Igihe “Super Cup”izabera cyamenyekanye
Igihe umukino uzahuza ikipe yatwaye irushanwa mu mupira w’amaguru ryitwa Rwanda Premier League ariyo Rayon Sports n’ikipe yatwaye igikombe cy’amahoro, AS Kigali, uzabera cyamenyekanye. Ni taliki 1, Ukwakira, 2019 ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali.

Hazaba ari mu irushanwa ryiswe Super Cup rikaba ari ryo riruta ayandi mu Rwanda.
Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya Shampiyona cy’umwaka wa 2018/2019, irusha mukeba wayo APR FC amanota arindwi. Izahura na AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro (Peace Cup).
Bonnie Mugabe ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA akaba n’umuvugizi wayo yavuze ko kubera amarushanwa ya FIFA ndetse na CAF ari kuba muri iki gihe, umukino w’igikombe cyiruta ibindi (Super Cup), uzaba tariki ya 1 Ukwakira 2019, mbere y’iminsi itatu ngo Shampiyona itangire.
Ati: “ Kubera ingengabihe y’amarushanwa ya FIFA na CAF, FERWAFA Super Cup izaba mbere y’uko Shampiyona y’umwaka wa 2019/2020, Rwanda Premier League itangira, uwo mukino ukazaba tariki ya 1 Ukwakira 2019, iminsi itatu mbere y’uko shampiyona itangira.”
Ngo nicyo gihe cyiza gihari kugira ngo uyu mukino ukinnye.
Hagati aho ariko ngo ikipe y’igihugu igomba kuba iri kwitegura gushaka itike y’imikino ya CHAN 2020 ndetse AS Kigal igakomeza kwitegura amarushanwa ya CAF Confederations Cup.
Umwaka ushije APR FC niyo yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda Mukura VS 2-0 kuri Stade Umuganda iri mu Karere ka Rubavu.
Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga gukina umukino wa Super Cup y’umwaka wa 2017, ihura na APR FC.
Uriya mukino wabayemo byinshi byatumye uba umwe mu mikino aya makipe ahora ahanganye utazibagirana.
Icyo gihe Rayon Sports yatsinze APR FC ariko haza kubaho ikibazo cy’uko amashanyarazi yabuze mu kibuga habura iminota 27′ ngo umukino urangire.
Iminota 63’ yari yarangiye Rayon Sports ifite ibitego 2-0 bwa APR FC.
Byaje kuba ngombwa ko umukino usubikwa ukazasubirwamo ariko hakazakinwa iriya minota yari isigaye.
Umukino warabaye urangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa bityo Rayon Sports iba itsinze ityo, itwara igikombe.
Ikipe izegukana Super Cup ya 2019/2020 izahabwa asaga Miliyoni Frw 5
Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW