• 13/12/2019 7:29 49

Igitekerezo cy’umukozi wa Kaminuza ku kibazo cy’abavura amenyo

Iyi ni inyandiko y’umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda utifuje gutangazwa…

Bwana Mwanditse Mukuru, Umuseke,

Bwana/Madamu Musomyi

Maze gusoma iyi nkuru nanjye nifuje kugira icyo ntangaza kuri iyi nkuru n’igitekerezo cyanjye ku byagiye bitangazwa ndetse n’umuti mbona.

Icyo abantu bakwiye kumenya

Mu kwiga ubuvuzi bw’amenyo abantu bashobora kwiga BDT (Bachelor of Dental Therapy) cg se abandi bakiga BDS (Bachelor of Dental Surgery ). Buri wese wize muri aya mashami tuvuze hejuru afite ibyo agomba gukora kandi bigakorwa mu buryo bwuzuzanya kuko ababyize bombi baba bakenewe ku isoko ry’umurimo (mushaka izindi details mwabaza muri Ministere y’ubuzima bakabaha amakuru arambuye ku cyo uwize BDT yakora kitakorwa n’uwize BDS et vice versa).

Ikibazo cya BDT ni ikihe rero?

Abantu bize BDT bazi neza ko impamyabumenyi zabo zujuje ibisabwa kandi bose zababyariye umusaruro kuko n’ubusanzwe bose nibo babarizwa mu mavuriro yaba aya Leta cyangwa se ayigenga. Nubwo badashaka kubyerura ku mugaragaro, mbona impungenge zabo zishingiye kuri complexe yo gutekereza ko bagiye gutakaza inshingano zimwe na zimwe zigaharirwa abize BDS kuko bo bazaba bafite qualification yuzuye yo kuvura amenyo kandi techniquement Dental Therapist akora under supervisior ya Dental Surgery .

Abatabisobanukiwe mwasoma ibiri kuri iyi link mukamenya itandukaniro ku bijyanye n’inshingano ku wize BDS na BDT (https://study.com/articles/difference_between_dental_therapist_dentist.html).

Dukirikije imikorere isanzwe wasangaga abantu bize muri BDT ari bo bakora byose ku bijyanye n’ubuvuzi bw’amenyo. Bisobanuke neza ko ari bo bakoraga imirimo yose ijyanye  no kwigisha ibijyanye n’uko bita ku isuku y’amenyo (hygiene and prevention) kugeza ku kuvura amenyo (Dental Surgery).


Kubera iki ikibazo gikajije umurego muri iyi minsi?

Iki kibazo gikajije umurego kuko abize BDT bazi neza ko Kaminuza y’u Rwanda igiye gusohora abanyeshuri ba mbere bize muri BDS bityo rero bakaba bikanga ko bagiye kwamburwa zimwe mu nshingano bari bafite aho bakoraga kuko bari ibizegurirwa aba bagiye kurangira dental surgeory.

Ibi byumvikane neza ko buri Clinique izajya isabwa kugira Umuganga w’amenyo (dental seurgeon) ufite License yatanzwe na Rwanda Medical and Dental Council mu gihe ibi byakorwaga n’abize Dental Therapy. (Nk’uko nabivuze hejuru bikaba byumvikana neza ko Dental Therapist bazajya bakorera munsi y’uwize Dental Surgery).

 

Umuti ni uwuhe?

Ukuri guhari n’uko abize muri BDT na BDS bakenewe mu Rwanda nk’uko bisanzwe bimeze n’ahandi hose ku isi. Igikenewe kuri ubu ni ugusobanura neza scope of work cyangwa se icyo buri wese ashinzwe kugirango urwikekwe ruveho.

Ku bwanjye, mbona umuti w’iki kibazo watangwa na Minisitiri w’ubuzima kuko niwe wagena neza scope of work ya buri cyiciro ndetse na job description z’uwize BDT n’iz’uwize BDS hakenerekanwa uburyo aba bombi bakora akazi kabo nta rwikekwe na complexe ahubwo bakuzuzanya.

Sinasoza ntagize icyo mvuga ko bavuga ko bangiwe gukomeza kwiga Masters kuko bize muri BDT.

Ibi ntabwo aribyo kuko hari henshi ku isi Masters muri Dental Therapy zigishwa kandi buri wese ashobora gukora specialisation ashaka bitewe n’ibisabwa kuri buri Kaminuza (entry criteria. Muramutse murebye kuri izi link ebyiri mbasangije namwe mwabona neza ko hari amahirwe menshi ku bashaka kwiga masters muri Dental therapy;(https://www.metrostate.edu/academics/programs?pn=&lvl=6)

https://www.dentistry.umn.edu/degrees-programs/dental-therapy.

Abanyeshuri bize BDT nemera ntashidikanya ko bakwiye kwegerwa bakamarwa impungenge kuko umutekano w’akazi (job security) nta muntu n’umwe utatera impungenge. Birakwiye rwose ko Ministiri w’uburezi n’izindi nzego nka Rwanda Medical and Dental Council ndetse na  Rwanda Allied Health Professions Council bakwiye guhura bakaganira uburyo bakemura iki kibazo cyane cyane mu bakagena inshingano za buri umwe mu bize muri programme zitandukanye z’ubuvuzi bw’amenyo kuko niho ikibazo nyamukuru kiri.

Nifurije buri wese wize ubuvuzi bw’amenyo guharanira ko amenyo y’abanyarwanda azira umuze.

Murakoze


0 Igitekerezo

  • Wari ugiye kuvuga ukuri babura gato, kandi juste wakwirengagije ukuzi!Icyo mpfa namwe mwese rero ntimushaka gukora ku ngingo ya ntayo:*Ni ukubera iki ziriya diplomes “dentistry na dental therapist ” zitandukanye kandi zihabwa umuntu umwe*??Nta wanze kuba dental therapist, mu gihe yize amasomo ya dental therapy, kandi na dentistry iyo dushaka rwose iri munsi ya dental surgery, wibeshya ngo uri umukozi wa ur ahubwo uri umusurgeon, ushobora kuba wumva ibintu nabi nka bimwe bayobya Minister, ariko twe icyo dushaka ni DIPLOME IHWANYE N’IBYO TWIZE. ugir ee

    • Kubera iki mwemeye izo diplome mukaba muamze imyaka nimyaniko muzikoresha muzihemberwa, kuki icyo kibazo cy’uko mwitwa mutakizamuye muri mu mwaka wa nyuma cg se ako kanya mukimara guhabwa izo degree ?! Sobanura aha, uraba ukoze cyane, otherwise murashaka gukoresha inzego za Leat amakosa. Kera abazungu bazana amashule, bazengurukaga mu ngo z’abaturage bari kumwe na ba sous-chef, bakagenda batwara abana bo kujyana kwiga…tubwire umuntu waje iwawe akagushyiramo umugozi akakujyana muri iriya D. Therapy hanyuma kanakuzirikiramo amaboko n’umunwa ?! U Rwanda murakabije kuruhindura igicumbi cyikinyoma pe !

      • @umutiwamenyo. ibyo uvuze nabyita nko kutareba hafi. umuyobozi kuvugira abo ayoboye ntanubwo bivuze ko ikibazo ariwe ugifite. None bakomeze barebere ibintu bipfa baceceke ngo ni uko batabivuze kera, hari abana bari kurangiza nabandi bakiri kwiga badafite ikizere cyo gukomeza amashuli, kandi u Rwanda tugezemo kwiga niwo murage ntanubwo tuzirikiye gukorera hano. Ese uwo mwana utazabona uko akomeza kwiga kubera amakosa yakozwe nabayobozi ba kaminuza uzamufasha iki Mutiwame…? ntibakeneye ko ibibazo bahuye nabyo nabari munsi yabo babigira.

      • Uyu muntu afite. Umuntu umaze imyaka ahemberwa Diplome ni gute agaruka akavuga ko iyo diplome itemewe. Uziko mwafashe abantu nk’INJIJI. Ndabona mufitiye ishyari n’ubwoba abana bize BDS…..ishyari ntiryubaka!

    • Njye ndumva musa nkaho muvuga ko mwize muri programme itabaho..niba aribo rero nimusabe kurenganurwa ariko niba mwarize programme ifite accreditation muzasakuriza ubusa.

  • Uyu mukozi wa kaminuza arakoze kudutera polemique kurushaho,, njewe ntabwo ndi umu D- Therapist Ariko nkumuntu wasomye inkuru yabanje kumuseke.com ndabona hari ibintu uyu mukozi Wa kaminuza avuze birunvikana.
    1. Niba abo bitwa aba dental therapist bakora byose mu buvuzi bwamenyo nkinshingano zabo za buri munsi kd tukaba dusomako job description yabo bagenewe kuvura abana batarengeje 12 ans kd training yabo ntitenze 2 years ,, ubwo koko abo bantu ni aba Dental therapist Cg babihimbwe par appellation gusa nabo bazi inshingano zabo ko zirenze d therapist.uyu muyobozi agire icyo avuga kwizina bahawe ritajyanye nibyo bize kuko aha nunvishe na kaminuza ihamya ko ubushobozi bwo babufite bwo gukora byose birenze nuko bitwa.. biramutse aruko guhindurirwa izina byaba byiza
    3.Ni byiza ko abo ba so called dental therapist berekwa inshingano zabo aho zitandukaniye nizaba dental surgery, birunvikana zikaganuka .ubwo c mu muvuduko wamajyambere twifuza twese hamwe kd vuba ubu koko twari dukwiye kunva ko hari uwagabanyirinzwa inshingano kd abaturage bose bamushima ko akora neza kd ashoboye. Ni gute ahubwo kaminuza yirwanda itabongerera ubumenyi nishingano zikiyongera ahubwo . Toujour davantage.
    Nkumuntu udasobanukiwe nibyo dentistry Ariko ukunda urwanda nabanyarwanda nunva aricyo gitekerezo natanga aha.
    Murakoze

  • hhhhhh noneho biranasekeje. umusurgeon se abujijwe kuba umukozi wa UR ? gusa iyi letter irasobanutse kd byumvikane neza ko ntampamvu yo kutishimira ko tugiye kugira bwa mbere abaganga b’amenyo ba qualified (dental surgeons) twagakwiye ku byishimira tugafatanya kuvura abanyarwanda aho gushakira ikibazo aho kitari dushingiye ku mutekano w’akazi.twagakwiye kugira medical ethics .

  • Ibyo uyumuntu avuze birumvikana kdi yatanze na links(evidance based arguments)
    Aho ikibazo kiri ni kuri Kaminuza y’urwanda yigishije abantu imyaka ine hanyuma ikabaha diplome z’abiga imyaka ibiri.
    Ndumva UR yasobanura neza modules abo abantu bize bityo hakarebwa ibyo bamwe bakwiye gukora n’ibyo abandi bazakora kuko dental therapy yize 4years naho dental surgery yiga 5years.
    Ntago numva uburyo umwaka umwe barutanwa wabaha inshingano zirutanwa kuburyo bukabije. Murakoze

  • Nyakubahwa muyobozi muri UR wirengagije ukuri ukuzi. Nimba nawe uzi ko Dental Therapist avura abana bari munsi y’imyaka 12, ukaba uzi neza ko abo biswe iryo zina bamaze igihe kirekire bavura abanyarwanda bose muri rusange kdi neza, bakaba barize imyaka myinshi irenze iyo dental therapist yiga au niveau international, urumva batarahohotewe?

    Njye ndumva bahabwa izina rijyanye n’ibyo bize. Bagahabwa izina rijyanye niryo bahawe barangiza A1. Rwose muyobozi mwikwirengagiza ukuri ngo mukomeze gupfukirana ukuri. Abo mwise Dental therapists ni abahanga, bahabwe izina ribakwiye, bakomeze bafashe abanyarwanda.

  • Urakoze ku bw umusanzu wawe. ni byiza kuvuga uko ubyumva.
    Gusa njye bintera kwibaza, kurangira abantu bizr iyo dental therapy ni impuhwe ubagiriye cg ubufasha uri kubaha, abaye aribwo ntago waza hano ku kinyamakuru. Remember, in Level1, we had Psychology. This what it says about your letter, you are not for their benefits. It s just something else maybe you do not even understand why you are against them. Ibyo bashaka ni iterambere, si ubwoba.
    Ubwo se muyobozi , abana barangije nabandi bakiga nabo bafite ubwoba bwo kubura imirimo, be realistic. Abana nta kindi bategereje uretse kurangiza bakabona amirimo hano cg bakayibura ubundi amahirwe yo gukomeza masters akaba ari hafi 0%. Izo link watanze ntacyo zibamariye, ntago bakeneye masters in DT, niyo bizebakeneye Master’s in other dental specialities and they can t have it with Bach in DT. Please, before you write something, get some information otherwise you ll keep say nonesense. Thank you muyobozi wo muri UR

  • Ahahahahahahahah, yewe noneho njyewe rwose uranyishe!Umukozi wa Kaminuza???Udashaka no kwivuga izina?Ibyo Ndungutse yanditse nubisubiza ndakubaza ikindi kimwe.Icyo nzi cyo ntiwabona icyo urenzaho.Buriya rero kwiyita umukzi wa UR warangiza ukanabuga kuriya ntabwo uzi ko ahubwo hari byinshi wangije! Njye sindi bubeshye ndi umu DT, maze imyaka 9 nkora nitwa umuganga w’amenyo, ariko n’ubwo ubyirengagiza urabizi neza ko ‘dental therapy ‘yatechnitswe namwe rose, kuko nyuma yo kwemeza A0 ya dentistry, mwararebye musanga abazasohoka ba mbere bafite A0, gusohoka kwabo bizabagiraho inagruka mbi nyinshi, muriherera mushaka izina ryabagira uko mubyifuza!Icyo gihe twe bake twari duhugiye mu gusauva abaturage epfiyo, kubera amour de la patrie, mwe murimo mudutechnika tutabizi.
    None se anonymous we, mbwira, impamvu nibura imwe, abantu bize Dentistry muri A1 batakoze Bridge ngo babone A0 muri dentistry?
    Rahira ko n’aba bana bari kwiga DS atari uko bakiri kake?/Reka basohoke babe dynamiques, bajye mu ntara bakore clinics, babakureho clientere iyo mu mijyi nebe ko mudasubiranamo, mugatangira kuv iuga amasomo soit disant basimbutse!Hahahahahahahahahahahahah

    Erega nimwemere ko ikisa rya mbere mwakoze ari ukutwigisha ibintu byinshi, ahubwo buriya mwabikoze nabi; juste dentistry igitangira mwari kuba mwarayitangije nka DT, noneho nyuma ya credits 78, mugahita mubohereza muri communaute, sha hakaba hari uwari kuzamura izuru ndakurahiye!Yari guhera kuki?Naho ubu twicaranye ama credits 480 none ngo nituzibe??
    Nimureke kwiharira, igihe kirageze ngo mwumve ko n’abandi ari abantu.
    Merci pour la bonne comprehension.

  • Murapfa iki bavandimwe? Igihugu cyacu cyaragowe koko! Nk’ubu wasanga ari abanyamahanga babigishije babazanyemo aya macakubiri? Kuki izina batangije atari ryo bakomezanyije? Ese wowe uvugira iyo BDS bayizana wabigizemo uruhare? Wabanje c wowe gusesengura ibyo bariya bavandimwe bagenzi bawe nk’abanyarwanda bari gusaba? Niba warabigizemo uruhare kuki utabonye erreur iri mu batangijwe iyo dentistry? Numva twafatanya nk’abanyarwanda kurusha kuryanira ubusa. Kumva ko uzajya kugira uwo ushyira munsi y’ibirenge numva hari ikibyihishe inyuma pe! Presidentt wagowe aracyafite akazi. Ariko numva bidakwiye dukwiye kwishakira ibisubizo kuruta guharanira inyungu ziduteranya

  • Ariko isi nini koko!ubuse conflict of interest iturutse he he? Isoko ryabaganga bamenyo muru Rwanda ,ntanubwo riteze kuzura!! Ukwo igihugu giterimbere Niko abaganga bamenyo bacyenerwa! Ubuse national interest irihehe kuwatanze iyinkuru! Ndizera kontawushaka gutwara akazi kundi! Ubuse gukosora ibyagoramye bihuriye he he na interest yawundi mwuga? Plz ,banza usome neza cause ya ba dental therapists!

  • Arakoze kuri ibi bisobanuro ariko nawe ndabona azanamo amatiku ameze nko kugaragaza ko aba batinya kurwanira akazi nabo UR igiye gusohora kandi hari inyandiko bagaragaje ikibazo uko giteye :
    1. Aba banyeshuri muri diploma bize dentistry baka admission ngo bakomeze Iri shami bahabwa iziriho ko nakomeza dentistry
    2. Bakomeje amasomo agenewe dentistry kugeza barangije nkuko babitangaza berekana nibimenyetso byibyangombwa
    3.haza amavugurura ya UR bagana kumusozo aho hari dentistry na dental therapy, mukurangiza aho guhabwa degree za dentistry bahabwa iza dental therapy kandi bari barakurikiye amasomo ya dentistry nkuko icyangombwa cya admission kibyerekana na diplome za diploma
    4. Icyo basaba nuguhindurirwa degree bagahabwa izijyanye nibyo basabye kwiga nibyo bakurikiye
    5.UR ko ifite aya mashami yombi ikibazo kirihe kuki niba koko barakurikiye dentistry batabahindurira degree zabo bakabaha ibijyanye nibyo bize banasabye banagaragariza ibyangombwa bahawe
    6.ubu se umuntu yasaba kubaga ukamwigisha aziko aribyo akurikira yarangiza ukamubwira uti burya narakubeshyaga wigaga gutera urushinge niyo degree nguha niba aribyo nibabahe indishyi yakababaro cyangwa bajyane UR murukiko ntakundi.
    I bikwiye kwibaza
    1. Biragaraga ko aba banyeshuri bafite evidence, niba UR yaribeshye ikabigisha content itaragenewe program banditse basaba bakayemererwa niyemere amakosa isabe imbabazi ibabwize ukuri hanyuma bave mugihirahiro bafate indi myanzuro yubuzima bwabo
    2.UR ese iyi programme ya dental therapy bayiherewe diplome kandi atari yo bize gute? Bivuze ko bishoboka ko mumavugurura ya UR haje programme shyashya cg bahinduye izina rya program mo hagati.
    3.Buri programme shya yose, guhindura izina rya programme niryishuri, guhindura ikicaro, gufungura ishami rishya bisabirwa uburenganzira niba ntacyahindutse bikajya no muri cabinet bigasohoka mu igazete
    4.niba rero barahinduye inyito mo hagati byaba bitemewe, kuko byaba bivuga ko batangiye program mbere yuko bemererwa namategeko abigenga.
    5.niba programme zombi nabwo zari zihari bakigisha ibitagenewe program imwe muri izo nabyo byabazwa UR
    Icyakorwa ndumva ari iki
    Nkurikije evidence aba barangije bafite ukuri mubyo bavuga ariko hari I bikwiye kwitabwaho ngo barenganurwe hakurikijwe amategeko asanzwe Nandi agenga imyigire nkumva harebwa ibi bikurikira :
    1. Hagenzurwe izi programme zatangiye ryari, gute, zakurikije amategeko yemerera guhindura inyito cg gutangiza ishami rishya nkuko bikubiye mu itegeko uwarishaka yajya kuri website ya HEC cg MINEduc akari soma, muri make wandikira Minisiteri y’uburezi, ikabiha HEC igakora igenzura, imyanzuro ivuyemo Minister akayishingiraho asaba cabinet kwemera izo mpinduka bikaba gazetted niba ritarahindutse, ibi bikorwa waba ihindura inyito cg utangira gahunda shya ngirango muzi amashuri yagiye ahagarikwa kubera kudakurikiza Iri tegeko?

    2. Hasuzumwe koko niba content bigishijwe ari iya dentistry (credit n ibindi) niba aribyo koko bigishijwe nta mananiza babahindurire inyito ya degree zabo kuko aricyo basabye kandi bifuje igihe bazaga gukomeza muri kaminuza
    3. Niba barigishijwe ibya dental therapy (amasomo, amasaha na credit…) ariko batababwiye ko aribyo bari kwiga hari uburyo bibiri byakemuka 1. Abemera kuzigumana bazigumane ubwo bemere bababarire UR 2.abatabyemera bashaka dentistry bumvikane na UR bakore Bridge course yishyurwe nuwakoze amakosa cg cost sharing cg biturutse kubwumvikane bwo koroherezwa biyishyurire hanyuma bahabwe degree bifuza kuko kaminuza nayo itaguha degree itajyanye nibyo wize nubwo amakosa yaba ari ayayo, two wrongs do not make right.
    4. Hashyirweho akanama kihariye gacukumbure uvuga ukuri cg bohereze HEC ibisuzume ibiviyemo bimenyeshwe aba banyeshuri kandi Uwabigizemo uruhare nibigaragara kugiti ke ahanwe
    5. Niba UR basanze ifite amakosa Minisiteri na HEC na Minisante nurugaga bicare barebe uburyo bafasha aba banyarwanda bakurikije bimwe mubyo navuze hejuru cg ubundi buryo bakumvikanaho naba basaba kurenganurwa
    6.Byanze byose abarengana bagane inkiko umuntu kugiti ke cg nkitsinda barebe niba barega Leta cg UR hanyuma urukiko rubarenganure, nihagenda umwe agatsinda hazakora jurisprudence ubwo abandi nabo babyungukiremo cg nagende nkitsinda ntakundi iyo imishyikirano yanze urarega ukarenganurwa cg ulicecekera ugahebera urwaje ubuzima bugakomeza
    Ni igitekerezo ubwo abandi nabo bareba cg nizindi nzego nkuru zikakinjiramo cyane ko iri shuri ari irya leta atari private. Amahoro

    • Hari ikintu ntarasobanukirwa abantu bize kaminuza nabo bashaka guhinjarika abantu ……nta hantu mpuriye nabyo ariko se umuntu yahabwa diplome atigiye gute akayemera akanayikoresha imyaka yose…erega nta n’isoni baratinyuka bakanabyandika..ubu noneho bivuze ko bamaze imyaka yose baduhinjarika ngo baratuvura kuko bafite diplome zidahuye n’ibyo bize..rimwe na rimwe tujye twitondera ibyo dusaba.

  • Hari ibibazo nshaka kubaza uyu wiyise umukozi wa UR!
    1.Niba uvuga ukuri kandi ko bigaragara ko uri muri Dental field kuki utinya kwivuga?
    2.Mubyo wavuze byose kuki utakomoje ku makosa yakozwe na UR yo kuba abantu barahawe admission letter ziriho dentistry hanyuma bagahabwa degree in dental therapy kandi barakoze imyaka 4 ingana n ‘iyo dentists biga ku isi yose? Ese kuki utagiriye inama UR ngo ibigishe imyaka 2 cyangwa se byibuze 3 ngo bahabwe iyo dental therapy ushimagiza ahubwo bagakora 4 aho wari urihe?

    3.Kuki abize mbere A1 atariyo bakomerejemo bagiye gukomeza ahubwo bagahabwa A0 muri dental therapy kandi ko bigaragara neza ko bari batqngiriye muri Dentistry?

    4.Ziriya links watanze zose nihe wabonye BDT yiga imyaka 4 nkiyo abana bacu bize muri UR? Ese urumva umutungo watanzwe kugirango igihugu kigire abaganga bashoboye ukwiye gupfa ubusa tukabasubiza inyuma cyangwa ahubwo hakwiye kurebwa uko bafashwa bakajya ku rwego ruri standards(dentists)?

    5.Niba BDT adashobora kujya muri EAC ngo akore yisanzuye kuki wumva igihugu cyakwigisha abantu bari local gusa? Ubwo ukunda igihugu?

    6.Kuki wumva ko igihugu cyagwiza abantu benshi bakora under supervision(dental therapists) aho kugira abakora supervision(dentists)?urwo rukundo ukunda igihugu cyacu ntirusanzwe!

    Ibyo wavuze byose njye nta kuri mbibonamo ahubwo ni amarangamutima wakoresheje gusa.

  • Uyu muyobozi aransekeje,ntakintu nakimwe avuze kitazwi. Kuvuga ngo DT itandukanye Na BDS mubyo biga nibyo bakora ninde utabizi se?Turabizi cyane ninayo mpamvu turi kubirwanya kuko twiswe izina ritari iryacu. Ikindi ndakumenyesha ko tutigeze dusaba kuba Bds kuko natwe tuzi ibyo twize.ngo dufite ubwoba bwo kuva kunshingano ubundi se tuziviraho iki ko tuzishoboye?

  • Ariko nabwo niba barize bakarangiza bagahabwa diplome bagakora igihe kirekire kandi bakoresha izo bahawe niba batarasabye guhindurirwa mbere none kuko babonye hatangiye ishami rifite cg riri hasi yibyo bize icyo gihe hanyuma bakagaruka nyuma yigihe bati ibyo mwaduhaye turabyanze turashaka nkabiriya kuko habaye impinduka mumasomo byaba bisekeje aba bavandimwe babisaba baba barimo kurengera kabisa, urugero nize imibare cyera habaga math and physics, haba reform haza combination math physics na geography narangiza nkareba ibyo nize nti ariko birahura nibi muzanye muri content nti ndetse nigaga ibirenze ibi none nimumpindurire, rwose ntabwo byaba aribyo ariko niba koko bararangije icyo bagasaba guhindurirwa degree babikoze muburyo buri formal nko munyandiko noneho wenda ikibazo cyabo kigatinda gukemuka byaba bifite ishingiro ariko niba baragiye bakiyicarira batarigeze basaba mbere guhindurirwa uyu munsi babona UR igiye gusohora abize nibyabo cg ibiri hasi yibyabo nizina wenda rya program rigezweho bumvako ritanga amahirwe yakazi rwose mugendeye kuvuga ngo abo mugiye gusohora cg iriya program yize nkibyacu nimuduhindurire byaba bigayitse kuko reform mu masomo zihoraho bitewe na domain runaka uburyo iterambere nabahanga muburezi uburyo nabikora byaba ari agahomamunwa bibaye ari ibi, ubwo buri wese yatangira ati niba mukoze reform cg amasomo ajyenze gutya nanjye ndaje muhindura kuko nize kurenza aba cg ibyabo biri hasi. Ariko niba mwarakoze reclamation mukirangiza mukandika yewe mwanacukumbura mugasanga koko mwize credit nyinshi ariko nanone muri content yiyi domain cg program nibabarenganure ariko niba aruko gusa mubonye ko bahinduye program ikagira amasaha make mukikanga ko kubera muhuje inyito mu isoko ryumurimo bazabatera ikibazo kandi wenda mwaranize byinshi mbere kubarenza muti noneho turaje muduhe inyito isa nibyo twize mbere bisa nibi bishya muzanye mwaba murimo kurengera kuko impinduka zihoraho uko bihindutse ntiwajya ugaruka kuburana. Asante

  • Nonese izo nshingano bakora zigiye kwegurirwa umu dental surgeon bazikora batabifitiye ubumenyi na za qualifications?? mwumvise ko babahaye affectation letter zabyo batabishoboye??? ntibakora ibyo bize se???Alors???Dentistry ifite ikibazo gikomeye kbsa. nibavuge inshingano aba BDT bakora batize muri credit zabo??

  • jyewe ndabaza umuntu uwo ariwe wese uzi ibijyanye n’aya masomo. Ese dentistry yaba ari kimwe na Dental Therapy? ese umuntu ashobora kugira impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza Bachelors ya Dentistry? Ubwo niba ibaho rero mwamfashakumenya itandukaniro ryibi bintu bitatu:
    1. Bachelors in Dentistry
    2. Bachelors in Dental Therapy
    3. Bachelors in dental Surgery
    Nako 2 na 3 byo ndabisobanukiwe ahubwo mumfashe kumenya niba 1 hari iyo bifitanye isano muri ibi bikurikira.
    So nawe mukozi wa kaminuza watanze igitekerezo nawe wadu confuzinze reka mbivuge mu kinyarwanda. Ntabwo watubwiye aho Dentistry yagiye kuko uko mbibona yatangiye ari Dentistry.
    Ariko icyo nemera niba Bachelors ya Dentistry itabaho nabyumva. Cyangwa se Dentistry ikaba ariyo yitwa Dental Therapy aho nabyumva. Naho ubundi niba atari ibyo nawe wamukozi wa kaminuza we uri mu bagambaniye aba baganga ndakurahiye. Kuko bo ntawigeze avuga ko atewe ikibazo n’abazarangiza bakaza bakabasimbura. ariko niyo byabatera ikibazo bo baravuga ko bashaka kujya kwiga wenda ngo bazaze abo badashobora kubasimbura. ariko wowe ndabona wavanze amasaka n’amasakaramentu, niba ushaka promotion yishaka ukora ibyiza ureke kugira gushingira kunda zabananiye no gushaka kuzamurwa mu ntera no guhakirizwa uvuge ukuri.

  • ESE UYU MUKOZI WA UR KO ATAZA NGO ATANGE IBISOBANURO RA?NAMUTEGEREJE NEMUBUZE!CG ARACYATECHNIKA?

  • Uyu mukozi Nje ndunva yakuriranwa akabazwa neza niba ibyo yibwira Ariko association yabantu bagera kuri 500 batekereza.

    Ikindi nunva yakurikiranwaho guteza umwuka mubi wibihuha hagati yabiga BDS na BDT kuko yavuze ibintu batamutumye kd bitakurura umwuka mwiza mwaba banyamwuga bombi..
    Gusa niba kaminuza ikoresha abakozi nkabariya amakosa azakomeza kubaho pe.

    Nje nari niteze ko umukozi wa kaminuza yashishikanzwa no kubona abana yareze bashaka kwiga bagafungura amarembo naka gets no kuri za PhD urwanda ntirukomeze kwimportimga abanyamahanga muri kaminuza nizindi domain,,Ariko nunvishe ababaje.

    Ese ubwo niki yaba akora muri kaminuza koko ?cg se wenda yabyiyitiriye.kuko kaminuza yirwanda nikigo twese tubaha kd gitanga ubumenyi. Nanje nayizemo.
    Gusa kera tuhiga, kaminuza yagiraga umuvugizi ,uyu c uhisha amaZina ye yaba ari umuvugizi wayo?

    Kaminuza na leta nibunve invo ninvano ziki kibazo kd gishakirwe umuti kunyungu zigihugu cyose. Biragaragara ko kahise kishuri ryibyamenyo mu rwanda karimo polemic nyinshi.. mu bushishozi bwinshi, abayobozi barebe uko babikemura mu rwego rwo kubaka a future in the practice of dentistry in rwanda.simply bcz inyungu zo rwanda nu kubona abanyarwanda benshi bafite ubuzima bwiza bwo mukanwa, rukagira abaganga benshi beza bari competent au niveau international, kugeza ubwo urwanda rwajya rujya nugufasha mubindi bihugu mu by amenyo bikonzwe nabana burwanda.

    Muyobozi rero, turi kuva muri national competence tujye muri international one.. nabo urera uzabibatoze munvugo no mu ngiro.kd uhore ushimishwa nuko bashatse gutera imbere kurushaho.
    Murakoze

  • Uyu mukozi wakaminuza abanze asome neza ibyo twiga nibyo dukora abigeranye nibya dental therapy bahandi abone kutwita aba dental therpist aze tumuhe nakuru abyumveneza kuko ibyo twiga nibyo dukora ntahobihuriye niby’ abandi ba dental therapy ku isi hose muri nuko abicahejuru abizi ariko ntahantu nahamwe kwisi dental therapy biga gukura amenyo yose havuyemo impaction kandi naho biga gukora insimbura ngingo z’amenyo nindi byinshi byijyanye na cosmetic dentistry usibye muri UR nigute uyumuntu wamwita umu dental therspist kereka ubanje ukamusiba mo ibyoyize kujyira ngo asubire inyuma kuri level ya therapy kandi dental theray biga imyaka itatu mugihe twe twiga level 5 mumyaka ine4 wowe rero ukeneye kubanza ukamenya amakuru kuko ntibishoboka ko twareka ibyo twize ngo tujye mubitari ibyacu mwe mwakadufashijegukemura ikibazo nkeka arimwe mubeshya nabandi bayobozi mutanga amakuru atariyo bakagera aho babeshya inteko umuti niko inzego zibishinzwe zamanuka zikaza mwishuri kureba ibyo twiga baduha izina rikwiriye ibyo twiga ko ababirwanya ntabwo basibanya ibinyetso byose kandi ukuri iteka kuratsinda

  • Hhhhh arko c mwe ninde wababwiye ko aba ba so called dental therapist bafite ikibazo k’imirimo koko????ko ahubwo muri gushaka kuyobya uburari muyobya abanyarwanda gusa.. ngo umukozi wa UR hahahah abakozi baragwirAaaa

  • Ariko rwose tuzi guhuma abantu kbsa. ubu ufashe abantu Bose ubahumisha izo links za Masters zo Dental Therapy, hhhhhhhh zirimo ubusa kbsa. Kuki uzanye izo Masters zo muri Amerika ugira ngo ni bande bayigondera, ese kuki mudatanga izina ryatuma uwanyarukira hafi hano za Kenya, Zambia, cyangwa South Africa. Kuburyo byatuma abantu benci babona amahirwe arko bidaturutse Ku rwitwazo rw’izina.

    Mureke kuzana amacenga…..

  • Ariko uzi ko mbonye ibintu musaba bitashoboka na gato koko? Bachelor of Dentistry?? What does this mean? Dentistry is very broad! Mwe murashaka izina rihisha scope of practice yanyu ku buryo mwitwa ko mukora buri kimwe cyose kijyanye n’amenyo!! Stop confusing people. Uyu muntu wanditse iyi lettre; yaba umukozi wa UR cyangwa se umu Dental Surgeon nk’uko mwakomeje kubivuga ndamushimiye. The word “dentistry” you want on your degree certificates is so confusing, dear brothers and sisters!
    Thank you!!

  • Hhhh uyu mukozi yabeshye nawe yashyizemo gushaka inyungu ze kuko ikibazo cyaba baganga cyunvikana rwose abatabyunva namwe nimwikorere ubushakaubushakashatsi kuko izina dental therapy bahawe ntaho rihuriye nibyo bize ndetse nimyaka bize ntibihura rero bareke kugoreka ibintu rwose bahishira amafuti bakoze.

  • Hahhh, abayobozi baragwira woweho uratangaje. Uriyita umuyobozi wa UR warangiza ukavuga ibyo utazi ugatanga ibitekerezo nk’ibi bidafite.Ibyawe sinabivamo gusa niba uri umugabo 1) Garagaza izina ryawe niba wizeye ukuri kw’ibyo uvuga 2) Sobanura ukuntu umuntu yiga imyaka Ine(4years) na credits 480 akitwa umu Dental Therapy ? 3) Sobanura ukuntu umuntu yaka upgrading ava kuri Advanced Diploma in Dentistry akabona Bachelors in Dentistry iyi model ni iyande ni uwuhe muyobozi wundi wasinya ibintu nk’ibi usibye abanzi b’abanyarwanda nkawe? 4) ninde wakubwiye ko Aba bana bashaka kuba aba Dental surgeons? Icyo aba mwita aba Dental therapist bakeneye ni ukureba amasomo bize na scope of practice bagahabwa izina bakwiye byanaba ngombwa bakongerwa amasomo abura ariko bakajya kuri standard mpuzamahanga.
    Kandi ibyo uvuga ngo Dental Therapists bafite ubwoba ko hari inshingano bagiye kwamburwa, kereka niba ari wowe uzazibambura naho wakagombye kwibaza uti ahubwo abo wita abaganga bamenyo( Dental surgeons) baje gukora iki kirenze icyo aba utesha agaciro bamaze imyaka isaga icumi bakora ?!

    Ubanze ushyiremo ubwenge mubintu urimo gukora niba uri n’umukozi wa UR ukaba ufite igitekerezo kimeze gityo uracyari inyuma, ujye uvuga ibyo Uzi kuko niba hari n’urimo kukwoshya utarushywa n’ubusa kabisa. Gusa birababaza kubona Imana ibaha amahirwe mukayitesha njye sinari nzi ko President wacu agifite abantu nkamwe mumusubiza inyuma bene aka kageni !!!

    Umuntu wese uri inyuma y’iki ikibazo azakurikitanwe kandi uwo bizahama azishyure amafaranga yose yatanzwe kuri aba baganga b’amenyo( Dental Therapists) kandi nibiba ngombwa ko bongera amasomo muzarihe( ndavuga wowe n’abandi nkamwe) amafaranga hose azakenerwa ngo bige amashuri amasomo abura.

    • Ko ndeba se wabigize intambara….none se niba barabahaye Degree itemewe n’amategeko mwagiye mu rukiko ko ndeba ariho byasobanuka kurushaho. Nubwo ndeba wamagana kiriya gitekerezo harimo ingingo ifatika yo kwegera MINISITERI Y’UBUZIMA kuko niwe mukoresha wanyu naho ubundi nimuguma muri ibi muzumirwa…aabize ibyo bya BDS baraje babakorane muri kuburana no gutukana kuri website.

  • Nshimishijwe n’ibiterekerezo byagiye bitangwa hano ariko nyuma yo kubinyuramo byose nsanze ari hafi abantu bamwe bahuriye mu rugaga rw’abavura amenyo bagiye babitanga ariko igitangaje n’uko baguma kuri defensive side kurusha gutanga umuti woroshye watuma ikibazo gikemuka. Ni byiza gukora mu buryo buri coordinated nk’uko mwabisabye abanyamuryango banyu kugirango bajye batanga ibiterekerezo ku mbuga nkoranyambaga bashyigikira side yanyu ariko mushyiremo ukuri.
    Ntimukomeze kubeshya ko mutazi uburyo amazina yahindutse kuko nta bwiru bikoranwa kuko programme kugirango yigishwe inatangirwe impamyabumenyi n’uko iba ifite accreditation yatanzwe binyuze mu mategeko. Ikindi kandi Diplome mufite muzubahe kuko nizo zituma mufite akazi bivuze zabagiriye umumaro na nubu ziracyawubagirira. Impugenge mufite z’uko BDS igiye kubakura ku isoko (nabonye muri comments mwabyanditse) nagirango mbwire abasoma badafite aho babogamiye ko ataribyo kuko ibyo mwize byombi birakenewe ku isoko. Ikibazo n’uko mufite impungenge kuri hierarchie izajya ibagenda mu mikorere ariko aho naho mbona hari icyo mwari kubikoraho aho gutangiza polemique mbona itazabangukira.
    Iyo mba umuyobozi wa Rwanda Dental Association nari gutangiza ibiganiro cyane cyane bigamije negotiation na Kaminuza ngasaba ko abanyeshuri bakoroherezwa bagashyirirwaho byibura programme yatuma babona ibisabwa kugirango babone BDS. Ikindi nari gukora ni ukwerekana ko abanyamuryango biteguye gutanga ikigui cy’ibyasabwa kugirango iyo catch-up ibeho. Nari no gusaba ibiganiro na Ministeri y’ubuzima kugirango byibura urwikekwe kuri scope of work rusobanuke bityo buri wese abe azi icyo ashinzwe mu kazi ko kwita no kuvura amenyo.
    Ikindi gikwiye gusobanuka n’uburyo amazina ya Department cyangwa se amashami ahindurwa n’uburyo ashyirwaho. Abize muri Kaminuza bose bazi neza icyemezo kireba n’imyigire n’imyigishirize gifatwa bihereye ku nama y’ishami (Departmental Council) kikagera ku nama y’Ishuri (School Council) kikagezwa ku nama ya Koleji cyangwa se Academic Council kikabona kwemezwa na Senat ndetse na Board ikabiha umugisha kandi aho hose inzego zihagarariye abanyeshuri ziba zihari. Ibi bikaba byerekana neza ko umwanzuro wose waba warafashwe urebana na ziriya programme ebyiri wagiye unyura mu nzira zemewe n’amategeko ya Kaminuza kandi ahubwo wenda ikibazo cyashakirwa ahandi cyane cyane mu bijyanye na communication.
    Ku bijyanye no kwivuga cyangwa kutivuga ndabona nta gaciro bifite icyangombwa ni umusanzu n’inama nshaka gutanga kandi nibwira ko umunsi abayobozi ba Rwanda Dental Association bavuye mu kitwa guhangana ahubwo bakayoboka inzira ya negotiation bazabona icyabamara impungenge kigatuma n’umutekano wabo mu kazi usugira ugasagamba.
    Murakarama

  • Ahubwo njyew icyo mbona nuko aba ba Dental therapist bafitiye ishyari abanyeshuli bagiye gusohoka muri Dental surgery, mbese barimo kurwana intambara yanyuma ngo barebe ko hari icyavamo. UMUNYARWANDA yaciye umugani ngo :Wikanira umugisha wundi ukannya IBUYE. Mwatuje mukakira ibibagenewe, uru rubuga narwo wagirango ni urwanyu kuko mwarwihariye. Nimusenge Imana ibacire inzira zanyu mwigirira abandi amashyari ahubwo muri kwisibira amayira ntimugirengo ibi byose muvuga abo ba surgeons ntubarimo kubibona

  • ark iki si ikibazo cyakabaye kigorana.abashinzwe kugicyemura bareba credit abo banga bize bakazihuza nibyo ba bifuza bagafata umwanzuro.niba arukubongerera amasomo ngo babone BDS bakabikora kuko jye ndumva guhindura diplome zimaze imyaka nimyaka bigoye kuko nabo iyo baba bumva neza ibyo bize bari kubikurikirana mbere zigisohoka,ark niba barize credit zirenze iza bdt harebwa oko bahabwa ubufasha nababishinzwe.Murakoze.

  • Erega wakwiyita umukozi cy umuyobozi,cy nibindi muri UR urabizi neza ko niyo wagerageza kujijisha abantu utazabigeraho kuko dufite ubuyobozi bwumva ibibazo bya rubanda kandi bukabikemura!ikindi kano ni akabazo toto kubyo leta yacu yakemuye ntabwo rero izabemerera kugera kumigambi yanyu itari myiza yo kubuza abantu kwiga no gutezwa imbere numwuga bize!
    1)NTABWO UWIZE DENTISTRY YITWA DENTAL THERAPIST YITWA “DENTIST” Wijijisha abantu kandi niyo twize
    2)ABA DENTAL THERAPIST BIGA IMYA 3 NTABWO BIGA 4 KANDI ABANDI NIYO BIZE
    3)CURRICULUUM YEMEJWE NA CABINET NIYA DENTISTRY SI DENTAL THERAPY WIBESHYA SIGAHOOO
    4)ikiri kubagora turakizi nuko muziko nitwitwa dentist bigendanye nuko twize dentistry bazabakura muri medical council mukadusanga muyo turimo cy tugakora indi.Mubyemere nubundi nakare kose ntabwo urwo rugaga mwarubagamo!!!
    5)mubona umugati mwakuraga muri cash zuko muri ba drs ugiye kugabanuka
    6)Ibyifuzo byanyu ntibizashoboka kuko no mu karere icyo kitwa dental therapy ntakihaba usibye muri australia kandi ntawutazi aho ibarizwa
    7)Inama rero nziza nuko mwareka gukomeza guhembera umwiryane mu bagaganga b`amenyo no mu banyeshuri ahubwo mukabareka bagahabwa ibyo bemererwa n`amategeko kuko nabo ni abana b`abanyarwanda nkamwe.

  • Ariko se nta yandi mashuri akomeye afite médecine dentaire ngo bahereho barebe progremmes zabo noneheo bahitemo ikibereye igihugu! Paris, Montréal, Dakar, Alger, Toronto, Amarican Dental Education Association, ni henshi biri bipfa kuba byemerwa na UNESCO
    Kereka niba program bize ari ,ocal made without any reference

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *