• 11/12/2019 11:33 40

Icyo wamenya kuri Classic Hotel icumbikira Enyimba FC izakina na Rayon Sport

Ikipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria iragera mu Rwanda aho izakina na Rayon Sports mu mukino waubanza wa ¼ cy’Igikombe cya CAF Confederation ku cyumweru tariki 16 Nzeri, yamaze gufata umwanya muri Classic Hotel iherereye Kicukiro, Umuseke wasuye iyi Hotel.

Classic Hotel aho abashyitsi binjirira ku muryango w’imbere

Classic Hotel imaze imyaka itanu, ibarwa mu kiciro k’inyenyeri eshatu, ngo mu myaka itanu iri imbere izaba iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu.

Kwizera Olivier umwe mu bakozi b’iyi Hoteli bashinzwe kuyishakira abakiliya, yabwiye Umuseke ko ikipe ya Enyimba FC yamaze kuhafata amacimbi kandi ngo siyo yonyine bagiye kwakira kuko basanzwe babikora haba ku makipe y’ibihugu na Clubs.

Iyi ni Hotel yakira abaje muri Tour mu myaka ishize ishinzwe, ndetse ngo yakira inama zikomeye kandi igaha abazitumiwemo service nziza.

Zimwe muri Serivisi z’iyi Hoteli, zirimo gucumbikira abayigana, Resto-Bar, Sauna na Massage ndetse haba Live Band iminsi yose ifasha abakiliya kunezerwa.

Classic Hotel ifite ibyumba 52 bicuruzwa, igihenze ni 300$ icyamake ni 90$ ku ijoro rimwe.

Kwizera Olivier ati “Umwihariko wacu ni serivisi nziza no kwita ku bakiliya bacu.”

Bamwe mu bakiliya ba Classic Hotel bakomoka mu gihugu cy’Uburundi badutangarije ko iyi ariyo hoteli babamo igihe cyose baje mu Rwanda.

Umwe witwa Mariko yavuze ko mu nshuro 10 aza mu Rwanda mu bikorwa bye bijyanye n’idini, ngo aba hano muri Classic Hotel kuko haba isuku na srivisi nziza.

Classic hotel iri Kicukiro ku muhanda wa Rwandex – Ville.  Mu zindi serivisi wahabariza harimo Accommodation/ Restaurant/ Conference/ Weeding facilities/ Gym& Acrobatics/ Sauna steam & Massage/ Laundry services/ Outside catering.

Classic Hotel Address:

kn3 rd kk3 st kicukiro.
e-mail: info@classichotelkigali.com
www.classichotelkigali.com
Front office/ Reception tel: +250788352046
Reservations tel: +250788352047

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *