Igihe kirekire cy’ubutegetsi bwa Netanyahu gishobora kuba kigeze ku musozo - UMUSEKE

Igihe kirekire cy’ubutegetsi bwa Netanyahu gishobora kuba kigeze ku musozo

Ishyaka rikomeye mu atavuga rumwe na Leta ryemeye ko habaho Guverinoma y’ubumwe iyi ishobora gushyira iherezo ku gihe kirekire cy’ubutegetsi bwa Benjamin Netanyahu.

Benjamin Netanyahu ni Minisitiri w’Intebe wa Israel kuva muri 2009 kugeza ubu

Umuyobozi uri mu murongo w’abaharanira cyane ko Israel iba igihugu gikomeye witwa Naftali Bennett yavuze ko ishyaka rye rizajya mu biganiro byo gushyiraho ihuriro riyobora igihugu afatanyije n’ishya rya Yair Lapid.

Lapid yahawe igihe ntarengwa kigera ku wa Gatatu agatangaza ibizaba byavuye muri ibyo biganiro.

Netanyahu, avuga ko inzira irimo gukoreshwa mu gushyiraho Guverinoma izatuma Israel iba igihugu kijegajega.

Benjamin Netanyahu uri mu nkiko aregwa ibyaha bya ruswa mu matora aheruka ntiyabashije kugira ubwiganze.

Bennett, w’imyaka 49 ayoboye ishyaka ryitwa Yamina party, yavugiye kuri televiziyo ko Netanyahu nta kerekezo agifite cyo gushyiraho Leta y’abahezanguni, no gutwara igihugu mu murongo yishakira.

Ati “Nzashyiraho Leta y’ubumwe dufatanyije n’inshuti yacu, Yair Lapid.”

Ibinyamakuru muri Israel bivuga ko mu masezerano yagezweho, Bennett azasimbura Netanyahu w’imyaka 71, ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, nyuma akazaha mugenzi we Lapid, w’imyaka 57 na we akayobora.

Gusa ibi biganiro ntabwo biraba ndakuka.

Netanyahu ni Minisitiri w’Intebe kuva muri 2009, kugeza ubu. Mu gihe cy’ubuyobozi bwe yakunze gushyamirana na Palestine ndetse rimwe na rimwe hakabaho ibitero bya gisirikare muri Gaza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ntitugafate Israel ya kera nka Israel y’iki gihe.Ntabwo Israel ikiri ubwoko bw’Imana.Kera,Imana yatetesheje Israel.Niyo ubwayo yashyiragaho Abami ba Israel,ikabaha Abamarayika bayirwanirira ikambura ubutaka ibindi bihugu,kubera ko “byasengaga ibigirwamana”.Zali intambara z’Imana,kubera inyungu bwite z’Imana.Byari bitandukanye n’intambara z’iki gihe.Igihe Imana yoherezaga Yezu muli Israel,Abayahudi baramwanze,ndetse baramwica.Byatumye Imana ibakuraho amaboko.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,uyu munsi Ubwoko bw’Imana ni “Abakristu nyakuri”.Kubera ko aribo bonyine bumvira Imana.Bakirinda ibyo itubuza: Ubujura,Ubusambanyi,Ruswa,kurwana mu ntambara zibera mu isi,Amanyanga,etc…Imana yita Abakristu nyakuli “Israel y’umwuka”.Abo nibo bazarokoka ku munsi wa nyuma.

  • Niko bigenda muli iyi si.Netanyahu yakoreye igihugu cyane,ahangana na Hezbollah na Hamas.Ariko nta gahora gahanze.Zabuli 146:3,4 haravuga ngo:” Ntimukiringire abakomeye,Cyangwa undi mwana w’umuntu wese wakuwe mu mukungugu, kuko adashobora gutanga agakiza.Umwuka we umuvamo,agasubira mu butaka bwe;Uwo munsi ibitekerezo bye birashira”.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *