• 16/12/2019 2:23 59

Igikenewe si ukugabanya umubare w’abakene, ni ukuzamura abanyarwanda- Immaculée

  • Abafite ubumuga ngo hari insimburangingo bimwe kubera ibyiciro barimo…

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko abayobozi bo mu nzego z’Ibanze bakwiye kureka imvugo bakunze kuvuga ko hari intego yo kugabanya umubare w’abakene ahubwo bakumva ko igikenewe ari ukuzamura abanyarwanda.

Ingabire Marie Immaculée avuga ko intego ikwiye kuba kuzamura abanyarwanda aho kugabanya umubare w’abakene

Uyu munsi Transparency International Rwanda yamuritse ubushakashatsi ku bijyanye n’uburyo abaturage babonye gahunda yo kubashyira mu byiciro by’Ubudehe kuva muri 2015-2019.

Ubu bubushakashatsi bugaragaza ko abagera kuri 38,5% bagizweho ingaruka no gushyirwa mu byiciro batari bakwiye gushyirwamo bigatuma hari serivisi badahabwa kandi barazigombaga.

Abagera kuri 40% bavuze ko bahawe ibyiciro biri hejuru y’ubushobozi bwabo mu gihe 20% bahawe ibyiciro biri munsi y’ubushobozi bwabo bituma hari n’abandi bahawe serivise batagombaga kubona.

Ibi akenshi byagiye bikorwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’Ibanze bagamije kugaragaza ko umubare w’abakene ari muto.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko abayobozi bo mu nzego z’Ibanze bakwiye kumva ko intego yo gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe ko ari ugusindagiza abafite intege nke.

Ati “Tugiye gukora ku buryo abayobozi b’inzego z’ibanze bumva ko ikigamijwe ari ukuzamura umunyarwanda bave ku bintu byo kuvuga ngo barashaka kugabanya umubare w’abakene kuko ibyo byica n’igenamigambi risanzwe.”

Ingabire uvuga ko bari gukora ubuvugizi bugamije kumvisha abayobozi mu nzego z’ibanze iyi ntego, avuga ko hari serivisi zigomba guhabwa abaturage hadashingiwe ku byiciro by’Ubudehe barimo.

Bamwe mu baturage baganirijwe muri buriya bushakashatsi, hari abagaragaje ko badasobanukiwe neza n’ibijyanye n’Ubudehe kuko bamwe mu babibasobanuriye na bo batabyumvaga.

 

Abafite ubumuga ngo hari insimburangingo bimwe kubera ibyiciro barimo…

Muri buriya bushakashatsi, abafite ubumuga bagaragaje ko hari imbogamizi bahura na zo mu kwivuza zishingiye ku makosa akorwa mu gushyira abaturage mu byiciro.

Bamwe bavuze ko hari serivisi bagiye bimwa kwa muganga kubera ibyiciro bagiye bashyirwamo.

Bavuga ko ibikorwa byo gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe byajya bikorwa n’inteko y’abaturage kuko iba izi ibibazo byabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba yagarutse ku mpinunduka ziri muri gahunda y’Ubudehe ku buryo abaturage ari bo bazajya bashyira abaturage mu byiciro.

Ati “Ntakuntu abantu bashobora kubeshyera rimwe ku baturage batuye umudugudu, umuntu uyobora isibo afite ingo 15 aba azi neza uko imibereho yabo yifashe.”

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uruhare umuyobozi agira mu guha abaturage ibyiciro by’ubudehe mu rwego rwo kureba uko iyi gahunda yarushaho kunozwa.

Dr Mukabaramba avuga ko iby’Ubudehe bigiye guhinduka

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • 38,5% bagizweho ingaruka no gushyirwa mu byiciro batari bakwiye

  • Usanga atari itekinika se ryakozww ngo u Rwanda rugaragare nez?! None ngo nta mibare itekinikwa! Mbiswa!

  • Ariko uzi ko gusobanukirwa UBUDEHE n’amateka yabwo ya vuba bigiye kuzatubera ikibazo nko gusobanukirwa bibiliya kubera ko ibyabaye cyera tutari duhari! Ikitwa Ubudehe hari impamvu cyakoreshejwe muri za 2005 na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ndetse ngirango na Banki y’isi!.Ndibuka dushushanya amakarita y’imidugudu yacu tugashyiramo n’ingo zigize umudugudu hanyuma tugahitamo urugo rukennye ruzaterwa inkunga ariko rukaba rwabasha kuyikoresha neza ndetse no kuba rwayishyura rukoresheje Banki. Harimo Frw azishyurwa n’atazishyurwa. Ariko igitangaje ni uburyo ubu ubudehe bwahindutse igipimisho ku bantu bose ndetse no gukoreshwa muri porogaramu nyinshi zitandukanye. Ubundi igipimisho nyacyo kugirango cyemerwe hari ingingo ebyiri kigomba kuba cyujuje: Validite & fiabilite.( validity and reliability)
    a) Validity= Kigomba kuba kemejwe na Komite y’inzobere muri urwo rwego gipimamo mu gihe n’uburyo= kuba cyizewe
    b) reliability = kigomba kuba gipima neza icyo cyakagombye gupima ahantu hose.

    Urugero: Hari iminzani yemewe na RURA.

    A) VALIDITY = UWO MUNZANI WEMEJWE NA RURA ( KOMITE) KO ARI UMUNZANI NTAMAKEMWA USHOBORA GUKORESHWA.
    B) RELIABILITY (Fiabilite) = Umunzani wemejwe upima icyo ugomba gupima. Bishatse kuvuga ibiro( Kg). Aho wawukoresha hose ikiro aba ari ikiro. Ikiro kiba kingana n’ikindi kiro. Urugero ; Ikiro cy’inyama kingana n’ikiro cy’amabuye, cy’ibishyimbo, cy’impapuro, cy’ibyuma, y’impapuro ect. Aho wapimira hose n’igihe icyo aricyo cyose ( ex: i Kigali, Rusizi, Nyamagabe, mu itumba, mu Mpeshyi, mu ijoro, ku manywa ect….

    Noneho reka duterere akajisho k’u BUDEHE!.
    a) Validity = Bwemejwe n’iyihe Komite y’inzobere cg y’inararibonye? ya MINALOC????
    b) Reliability (fiability) = Ese Ubudehe koko bupima icyiciro cy’ubukene umuntu arimo cg ni ukugereranya? Umuntu washyizwe mu cyiciro cya 3 i Musanze ahuye n’umuntu washyizwe muri icyo cyiciro wo mu Mutara? Kigali? muri Cyungo? kuri Base, Rulindo? Nyarugenge? Kicukiro?. Mu itumba? Mu mpeshyi? Ku isizeni ry’i kawa? mu itangira ry’abanyeshuri? mu biruhuko byabo? mu ntangiriro z’u mwaka? hagati mu mwaka? mu gisirikare? mu bize? mu batarize? mu madini yose? mu batoya n’abakuru?

    Ngayo nguko.. Nahuye n’umusirikare Majoro mu ngabo i Bugesera aje kwikuza mu cyiciro cya kane bamushyizemo avuga ko bagomba kumushyira mu cyiciro cya 3 kuko abamukuriye bari mu cyiciro cya 4. Ubwo bahise bamushyira mu cyiciro cya 3. Akaba ari mucyiciro kimwe n’umukecuro wanjye udafite aho akura ndetse ntabashaga kugira icyo marira kuko najye nari mu bushomeri bukaze kdi nyine nitwa ko…………mfite n’abo ngoma kugaburira no kurihira amashuri. Baryaga iki? Bavuye mu ishuri bajya mu rindi. Iryo bagiyemo rifite gaciro kangana iki?>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>

    Ese Ubudehe uko umaze kubyumva bushobora gukoreshwa igihe kimwe mu byerekeye no kwemerera kurihira amafaranga y’ishuri mu Kaminuza y’u Rwanda? muri Mituelle de Sante?
    Nawe nyunganira.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *