• 11/12/2019 10:18 18

Igiciro cy’akagunguru k’amavuta cyazamutse

Igiciro cy’akangunguru k’amavuta cyazamutse ku isoko mpuzamahanga kuri uyu wa kabiri, impamvu ni uko u Bushinwa bwagabanyije ayo bwaguraga, ibihano bikomeje gufatirwa Iran ndetse no kuba hari ikibazo ku mavuta Venezuela yashyiraga ku isoko.

Igiciro cy’akagunguru k’amavuta cyazamutse
Igiciro cy’akagunguru k’amavuta cyazamutse

Ku isoko mpuzamahanga akagunguru (barrel) ka Brent (amavuta y’iburayi) uyu munsi kazamutseho 0,5% kagera ku madorari y’Amerika $69,33. Igihe gaheruka guhenda cyane ni mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo kaguraga $69.50.

Akagunguru ka Texas Intermediate (WTI), amavuta yo muri US nako uyu munsi kazamutseho 0,5% ubu karagura $61.89. Mu Ugushyingo nibwo kari hejuru cyane kagura $62.

Imibare igaragaza ko ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi; Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Bushinwa aribyo byateye uku kuzamuka. Urwego rw’inganda mu Bushinwa bwazamuye ubukungu bwarwo cyane mu kwezi gushize ariko hagabanuka uko rwaguraga amavuta ku isoko nk’uko bivugwa na Stephen Innes ushinzwe ubucuruzi n’amasoko mu kigo mpuzamahanga SPI Asset Management.

Purchasing Managers’ Index (PMI) y’u Bushinwa yaramanutse. Innes akavuga ko iki kigereranyo cy’ibigurwa n’ababikenera gishyiraho ibiciro by’ibicuruzwa bityo akabona ko ari yo mpamvu yo kuzamuka kw’amavuta.

Ku ruhande rw’abayacuruza, Leta ya US irateganya kongera ibihano mu by’ubukungu kuri Iran bizayizonga kurusha mbere nk’uko umwe mu bayobozi i Washington yabitangaje ejo kuwa mbere.

Reuters ivuga ko uyu yavuze ko US itazongera amasezerano Iran ifitanye n’ibigo umunani bigurisha amavuta mu mahanga, aya masezerano azarangira mu kwezi gutaha.

Venezuela yo, igihugu kiri mu byoherezaga amavuta menshi ku isoko mpuzamahanga, ubu iri mu kaga ko kutabishobora kubera kubura amashanyarazi bikomeje gukabya kuva kuwa gatanu.

Reuters ivuga ko kugabanuka ko gutunganya aya mavuta kuri ibi bihugu bicukura menshi byatumye amavuta yoherezwa ku isoko na Organization of the Petroleum Exporting Countries (OPEC) agabanuka cyane mu kwezi gushize.

Arabia Saoudite, igihugu cyohereza ku isoko amavuta menshi kurusha ibindi, cyohereje arengeje ayo gisanzwe gitanga mu gihe Venezuela byari byanze kubera ibihano yafatiwe na US.

Igiciro cy’amavuta ku isoko mpuzamahanga nicyo kigena ibiciro by’amavuta y’ibinyabiziga na za moteri mu bihugu byose ku isi.

Aya mavuta yo mu kagunguru aba akiri umwimerere wo mu butaka/mu nyanja (crude oil) niyo atunganywamo ibicuruzwa by’amoko arenga 6000 kuva kuri Petrol (essence), Kerosene(paraffin), Diesel (mazutu), Jet A-1 (Jet fuel) Petroleum Gas itekeshwa mu ngo n’ibindi byinshi kugeza ku bisigazwa bikorwamo kaburimbo (Asphalt).

U Rwanda rugura aya mavuta mu bihugu bituranyi by’Iburasirazuba nabyo biyagura ku isoko mpuzamahanga bikayageza ku byambu byabyo no mu bubiko.

Igiciro cya litiro imwe ya lisansi mu Rwanda ubu gihagaze ku mafaranga 1 013Frw mu gihe cyari 1,132Frw mu Ugushyingo.

UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Murakoze kuduteguza! Ikigaragara nuko izi ngaruka mbi zose zituruka ku byemezo byuzuye ubwirasi bifatwa n’igihugu kimwe gusa aricyo USA. Sinabura kandi gushima uburyo iyi nkuru yanditse neza.

  • mumfashe gusobanukirwa ,amavuta uyu munyamakuru avuga ni igiciro cya petroli ni ayahe mavuta ko ntasobanukiwe please nihagire unsobanurira iyi nkuru

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *