• 29/01/2020 11:25 54

Igiciro gishya cy’umuceri udatonoye cyatangajwe, abahinzi bati iki?

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje igiciro fatizo gishya cy’umuceri udatonoye kizubahirizwa ku musaruro w’igihembwe cy’ihinga 2019 A. Umwaka ushize abahinzi b’umuceri bavugaga ko bagurisha umuceri udatonoye kuri macye bajya kugura utonoye wo kurya ukabahenda, n’ubu ngo nta mpinduka barabona.

Umuceri ni kimwe mu binyampeke biribwa n'abantu benshi ku isi
Umuceri ni kimwe mu binyampeke biribwa n’abantu benshi ku isi

Umwaka ushize uwari Minisitiri w’ubucurui n’inganda yabwiye Umuseke ko umuceri uri mu bihingwa byatoranyijwe Leta izajya ishyiraho ibiciro byabyo kugira ngo inyungu z’umuhinzi nazo zubahirizwe.

Ubu igiciro cyatangajwe umusaruro w’igihembwe 2019 A uzagurwaho ni amafaranga 270/Kg ku muceri mugufi udatonoye na 290Frw/Kg ku muceri muremure udatonoye.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko yo n’uturere duhingwamo umuceri, MINAGRI na MINALOC bigomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro wafashwe hashingiwe ku nama yo kuwa 21 Ukuboza i Kigali yari yatumiwemo abahagarariye abahinzi b’umuceri, abanyenganda ziwutunganya n’abandi bose bireba.

Ku isoko mu Rwanda igiciro cy’umuceri uhingwa mu gihugu kiri hagati y’amafaranga 600 na 800Frw/Kg bitewe n’ubwiza bwawo.

Mu mwaka ushize abahinzi bagurishaga udatonoye ku kigereranyo cya 285Frw/Kg bakinubira ko iyo bagiye kugura uwo kurya ku isoko basanga uhenze, ikigereranyo cyari 800Frw/Kg.

Ubu bamwe mu bahinzi babwiye Umuseke ko nta mpinduka nini barabona kuko umusaruro wabo binganda ziwubagurira kuri macye kandi kw’isoko bakabona umuceri uhenze.

Jean Pierre Sebagabo uhinga umuceri mu karere ka Gisagara mu murenge wa Gikonko uyu munsi yabwiye Umuseke ko badatera imbere uko babyifuza kuko igiciro cy’umuceri udatonoye babona kiri hasi.

Ati “abaduhagarariye iyo bagiye gufata imyanzuro na Minisiteri ntituzi impamvu batatuvuganira ngo tugurirwe ku giciro kiza.

Ibi kandi bisa n’ibyo bamwe mu bahinzi  b’umuceri ba Cyunuzi mu karere ka Ngomba babwiye umunyamakuru wacu mu mpera z’umwaka ushize, ko babona igiciro inganda zibaheraho ari gito.

Muri Nzeri umwaka ushize twaganiriye na bamwe mu bahinzi b'Umuceri muri Cyunuzi
Muri Nzeri umwaka ushize twaganiriye na bamwe mu bahinzi b’Umuceri muri Cyunuzi

Basabira Laurent umwe mu bafite inganda zitunganya umuceri mu bihe bishize yabwiye Umuseke ko impamvu igiciro cy’umuceri ku isok kiba gitandukanye cyane n’uko umuhinzi awugurisha biterwa n’inzira ucamo ngo uboneke udatonoye.

Basabira avuga ko ikilo cy’umuceri utonoye kiba cyavuye mu kilo kimwe n’igice cy’umuceri udatonoye, hakiyongeraho ikiguzi cyo kuwutunganya mu ruganda, kuwupfunyika no kuwugeza ku isoko aho naho ushobora guca ku bacuruzi babiri cyangwa batatu barangura ku biciro binyuranye kugera ku muguzi wa nyuma muri ‘boutique’.

Ku kibazo cy’abahinzi b’umuceri bagura uwo barya bavuga ko uhenze, umwaka ushize Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yavuze ko umuhinzi adakwiye kugurishwa umuceri wo kurya, ngo agomba kwishyuzwa imirimo yakozwe utunganywa gusa.

UM– USEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Ikilo cy’umuceri udatonoye kibyara 70% nibura by’umuceri utonoye, kugeza kuri 75% iyo ari mwiza. Niba ikilo gitonoye kigurishwa amafranga 700 ku isoko (moyenne), ni ukuvuga ko utonora umuceri yawuguze ku mafranga 270 ku kilo kimwe, yinjiza 490 (moyenne). Harimo ikinyuranyo cy’amafranga 220 ahwanye na 88% y’ayo yaguzeho. Ubwo igisigaye ku bahinzi, ni ukubara agaciro ka charges (ibitubya imari) z’utonora umuceri kugira ngo bamenye niba babahenda ku muceri utonoye bagura cyangwa niba igiciro ari igikwiye (transport, gutonora, gushyira mu mifuka, stockage, kugurisha, imisoro). Ariko ku bwanjye, rwose umuhinzi bamureka agatonora umuceri azarya iwe mu rugo akoreshejeje uburyo gakondo, nk’ubwo akoresha ahura amasaka cyangwa ingano n’ibindi binyampeke asanzwe agaburira urugo rwe, akagemura gusa urenze uwo akeneye. Hari n’utumashini duto cyane dukoreshwa intoki abahinzi bashobora kwifashisha mu gutonora umuceri wo mu ngo zabo utazajya ku isoko. Naho kujya guhaha bahenzwe uwo bagurishije bahenzwe, byo ni igihombo kigaragara, ni ugukorera abanyenganda n’abacuruzi gusa. Ese koko ni ngombwa gutunganyiriza mu nganda ibiryo umuhinzi akeneye mu rugo rwe mu gihe bituma igiciro cyabyo kikuba inshuro eshatu? Ku bwanjye si ngombwa rwose. Ari ibyo, n’impungure zose, ingano zose, amasaka yose, ibirayi byose, byajya bijya mu nganda mbere yo gusubira mu ngo. Ntacyo byaba bisobanuye urebye uko ibiciro bihita bitumbagira. Kandi nk’urusyo gakondo rutanga ifu y’ibinyampeke ifite umwimerere uruta uw’ivuye mu mashini. Aho ibyo tujya tubyibuka?

    • @Mwanainchi urasetsa rwose, wowe baravuga bati ubukungu bw’abantu 8 bakize kwisi buraruta ubwa kimwe cya kabiri cyabakene batuye isi. Kandi niyo politiki y’isi turimo none. Nta bundi buryo byakorwamo uretse kunyunyuza amaraso y’abo bahinzi kugeza ubwo tubasigira serum yo gutuma badashiramo umwuka gusa. ibyo rero uvuga byakabaye byiza mw’isi y’uibutabera. Iyo tudafite uyu munsi abahinzi nibashishikare ahubwo bongere umusaruro ba runyunyuzi babone icyo bafata ataribyo byabakoraho

  • None se munyamakuru nanjye nkubaze nkawe nk’umuntu wataye iyi knuru? utekereza ko 1kg cy’umuceri udatonoye uruganda rukijyana kuwutonora ugakomeza ukaba 1kg kandi wavuyeho igishishwa? ubuse ntiwumva impamvu umuceri utonoye ugura menshi kurusha udatonoye? niba wenda tuvuge kugira ngo haboneke 1kg cy’umuceri utonoye bisaba ko kiva muri 1.5 kgs by’umuceri udatonoye, wumva igiciro cyagumya kuba kimwe gute? ikindi se wumva inganda ziba zawuguze ngo ziwushyire ku isoko nk’ibigo by’abagiraneza cyangwa n’ibigo by’ubucuruzi? none se wumva ko nibongeraho inyungu y’uruganda igiciro kizakomeza kuba kimwe? icya gatatu nakubaza, wumva ko inganda ziri mu kihe kiciro cy’ubucuruzi muri ibi bikurikira: Manufacturing,whole seller na Retailer? birumvikana ko inganda ari manufacturers , ubwo se urumva ibi byiciro umuceri unyuramo kugira ngo ugere ku muguzi wa nyuma iyo bishyizeho inyungu zabyo igiciro cyakomeza cyakomeza kuba nka kumwe umuhinzi yabigurishije? ese ujya ujya wumva bavuga umusoro ku nyongera gaciro (VAT), ukagirango iyo bawongereye kubyaranguwe igiciro nticyoyongera? twibukiranye kandi ko umuhinzi asonewe uyu musoro. Icyanyuma nasorezaho ni ukugusobanurira ko umuceri kuwutonora bitwara depenses nyinsi kuko bisaba uruganda, si kimwe n’ibishyimbo umuturage yitonorera. Nkuko ubivuga BASABIRA Laurent yarabigusobanuriye kandi nawe ukwiriye kuba ubyumva, naho ubundi abahinzi b’umuceri bakwiriye kuzamuka rwose ariko n’inganda zizamuka kuko bose ni abigihugu, kandi ushatse kurengera hamwe ugasiga ahandi havuka ibibazo.

    • Heheheheh nonese umunyamakuru arazira iki?
      Media Literacy rwose mu gihugu cyacu iri hasi

      Umunyamakuru yahaye rugari Minisiteri ivuga ibiciro bishya, aha rugari abahinzi babivugaho, aha rugari umunyenganda asobanura impamvu bizamuka ku muceri utonoye. None nawe uraje wunzemo.

      Ku bwanjye umunyamakuru inkuru ye iraha buri ruhande umwanya mu nkuru, simbona ikibazo na kimwe mu nkuru ye ahubwo iranamenyesha abatazi impamvu umuceri unahenda. Ndumva umunyamakuru ntawe arengeye kandi nta n’uwo akwiye kuba arengera kuko bose yabahaye ijambo.

  • @Kuri Nzeyimana Celestin, kuki uruganda rutatonorera abaturage bibumbiye muri koperative runaka umuceri wabo ngo runawushyire mu mifuka iriho ibirango byayo, rwishyuze iyo service gusa, nabo bawugurishe ufite valeur ajoutee, kuwo bashaka, ku giciro bumvikanyeho? Igihe uwubatse uruganda ashaka kugura umuceri w’abaturage wose ntawo bajyanye mu ngo, agatonora akigurishiriza ntacyo abahaye ku nyungu ya valeur ajoutee, yagombye kwiyumvikanira nabo aho kugura ku biciro bahatiwe na Leta. Ibi bintu byo guhatira ibiciro abaturage akenshi ntibikorwa mu nyungu zabo, bikorwa mu nyungu z’abadahinga. Kandi hari koperative nyinshi zafungiwe inganda abahinzi bahatirwa kugemurira iz’abikorera batawuhinga. Ibi ni ukunyunyuza imitsi y’abaturage ku buryo bugaragara. Kuki se ahubwo mu gutonora umuceri umuturage wawugemuye batamuca amafranga wo kumutonorera uwo yagenewe asubiza mu rugo, ntawugure ku giciro kimwe n’utawuhinga? Ahari ubwumvikane n’ahatari uburyamirane, byose birashoboka.

  • Wibuke VAT uko ibarwa: fata 800×18/118 urebe asigara.Ikindi ni uko aho uruganda rugurisha menshi ku kilo cy’umuceri usanga batarenza 650 Frw par kg.Igiciro wavuze ni aba detaillants .

  • Mwese mufite ukuri. Aha ntekereje INSHINGANO za RCA: imariye iki abahinzi b’umuceri? Siyo yakabaye ibaha Imashini zitonora umuceri ikanabafasha kuwugeza ku muguzi wanyuma. Murakoze

  • Ese ubundi habura iki ngo abahinzi bagire inganda zabo ko ari nabo bahinga? BDF twumva ngo ifasha abantu yananiwe kubafasha kugira inganda zabo bwite bishyize hamwe? Niba bidashoboka rero, numva Leta yava hagati y’uruganda n’umuhinzi umuhinzi akagurisha kuwo ashaka ku giciro ashaka kuko ntibyumvikana ukuntu wahinga warangiza umuntu akagutegeka aho ugurisha yanagushyiriye ibiciro byikubye kabiri ayo yaguhereyeho biti se Leta ihe ibishanga bene inganda bahinge hanyuma bahe aba baturage akazi!!!

  • Rwose urebye imvune iba muguhinga umuceri, ukareba n’amafaranga umuhinzi akuramo,tuvugishije ukuri usanga umuhinzi ntacyo akuramo cyamuteza imbere. Icyo mbona cyakorwa leta ikwiye kongera igiciro baguriraho umuhinzi ikindi kandi bakareka umuturage agatahana umuceri abona uzamutunga mugihe runaka. Naho bikomeje gutya rwose byaba ari ugukiza abanyenganda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *