• 10/12/2019 10:36 45

Igihangano cya Nelson Mandela gishobora kugurishwa $90 000

Igishushanyo kigaragaza urugi rwa gereza Nyakwigendera Nelson Mandela yafungiwemo imyaka 27 kiri ku isoko i New York aho gishobora kugurishwa akayabo.

Nelson Mandela yafunzwe igihe kirekire azira ibitekerezo bye

Ni igishushanyo yashe ikaramu akoresha intoki ze ashushanya imiterere y’umuryango wa gereza yari afungiyemo yitwa Robben Island.

Icyo gishushanyo gishobora kugurishwa amadolari hagati ya $60 000 na $90 000 (ari hagati ya miliyoni 46Frw, na miliyoni 69Frw) aho kiri mu nzu iterezwamo cyamunara i New York.

Igihangano ke yakise The Cell Door (Umuryango wa Gereza), yagikoze ashaka kuyibutsa amateka yo muri gereza ya Robben Island yafungiwemo igihe kirekire cy’ubuzima bwe.

Pumla Makaziwe Mandela yabwiye BBC ati “Igihe data yavaga ku butegetsi nta kindi yigeze akora.” Uyu Pumla Makaziwe Mandela, ni we ugurisha iki gihangano mu nzu yitwa Bonhams.

Ati “Kuri we ntekereza ko ubugeni yari inzira nziza yo kugaragaza ibimurimo no kwibagirwa ayo mateka…”

Ku rundi ruhande abashinzwe ubukerarugendo bukorerwa kuri gereza ya Robben Island, aho Nelson Mandela yafungiwe mu gihe cy’ubutegetsi bwa Apartheid, bwagabanyije igiciro cy’abenegihugu basura iyi gereza ariko ku banyamahanga kiriyongera.

Ubuyobozi bwa Robben Island Museum mu mugi wa Cape Town bwatangaje ko kwinjira ku bakerarugendo b’abanyamahanga ari $38 (asaga ibihumbi 29Frw) naho abana bavuye mu bindi bihugu umwe azajya yishyura ama-Rands 300.

Abantu bakuru bakomoka muri Africa y’Epfo bo bazajya bishyura ama-Rands 380 naho abana bishyure ama-Rands 200.

Blayne Crocker ushinzwe umutungo muri Robben Island Museum yagize ati “Twizeye ko iki kemezo kigira ingaruka nziza ku bijyanye no kubona ubushobozi mu buryo burambye, kandi kizongera umubare w’abakomoka mu gihugu bahasura.”

Igishushanyo cy’umuryango wa gereza Mandela yashushanyije ashaka kugaragaza uko aho yari afungiye hari hameze

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *