• 15/12/2019 6:03 34

Icyogajuru cya OneWeb kizaduha Internet cyazamutse…ibindi kuri cyo

Ni umushinga w’ikigo kitegamiye kuri Leta OneWeb cyashinzwe na  Greg Wyler ari na we ukiyoboye. Kugira ngo iki cyogajuru kizamuke OneWeb yabonye inkunga nyinshi z’abashimye uyu mushinga ugamije gukwirakwiza Internet cyane cyane mu bice by’isi bitayifite. Mu bafatanybikorwa harimo na Leta y’u Rwanda.

Icyogajuru cya OneWeb cyazamutse
Icyogajuru cya OneWeb cyazamutse

Ikicaro cy’uyu mushinga kiri i Londres mu Bwongereza, icyogajuru kigenzurirwa muri Verginia,US, naho ubwacyo cyahagurukiye muri Guyanna hafi y’inyanja ya Pasifika mu ijoro ryakeye kijya mu isanzure.

Greg Wyler, wigeze gushora imari muri Internet mu Rwanda muri kompanyi yitwaga Terracom, avuga ko iyi ari intambwe ikomeye batangiye mu kirere ngo bahe isi Internet. Wyler yashinze OneWeb mu 2012.

Iki cyogajuru nikigera ku ntego zacyo kizaba ari cyo kinini gitanga Internet iva mu kirere ikagera kuri benshi mu buryo bwa WiFi.

Yabwiye Washington Post ati “Intego nyamukuru ni uguha amashuri yose ku isi Internet cyane cyane ayo mu byaro.”

Kubaka uburyo bwo gutanga Internet iva mu isanzure si ibintu byoroshye, bisaba imari nini kandi hari ababigerageje mbere birananirana.

Ingero z’abakoze umushinga nk’uyu ukananirana ni Teledesic, kompanyi yari yarashinzwe na Bill Gates mu myaka ya 1990, Craig McCaw n’igikomangoma cya Arabia Soudite nabo baragerageje biranga batanze za miliyari nyinshi, Iridium na Globalstar nabo ni abandi bakoze uyu mushinga urapfuba. Ni ibigaragaza uburyo bikomeye.

Greg Wyler avuga ko azi ibyabaye ku bandi ariko afite ikizere kinshi kandi azi ko bizagenda neza.

Umushinga we watewe inkunga n’abafatanyibikorwa benshi cyane cyane inkunga nini yatanzwe na Virgin ikigo cy’umuherwe Richard Branson nk’uko bivugwa na BBC.

Abandi bateye inkunga uyu mushinga harimo; Airbus, CocaCola, SoftBank, Qualcomm n’abandi benshi barimo na Leta y’u Rwanda.

Greg Wyler umushinga we watewe inkunga na kompanyi zinyuranye
Greg Wyler umushinga we watewe inkunga na kompanyi zinyuranye

Ntihatangajwe ingano y’imari buri mufatanyabikorwa yahaye uyu mushinga, gusa Greg Wyler yabwiye Washington Post ko wose hamwe ufite agaciro kari hejuru ya miliyari ebyiri z’amadorari ariko inyungu yawo izaba iri hejuru cyane kubera akamaro k’iki cyogajuru.

Uzakora ute?

Iki cyogajuru kigizwe n’uduce duto (satellites) tujya kungana n’ibyuma bikonjesha (frigo) bizajya bireba hasi cyane ku isi bigaha Internet sitasiyo bikorana ziri ku butaka.

OneWeb ifite antenna zizakorana n’iki cyogajuru ziri mu bihugu byinshi birimo u Butariyani, Honduras, Equateur, Canada, Norway, Nepal, ndetse no mu Rwanda ku kirwa cya Nkombo zizajya zakira Internet maze zigakwiza WiFi y’icyogajuru.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kuzamura Internet mu gihugu niyo mpamvu yashoye muri uyu mushinga wa OneWeb ngo ikwize Internet cyane cyane mu byaro.

Paula Ingabire, Minisitiri wa ICT na Inovasiyo avuga ko u Rwanda rwashoye muri uyu mushinga wo mu isanzure kugira ngo n’amahirwe y’ikoranabuhanga rishingiye kuri Internet agere mu batuye icyaro.

Ati “Twishimiye gufatanya na OneWeb muri uyu mushinga mushya wa internet y’icyogajuru.”

Abo ku Nkombo bo iki cyogajuru cya OneWeb bagihimbye “Icyerekezo”

Greg Wyler ashimira ubufatanye bw’u Rwanda muri uyu mushinga wa OneWeb, akavuga ko Internet bazatanga izaha amahirwe abanyeshuri bo mu byaro kugera ku ndoto zabo n’intego y’u Rwanda yo kuba ahantu h’udushya mu ikoranabuhanga.

UM– USEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Abitaga vision 2020 inzozi nibakanguke burakeye. Iki ni kimwe muri byinshi itugejeje ho. Murakoze kwifanya mu byishimo by’IKORABUHANGA mu Urwagasabo.

    • @ RUKUNDO,wowe urumva warageze muli 2020? Menya ko abanyarwanda barara ubusa cyangwa barya rimwe ku munsi aribo benshi.
      Abafite amazi meza cyangwa electricity,nta nubwo bagera kuli 10%.Ntukishinge rya “tekinika” bavuga ngo abafite amazi ni 85%,nyamara biba ari impombo (pipes) gusa zitagira amazi.Rwanda yatera imbere wenda nko mu mwaka wa 3000.Niba ya mperuka izaba itaraje ngo duture mu isi nshya bajya bavuga.Ikibazo nuko bavuga ngo izaturwa n’abantu bumvira imana gusa.Ngo n’abibera mu byisi gusa ntibashake imana ntabwo bazayibamo.Niko tujya dusoma muli comments hano.

  • RUJUGIRO WE NO MURI AMERIKA N UBURAYI HARI ABARARA BATORAGURA IBYO KUMIHANDA , YEZU YARAVUZE UMWANA W UMUNTU NTAFITE AHO ARAMBIKA UMUSAYA , NIBA BATANGA INKA Z ABAKENE , AMATA , IMFASHANYO NYINSHI LETA IGENERA ABATISHOBOYE , BAMWE BACYE BATAGIRA UMUTIMA BAKABIRYA , URUMVA UBURARA YABURA , ARIKO NTIBYANABUZA IGIHUGU KUREBA IMBERE NGO WENDA EJO HABE HEZA KURUSHA , TWISHIMIYE IRYO TERAMBERE RIZAFASHA AMASHURI ARI MUBYARO.

  • Ikintu nibaza kuki iyi mushinga leta itayidusobanurira bihagije ugasanga mubaturage harimo urujijo? Ese nkuyu mushinga leta yashoyemo angahe? Ese uzafasha iki mu iterambere? Ese Arsenal yashoyemo angahe?….. Ningombwa ko tubimenya kuko ni amafaranga yacu.

  • Nshimiye abanyamakuru b’umuseke.com ukuntu baduhaye inkuru ikoranye ubuhanga n’ubunyamwuga. Iyo urebye ku igihe.com ugasoma uburyo banditse inkuru yiki cyogajuru ugirango cyakorewe mu Rwanda, ukagirango ni umutungo bwite w’uRwanda, ukaba wakwibeshyako cyoherejwe mu kirere n’uRwanda, mbese inkuru y’igihe yanditse kuburyo bwo gutekinika bikabije bitagakwiye kugaragara mu itangazamakuru ryiyubaha.Abanyamakuru rwose mugerageze kwigana umuseke.com, mureke kwigayisha no guhakirizwa.

    • Si igihe gusa, usome inkuru z’iki cyogajuru kuri Kigalitoday, RBA, Newtimes n’ahandi uragirango icyogajuru ni icy’u Rwanda neza neza kandi u Rwanda ntanubwo ruri muba Partners bakomeye ba OneWeb donc bayihaye amafaranga menshi kuri ziriya miliyari ebyiri, simbona impamvu itangazamakuru ryahisemo inzira yo kuyobya abantu.

      Iki ni ikinyejana cy’amakuru yihuse kandi abantu bari kujijuka, you can fool people today but not always. Itangazamakuru nimugerageze rwose mube abanyamwuga mureke gusamira hejuru ikivuzwe cyose. Ubu se ni inde utabona koko ko Leta ari umufatanyabikorwa wa OneWeb usanzwe icyogajuru atari icya Leta y’u Rwanda!!

      Umuseke mukomereze aho, akamuri nubwo kaba gato mu mwijima mwinshi karaboneka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *