• 12/12/2019 4:22 37

Igice cy’urukuta rwa Stade ya Muhanga cyahirimye

Imvura nyinshi  ivanze n’umuyaga  yaguye ku gucamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yasize isenye igice kimwe cy’urukuta cya Stade ya Muhanga. Musabyimana  Theoneste wari  muri Stade imvura igwa yabwiye Umuseke ko  yari ahagaze imbere mu kibuga abona urukuta ruhirimye yihutira kujya kureba niba nta muntu cyaba cyahitanye.

Uru rukuta rwasenyutse ahagana sa kenda kuri uyu wa Gatatu

Avuga ko abantu benshi bari bagiye kugama,  abari basigaye bari kure y’icyo gikuta.

Perezida wa AS Muhanga Ndayisaba Jean Damascene  avuga ko iki gikuta gisenyutse habura igihe gito ngo kiberemo imikino yo kwishyura ya Shampiyona

Yavuze ko mu gihe bagitegereje ko  ubuyobozi bw’Akarere busana ahasenyutse ngo bazaba bakinzeho ihema.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Kayiranga Innocent avuga ko  hari amafaranga bashyize mu ngengo y’Imari yo gusana ibikorwaremezo byangiritse bityo gusana uru rukuta bizakorwa vuba.

Stade ya Muhanga yubatswe mu 1988. Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari bimwe mu bice byayo bwasanwe mbere gato y’amatora y’Umukuru w’igihugu ya 2017.

Uyu muturage avuga ko rwahirimye areba. Ubu abafana n’abakinnyi bashobora kuzajya barangazwa n’ibibera mu muhanda

MUHIZI Elisee

UM– USEKE.RW/Muhanga

2 Ibitekerezo

  • Kariya kantu kanditse munsi y’ifoto karasekeje. Ngo “Ubu abafana n’abakinnyi bashobora kuzajya barangazwa n’ibibera mu muhanda”! Hhhhhhhhh.

  • Uwo mudamu bapangiye bamurekure. Ntazazire kwamagana amanyanga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *