• 01/11/2020 3:30 57

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye gucumbikira abateye mu Rwanda

Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi (FDNB) rihakana ko ubutaka bwa kiriya gihugu bwakoreshejwe n’abagabye igitero muri Nyaruguru.

Col. Biyereke Floribert Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi

U Rwanda ruvuga ko igitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana baturutse mu Burundi, cyaguyemo abagera kuri 4 mu bakigabye, ndetse gifatirwamo batatu. Muri kiriya gitero hakomerekeyemo abasirikare batatu b’u Rwanda.

Herekanywe ibikoresho byafashwe n’imirambo y’inyeshyamba zarashwe. Mu bikoresho byafashwe harimo ibyifashishwa ku rugendo n’abasirikare byanditseho ko ari iby’u Burundi.

Itangazo ry’ingabo z’u Burundi rigira riti “Ingabo z’u Burundi, FDNB zinyomoza amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo (mu Rwanda) ku mbuga nkoranyambaga ko u Burundi bwahaye ubwihisho inyeshyamba zagabye igitero mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki 27 Kamena 2020.

Rikomeza rigira riti “Ubutaka bw’u Burundi ntibushobora kuba ubwihisho ku bantu bitwaje intwaro bashaka guhungabanya ABATURANYI.”

Rivuga ko ingabo z’u Burundi FDNB zifite inshingano yo kubungabunga umutekano mu buryo buhoraho ku rubibi rw’u Burundi n’abaturanyi.

Ku ruhande rw’u Rwanda ariko nta gushidikanya ko abateye bavuye i Burundi ndetse bahunga basubirayo, byemejwe n’abaturage bavuze amwe mu mazina y’abo bazi bari basanzwe baza muri Nyaruguru.

Ikindi gihamya ni ibikoresho bya gisirkare byafashwe byanditseho ko ari ibya Leta y’u Burundi.

Ibikoresho byafatanywe inyeshyamba byanditseho ko ari ibya Leta y’u Burundi

UMUSEKE.RW

18 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ni hatari kabisa. RDF kubita abashenzi

    • Icyo mbona nuko nta mahoro dufite.Aba bantu badutera hari igihe bazagira ingufu.Kandi no mu gihugu imbere dufite abanzi.Nibyo bita “the enemy within” bakorana na ba Kayumba.Abo nibo babi kubera ko basangira na Bwana Mukubwa.Niko politike imera.Nobody knows what the future holds.

  • Ngayo nguko. Ubwo bariya bafashwe nibo bazatuma ibintu bisobanuka. Harya ya komisiyo ijya ikemura impaka hagati y’u Rwanda na RDC yo ntiyaza agakora anketi igatangaza ibyayivuymo? Ubwo byakwitwa ko ntaho ibogamiye. Birashoboka ko baba barateye u Burundi butabizi, ariko inyashyamba yakwinjirira RUHERU ntahandi yaba iturutse. Nubwo batatubwiye umubare w’abateye, (uzamenyekana ariko) nanone ntibasubira mu ndiri yabo mu gihugu cy’i BURUNDI ngo babure kugaragara, bitari ibyo LETA y’i BURUNDI yaba iri kwirengagiza. HANYUMA kandi niba a BARUNDI bavuga ko ntawe bacumbikiye, baduhe uburenganzira bwo kujya tubakurikirana mpaka aho bahungiye tubasangeyo.

    • Urivugira ibyo utazi, uburundi mubwibeshyaho cyane, muzabumenya umunsi hazagira umusazi ubushozaho intambara, uwo ndaribwaribwa ntazamenya ikimukubise.

  • Ahubwo se ni ryari uburundi butateye u Rwanda? Ariko nta na rimwe bujya butsinda, reka buriya umunsi RDF yavuze iti ibi turabirambiwe ikabuhana nicyo kizabushobora naho ibyo binyoma byabwo ntawe utabizi kereka uwijijisha buriya wabona boheje za mbonerakure nterahamwe zaho zivanze n abasirikare baho nyine, sha ubutaha ahubwo nibongera muzabafate mpiri mubagote mubarase imirambo yabo muyerekane tv umwe ku wundi muhe isomo izo mbwa.

  • Ngo n’abaturage bavuze amwe mu mazina y’abo bazi bari basanzwe baza muri Nyaruguru!! Humm!!

  • Iyo abasivili dutangiye guhatwa amakuru ya gisirikare, tumenya iyo biva n’iyo bijya ari uko dutegereje ikizakurikira, kikabanza kikaba.

  • Harya buriya abasirikare b’abarundi bahungiye mu Rwanda no muri Kongo kudeta yo muri 2015 imaze kuburiramo, nta bikoresho biriho amazina y’ingabo z’u Burundi bajyanye? Ibi bintu ni ibyo kwitonderwa nyamara. Niba abarashwe n’abafashwe basanzwe bazwi muri Nyaruguru, ndumva ari birebire.

    • Hahahaaaaa nanjye icyo kibazo nakibajije. Ongeraho redtabara

  • Muri iyi minsi ntihabuze satellites zitunze cameras zazo muri kariya karere.. Ba nyirazo ibyabaye ubu barabizi kuturusha. Aho bazashakira bazabishyira hanze.

  • Ndumiwe kubona ingabo z’abarundi zagaba igitero mu Rwanda zikaza zitwaje amandazi, isukari, imikebe y’ibiryo n’ibikoresho by’itumanaho byanditseho ko ari iby’ingabo zicyo gihugu, zikaza zitwaje ibiyiko nkaho zijyiye kunywa igikoma; ku muntu wize military science ahita abonako nta ngabo z’igihugu zakora operation irimo ubuswa nkubu. Ikindi ngo abaturage bamenye n’amazina y’abagabye ibitero banasanga bamaze iminsi baza guhinga mu Rwanda, those evidences are too many to be genuine my people, umuntu wateguye aka gatendo yagateguye nabi kuko nta muntu muzima ugaba igitero ahantu ngo narangiza agende yitwaje n’ibimenyetso nkabiriya mwatweretse. Numvisengo abagabye igitero bari 100, ese ni nde wabaze umubare wabo? Ngo banahungiye ku birindiro by’ingabo za leta y’uburundi, muri iryo joro ni nde wabonye ibyo bintu? Victoire Ingabire niyitegure mabuso ndabona ibimenyetso byabonetse.

  • Ndumiwe kubona ingabo z’abarundi zagaba igitero mu Rwanda zikaza zitwaje amandazi, isukari, imikebe y’ibiryo n’ibikoresho by’itumanaho byanditseho ko ari iby’ingabo zicyo gihugu, zikaza zitwaje ibiyiko nkaho zijyiye kunywa igikoma; ku muntu wize military science ahita abonako nta ngabo z’igihugu zakora operation irimo ubuswa nkubu. Ikindi ngo abaturage bamenye n’amazina y’abagabye ibitero banasanga bamaze iminsi baza guhinga mu Rwanda, those evidences are too many to be genuine my people, umuntu wateguye aka gatendo yagateguye nabi kuko nta muntu muzima ugaba igitero ahantu ngo narangiza agende yitwaje n’ibimenyetso nkabiriya mwatweretse. Numvisengo abagabye igitero bari 100, ese ni nde wabaze umubare wabo? Ngo banahungiye ku birindiro by’ingabo za leta y’uburundi, muri iryo joro ni nde wabonye ibyo bintu? Umunsi hazagira uzashaka gusuhuzanya n’ingabo z’igihugu cy’abarundi azambuke umupaka izuba riva nibwo tuzamenya imbwa n’umugabo, gusa ushaka kujyayo yitonde kuko ashobora kuba atabizi neza kubera agasuzuguro, ikibuga cyaho kiranyerera si congo, aho ho uzabigerageza azakubitwa inkoni yumirwe kuko niba atekerezako uburundi ari agafu k’imvugwarimwe bwaba ari ubushishozi buke cyane. Dukeneye amahoro ariko intambara yo ntakizayibuza ariko tuzaba twaraguhannye utunanire ariko uzitegure gusoma urwo uzaba wishigishiye. Victoire Ingabire niyitegure mabuso ndabona ibimenyetso byabonetse.

    • Ntabwo uburundi bwaba bufite ingabo zikomeye nkuko uzikabiriza ngo perezida nkurunziza abe yararindwaga na fdrl kdi afite igisitikari. Ntabwo coup d’etat yarikubirizwamo n’ingabo za tanzaniya izuburundi zikomeye. Wibuke ko cndd fdd yagiye kubutegetse idatsi urugamba ahubwo byanyuze mu kuganira. Ntahanti na hamwe hagaragata ingufu z’igisirikare cy’uburundi mu kinyejana cya 21. Niyo mpamvu bakunda kwihuza na fdrl ngo bose ni abahutu.

  • u rwanda tururi inyuma ntabwo tuzigera dutsindwa twatsinze ibirenze ibi nkanswe abaturanyi gusa ikihishe inyuma yibi byose abafashwe bazabibazwe bitari ibyo bamenyera cyane hirwa wattczaza

  • @Machiavel Muri Albaniya byafashe imyaka ariko ibimenyetso noneho biri guhabwa agaciro. Ejobundi perezida ari mu ndege ajya USA yakatiye mu kirere asubira iwe kuko CPI yari imaze kumushyiraho impapuro.

    • @kagire, ko mumenya alakuru mukamenya nayo muri WC, uwo mu president washyiriweho impapuro na CPI ntibitangazwe ni uwahe? uzi ko CPI ntawe yafata USA itabyemeye, reba abibeshye ngo bagiye gukora ama perereza ku basilikare ba USA, byagenze gute…kura ho ibinyoma niba atari byifuzo byanyu. ko bamaze imyaka 5 barega nkurunziza muri CPI wabonye yarafashwe kubera France, ntawari kumukoraho, nurubanza nti rwaba nibazako inyungu ubufaranza bufite ku rwanda ari nyinshi gusumba uburundi bwibereye muri comma cg ikinya kirekiere.

  • Hari satellite ya USA ireba ibibera ku butaka muri kano karere, baramutse babishatse bagakoresha ukuri batwereka amafoto yabyo bityo tukamenya neza ukuri kuri icyo gitero.

  • Umutekano wo ku baturanyi nukazwe kuko ntakwizera abana babantu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *