inyandiko ya Dr MUNYANSANGA Olivier/umwarimu muri PIASS

3 Ibitekerezo

  • Good!! IGITI ni kimwe mu bintu bikomeye cyane Imana yaduhaye kugirango tubeho neza.Kiduha Oxygene,tukakirya,tukacyubakisha,tukagikoresha ibintu byinshi (furniture),tugakuramo imiti,etc…
    Reba nk’ishyamba rya Amazone.Rifatye runini iyi si yacu.Ikibazo nuko barimereye nabi baritema.
    Tujye dushimira Imana yaduhaye ibintu byose dukenera kugirango tubeho.Nubwo mubona dufite ibibazo byinshi bituzahaza,yashyizeho umunsi izabikuraho byose,isi igahinduka paradizo.Ariko izaturwa n’abantu bayumvira gusa kuko abandi izabakura mu isi kuli uwo munsi nkuko bible ivuga.Niyo mpamvu tugomba gushaka Imana cyane mbere yuko uwo munsi ugera.

  • Iyi gahunda tuyitangiye dutinze nyuma yintambara ubundi urebye ukluntu igihugu cyari cyarahindutse ubutayu iyi gahunda yari guhita itangirana nizindi. Ndashima ariko abayobozi kuba bagize iki gitekerezo cyo kongera guha igiti agaciro nyuma yumwaka witiriwe igiti muri 1983. Aho gahunda ya leta yari ukwambika imisozi idahingwa yose yu Rwanda ibiti. Niyo mashyamba ya leta mubona hirya nohino mu gihugu.

  • Great ! Thank you Doctor, what you said is true! Let protect our trees as well as other livings around.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *