• 20/01/2020 2:26 05

Igice k’isoko rya Kabuga mu Gahoromani cyahiye

Muri iki gitondo igice k’isoko riri i Gahoromani mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro kibasiwe n’inkongi y’umuriro bikekwa ko yatewe n’ikibazo cyabaye mu mashanyarazi y’ibyuma bisya amasaka n’imyumbati.

Iri soko ngo ryatangiye gushya ahagana saa kumi n'imwe za mu gitondo
Iri soko ngo ryatangiye gushya ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo

Bamwe mu bantu bari i Kabuga babwiye Umuseke ko muri iki gitondo babonye hacumba umwotsi mwinshi bakajya kureba ibyabaye bagasanga ari inzu zimwe zo muri ririya soko ziri gushya.

Iri soko ryahiye riherereye mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Gako, Umudugudu wa Kabeza.

Ubusanzwe hariya hari amasoko abiri, rimwe rya kijyambere rikorerwamo. Iri ntacyo ryabaye ariko irindi risa n’irishaje ricururizwamo imboga, imbuto, zirimo n’ibyuma bisya n iryo ryahiye.

Ahagana mu sa kumi n’imwe ni bwo inkongi yatangiye. Umwe mu bahageze muri iki gitondo avuga ko haje imodoka za polise zikazimya umuriro.

Igice kibamo ibyuma bisya imyumbati giteganye n’isoko nicyo cyakongeje  inkongi y’umuriro.

Imashini  zisya zahiye zikongeza imodoka ya Rutagengwa Canisius yo mu bwoko bwa Daihatsu Dyna  yarihaparitse.

Ishami rya Polisi yishinzwe kuzimya umuriro ryahageze ritangira kuzimya inkongi.

Inzu z’ubucuruzi nini n’ingo z’abaturage zihegereye ntacyo zabaye. Ibyangiritse birimo insyo 12 zishya imyumbati, toni 50 z’imyumbati n’iriya modoka ya Dyna yahiye.

CIP Umutesi Marie Gorette, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali avuga ko abantu badakwiye kwishyirira amashanyarazi mu nzu zabo cyangwa bakabikorerwa n’abatabizi, ngo mbere yo gukoresha amashanyarazi ku mashini n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi bakwiye kwiyambaza abakozi b’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG) bakamenya uburyo bayabashyiriramo.

Avuga ko abakoresha imashini z’inganda zikoresha amashanyarazi bakagombye kugira ubwishingizi, ndetse bakagira n’imirindankuba.

Igice cyahiye cyarimo imashini zisya imyumbati
Igice cyahiye cyarimo imashini zisya imyumbati
Iriya nzu nayo yari yugarijwe n'umuriro
Iriya nzu nayo yari yugarijwe n’umuriro
Iyi modoka yaje gufatwa nayo irashya
Iyi modoka yaje gufatwa nayo irashya
Umwe mu baturage uciye mu muhanda wa Ndera abwiye Umuseke ko abonye imodoka za Police zizimya umuriro zinyuranyuranwamo zijya kuzimya...
Umwe mu baturage uciye mu muhanda wa Ndera abwiye Umuseke ko abonye imodoka za Police zizimya umuriro zinyuranyuranwamo zijya kuzimya…

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *