IFOTO Y’UMUNSI: Kagere na Kwizera berekanye six pack | UMUSEKE
  • 20/01/2021 9:28 05

IFOTO Y’UMUNSI: Kagere na Kwizera berekanye six pack

Rutahizamu mpuzamahanga w’umunyarwanda Kagere Meddie n’umunyezamu wanyuze mu makipe anyuranye muri Africa, Olivier Kwizere berekanye ko bafite umubiri ukomeye, bakuramo udupira two hejuru berekana imikarago y’inda yabo ibizwi nka Six Packs.

Berekanye ko ku nda bafite imihiro izwi nka Six Pack

Aba bakinnyi ubu bari muri Cap Vert aho bagiye gukina n’ikipe y’iki gihugu, berekanye ko uretse kuwuconga mu kibuga, basanzwe banafite umubiri ukomeye.

Amafoto yashyizwe kuri twitter ya Kagere Meddie, agaragaza uyu mugabo na mugenzi we w’umunyezamu Kwizera Olivier bari mu nzu y’imyitozo (zizwi nka Gym) bakuyemo imyenda yo hejuru.

Kagere usanzwe akina muri Simba S.C yo muri Tanzania, wavugwaho ko amaze iminsi ari mu mvune, kuri ariya mafoto yaherekejeho ubutumwa agira ati “Kugarura imbaraga biruta gusubiza inyuma.”

Kwizere Olivier na Kagere Meddie
Bagaragaje ko umubiri wabo wayobotse imyitozo

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibi berekana ntabwo aribyo bituma bashobora kwiruka iminota 90. Nta ma cuisses bafite, Messi ,Maradona, Pélé, Muvala wacu nta matuza bagiraga.

  • Dore ni aha batangira bajya gutsindwa , byose bihera mu mutwe! aho gutekereza ku mukino bafite batangiye kurata inda ngo ziriho imihiro, amavubi se amaze igihe adatsinda badahari? nabakure ubwambure ahongaho babe focused ku mukino ndetse icyo dukeneye ni intsinzi si izo nda zabo.

    • Abakinnyi bamavubi bakeneye an social worker wo kugenda abaganiza bakaguma muntego baba biyemeje kuko Ibi barimo kutwereka bitanduka ye n,ibyo tubakeneyeho.
      Amatuza,imikarago ku nda ntaho bihuriye na football mes amis

  • Amavubi Oye! Ndabona ariko ubutaha bazabohereza mu mikino olympique naho foot yo byaranze! Bafite ibituza, babasha guterura, bazi kwifotoza, mbese ndabona irushanwa ryabo barirangiije muri hotel, nibashaka bigarukire, ndabona nta kini tubategerejeho. Mbabazwa n’amadolari aba yabatanzweho, bafata indege yakinjirije igihugu ngo ni private flight!
    Nzabandora ni mwene Kanyarwanda

  • barabuzwa Niki kwari cyuya cyacu kiva mumisoro dutanga baba bishimishamo murarata imihiro nkaho ariyo ducyeneye ,ko mbiziko igihugu cyacu ntako kitaba cyagize kibaha byose natwe mwaduhaye ibyishimo murabona bizahora gutyo nimutsindwa muzamenye iyo mujya kandi mwatangiye gutsindwa ubwo mwatangiye kwerekana ngwimihiro da natwe turabasore ntitwiratana ibyimihiro Iki sicyo gihe cyo gupostinga amafoto kumbuga nkoranya mbaga ahubwo nigihe cyo kwitegura umukino

  • Ubuse aba namatuza nibyo igihugu cyabatumye amafoto iyobajya gutsindwa ntibabura aho bahera nawese undebere ibi nibyo byavatwaye amatuza ntabwo tuyakeneye dukeneye intsinzi ejo nimutsindwa nibwo muzabona ibyomurimo gukora ibyaribyo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *