• 29/01/2020 9:52 19

Igihango cyo gukwa inka ngo ntigikwiye gusimbuzwa ifaranga

*Gukwa amafaranga babihuza n’isenyuka ry’ingo za none

Munganyinka, Mutezinka, Mutumwinka, Mukobwajana, Murorunkwere,…ni amazina y’abakobwa hambere aha agaragaza ko nta rindi shimwe rikwiye umubyeyi wareze umukobwa neza akagera igihe cyo gushyingirwa uretse inka, yari n’ishusho y’ubukire icyo gihe. Ubu ariko ngo uwamwita yamwita ‘Munganyinoti’, ‘Mukobwamiliyoni’ cyangwa andi ashushanya ifaranga kuko ariyo benshi bakobwa ubu, i Nyagatare hari ababinenga…

Gukwa umugeni muri iki gihe ngo hari imiryango yitwaza ko benshi batagikwa inka igaciririkanya umukobwa wabo
Gukwa umugeni muri iki gihe ngo hari imiryango yitwaza ko benshi batagikwa inka igaciririkanya umukobwa wabo

Umusaza Antoine Kanyandekwe atuye mu kagari ka Gahuriro, umurenge wa Rukomo avuga ko yakuze bakwa inka imwe cyangwa nyinshi ariko hatabagaho guciririkanya.

Inkwano y’inka yaherekezwaga n’inzoga eshanu; iyo gufata irembo, iyo gusaba, iyo gukoshwa, iyo gutebutsa n’iy’ikizeneko”, byose byabaga kandi ari n’ishimwe ku babyeyi bareze neza.

Ati “Kera umuntu yaguhaga inka, ukamwitura, nubwo rero umuntu waguhaga umwana we yareze akamuvunikira, ntabwo yagombaga kuva muri urwo rugo ngo habure kubaho akarwabiriramo nibura.”


Inkwano yari ubumwe ubu ni ikiguzi

Kanyandekwe w’imyaka 75 avuga ko bakwaga inka kubera ko yabaga isobanuye “ubumwe bw’uko wa mwana agiye mu wundi muryango ariko iyo miryango ikaba ibaye umwe ndetse ni cyo cyatumaga bavuga ngo uyu muntu nshyingiye umwana wange abaye bamwana wange, kuva kuri uwo munsi ba babyeyi bose bakaba ababyeyi ba bana bashakanye.”

Avuga ko muri iki gihe inkwano yafashwe nk’ikiguzi cy’umukobwa kuko hasigaye hakobwa ibihumbi amagana cyangwa za miliyoni kandi nabwo hakazamo guciririkanya bijyanye n’uko umukobwa ameze. “Niba yarize, akazi afite, aho akomoka, rimwe na rimwe ngo bakareba no ku bwiza bwe.”

Gukwa amafaranga ngo byatangiriye mu migi kuko abahatuye benshi batorora ariko ubu ngo byasakaye n’ahandi hose mu gihugu.

Kanyandekwe ariko abona nubwo abantu batagitunze inka, inkwano y’amafaranga idakwiye kuba igiciro abantu baciririkanya nk’abagura amatungo kuko ngo baba bishe igisobanuro k’inkwano.

Ati “Turebe ngo inka igura angahe, none se hari inka igura miliyoni? Umukwe wange naramubwiye nti genda wikoshe aho kugusaba ibintu byinshi kuko nzi agaciro k’inkwano, akwa inka nziza yigeneye arayinzanira ati ‘nkuzaniye inka’ nti ‘murakoze’, nange igihe kigeze ndamurongoranya.”

Mukarukaka Devota wo mu murenge wa Karangazi avuga ko gukwa inka byari igihango imiryango yabaga igiranye.

Ati “Baza bakavuga bati ‘dore aho nyirakanaka yavuye, inka dore ngiyi iri ku gicaniro, ni ikimaneza.”

Gukosha amafaranga ngo ntibiremya imiryango kuko iba imeze nk’iyaguriranye, ndetse ngo iyo havutse ibibazo hagati y’abana bashyingiwe, imiryango yashyingiranye birayigora kubunga kuko nta mubano nta n’igihango gikomeye iba ifitanye.

 

Inka irahumeka nta kindi wayinganya…

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian avuga ko umusore n’inkumi bemeranya gukora imihango y’ubukwe baramaze gushimana ku buryo nta yandi mananiza akwiye kuzamo ahubwo hakabaho cya kimenyetso cy’umusore aha ababyeyi b’umukobwa.

Avuga ko iryo shimwe rikwiye kuba inka kuko mu muco munyarwanda nta kindi kintu gifite agaciro nk’ak’iri tungo.

Ati “Umuntu iyo yaguhaye inka aba aguhaye ikintu gihumeka, mu muco kandi inka yahoze ari inkomoko y’imibereho, iyo wabaga ufite inka wabaga ufite amafaranga.”

Ngo nubwo inka ari amafaranga ariko ntiwagereranya agaciro k’ibi byombi ku buryo umwanya inka yagombaga guhagararamo wawushyiramo amafaranga.

Ati “Umuntu aguha inka y’ibihumbi 300 ugakoresha ibihumbi 500 umukurira ubwatsi.”

Dr Nzabonimpa Jacques uyobora Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco avuga ko hari imiryango yo mu bice bitandukanye by’igihugu yaka inkwano y’inka zirenze imwe kandi z’inzungu, ahandi bagakosha amafaranga menshi ari hejuru ya miliyoni  y’u Rwanda batitaye ku bushobozi bw’umuryango w’umusore.

Rutangarwamaboko uyobora ikigo nyarwanda cy’ubuvuzi bushingiye ku muco anenga imiryango nk’iyi yashyize imbere indonke yakura mu bana bayo aho gushyira imbere urukundo hagati y’abana bashimanye n’igihango kizahuza imiryango yashyingiranye.

Muri Kamena umwaka ushize, Inteko nyarwanda y’Umuco n’Ururimi yasohoye ubushakashatsi ku mihango y’ubukwe bwo muri iki gihe, bwagaragaje ko abantu benshi mu gihugu bifuje ko inkwano yaba inka imwe y’inyarwanda cyangwa amafaranga ahwanye n’agaciro k’iyo nka bitewe n’agace umuryango w’umukobwa utuyemo.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • ubu bucukumbuzi bukwiye kuberurugero inzego zibishinzwe kukwinkwano yiki gihe yabaye nkikiguzi ngo nimudakwa miliyoni1,2,3,4…ntitubahumukobwa wacu. ubundinkwano ikwiye kubikimenyetso cyuko umusore yakunze umukobwa kandi atazamubabaza. nshimiye uwatekereje gukora iki cyegeranyo kiza kibutsabanywarwanda agaciro kinkwano.
    murakarama

  • Sha iyi nkuru ndayisoma ningira umwanya,ariko umutwe wayo ndawushimye pe.njye narahiye ko ntawe uzantangaho amafaranga reka reka sindi uwo mu batindi ndi uwo mu bakurambere biyubaha batagurisha ababo;ifaranga riragura ariko inka yo ni ikimenyetso cy umubano n urukundo byabateye gushyingirana naho rwose abazanyemo iby amafaranga si byo kandi nuwemera bakayamutangaho aba yisuzuguye yigize igicuruzwa,rwose njye niba inka itabonetse wabireka aho kugirango umpe amafaranga,ahubwo wampa inkoni y umushuma n inkuyo ibyo byose bikangaragariza inka ariko apana amafaranga kuko ayo ni ay abatindi kandi uwo siwo muco wacu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *