Igikombe cy’Amahoro cyakuweho muri uyu mwaka w’imikino
Nyuma y’inama zagiye zihuza abanyamuryango ba FERWAFA mu bihe bitandukanye, iri Shyirahamwe ryemeje ko Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka w’imikino 2019-2020, gikurwaho.

Igikombe cy’Amahoro mu bagabo ndetse n’Abagore by’uyu mwaka FERWAFA n’abanyamuryango banzuye ko imikino ikuweho burundi hakazategerezwa irushanwa rya 2021.
Imikino yahagaze mu Rwanda y’Igikombe cy’Amahoro igeze muri 1/8.
Kiriya gikombe cyaherukaga kwegukanwa na As Kigali ibifashijwemo na Nsabimana Eric ubwo yayitsindiraga igitego cyo ku munota wa gatatu muri 30 y’inyongera, mu gihe iminota 90 yari yarangiye banganya na Kiyovu Sports 1-1, biyambaza 30 ya kamarampaka.
Mu Kiciro cy’abagore igikombe giteretse mu kabati ka As Kigali WFC yatsinze Scandinavia WFC 1-0. Umwanya wa gatatu wegukanywe na Inyemera WFC yatsinze Mutunda WFC 4-1.
Shampiyona y’abagore mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri izakomeza igihe Leta izasubukurira ibikorwa bya siporo cyo kimwe n’imikino y’abana.
Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW