• 25/01/2020 2:50 48

Igitaramo “Night Life Fashion Experience” kigiye kuba inshuro 4 mu mwaka

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda habereye igitaramo cyo kumurika imideri cyiswe ‘Night Life Fashion Experience’. Iki gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru dusoje.

Aba ni bamwe mu bamurika imideri bamuritse muri iki gitaramo

Abateguye iki gitaramo bavuga ko cyabunguye byinshi birimo no kuba bagiye kujya bagitegura mu bihembwe bine mu mwaka.

Franco Kabano umwe mu bateguye iki gitaramo yabwiye Umuseke ko aribwo bwa mbere bari bateguye iki gitaramo.

Ati “Dutekereza gutegura iki gitaramo bwa mbere twifuzaga ko cyajya kiba byibura rimwe mu  kwezi hanyuma tugakoresha umuhanzi w’imideri umwe n’abamurika imideri 10 ariko kuko abantu bari bitabiriye iki gitaramo badusabye ko cyagabanywa mu byiciro, natwe twiteguye gukurikiza ibyo badusabye.”

Ubwo iki gitaramo cyabaga kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje hamuritswe imideri yahanzwe na Patrick Muhire uri mu bahanga imideri bamaze kubaka izina mu Rwanda. Imyenda yamuritswe muri iki gitaramo harimo iy’abasore n’abakobwa.

Iki gitaramo cyamaze isaha imwe kuko cyatangiye saa tatu z’ijoro kirangira saa yine. Abamurika imideri 10 barimo uwitwa Tumukunde Josephine, Mucyo Sandrine, Kalisa Winnie n’abandi bagaragaye muri iki gitaramo.

Patrick Muhire uri ibumoso niwe wamuritse imideri yahanze muri iki gitaramo
Hamuritswe imideri itandukanye y’abakobwa
Franco Kabano ashimiye abitabiriye iki gitaramo

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *