• 10/12/2019 11:03 59

ICC kudakurikirana abo mu Burengerazuba bw’isi, ntibivuze ko Abanyafurika ibabeshyera

Mu 1998, mu nama mpuzamahanga yabereye i Roma, hasinyiwemo amasezerano ashyiraho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) “Rome statute 1998”. Kuwa 01 Nyakanga  2002 rwatangiye imirimo yarwo nyuma y’uko  umubare w’ibihugu (60) byasabwaga kugira ngo rutangire imirimo yarwo wari umaze kuboneka. Uyu munsi ibihugu 123 nibyo bimaze gusinya byemeza amasezerano ya Roma yo mu 1998 –bitarimo ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bushinwa, U Burusiya na Isiraheli; 33 muri byo  biherereye ku mugabane wa Afurika.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rumaze gukurikirana abanyafurika gusa
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rumaze gukurikirana abanyafurika gusa

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rufite ikicaro i Hague mu gihugu cy’U Buholandi, rukunze gutungwa agatoki na benshi mu bategetsi bo ku mugabane wa Afurika –bamaze kwimakaza ko kujya ku butegetsi bisaba ko hari amaraso ya rubanda abanza gutambwaho igitambo, bamara no kubugeraho bagakora uko bashoboye ngo bikize abatavuga rumwe nabo- barushinja ko ari igikoresho cy’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, rubereyeho kwibasira umugabane wa Afurika.

Muri 2017, ubwo hasozwaga Inteko rusange ya 28, ya Afurika Yunze Ubumwe; hasohowe itangazo –ridahuriweho n’ibihugu by’ibinyamuryango byose-  rigaragaraza ko ibihugu bya Afurika binenga imikorere y’Urukiko yibasira  ibihugu bya Afurika. Iryo tangazo ryakomeje rivuga ko mu gihe rwaba rudahinduye imikorere yarwo bishobora kwikura mu masezerano ya Roma yo kuwa 17 Nyakanga 1998 arushyiraho.

Nubwo iryo tangazo  ryasohowe rigaragaza ko ibihugu hafi ya byose byabyumvikanyeho, ibihugu bya Nigeria, Senegal na Cap Verde ntabwo byemeranywa n’ibindi bihugu kuri iyo ngingo –ibi bihugu byo bishimangira ko Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukwiye gukomeza ibikorwa kuko ngo bituma abategetsi ba Afurika babazwa ibyo bakora- ; naho ibihugu bya Malawi, Tanzania, Tunisia na Zambia bisaba igihe cyo kubanza kubyigaho.

Abategetsi ba Afurika bakunze kumvikana banenga imikorere y’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha; mu mwaka wa 2015, ikigo  Hague Institute for Global Justice cyakoreye  ubushakashatsi mu gihugu cya Kenya, mu rwego rwo kureba uko abaturage baho batafa Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Igitangaje ariko ni uko umubare munini  w’abakoreweho ubushakatsi bagaragaje ko bashyigikiye imikorere y’uru rukiko kuri Afurika, bitandukanye n’ibyo abategetsi babo bavuga!

Impuguke mu mategeko mpuzamahanga zishimangira ko Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera mu mucyo n’ubwo babona ko hari bimwe bikwiye kongerwamo akagufu. Abategetsi benshi ba Afurika bo bakarubonera mu ndorerwamo y’igikoresho cy’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi mu gupyinagaza ubutegetsi bwo muri Afurika aho gushyira imbere ubutabera.

Ni intambara y’amagambo imaze igihe kirekire kandi  ikizere  cy’uko yahosha vuba gisa nkaho ari ntacyo bitewe n’uko buri ruhande rwumva ruri mu kuri.

Aho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha  ntirwaba rwibasira umugabane wa Afurika? Ariko se mu byukuri kuki Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukunze kunengwa n’abategetsi ba Afurika, benshi muri bo ari ba bandi bagiye ku butegetsi nyuma y’uko amaraso ya rubanda amenetse mu gihe abatowe mu byiswe ko byanyuze mu nzira ya demokarasi atari benshi bakunze kunenga imikorere y’urwo rukiko?  Naho se ababuranishijwe cyangwa  abashyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi bakomoka ku mugabane wa Afurika baba bahimbirwa ibyaha? Kwivanamo se byo niwo muti kuri Afurika?

Aho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ntirwaba rwibasira umugabane wa Afurika?

Impuguke mu mategeko mpuzamahanga zishimangira ko Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rutabereyeho gukandamiza umugabane wa Afurika; ahubwo icyo rubereyeho ari ukuburanisha ibyaha ndengakamere. Nirwo rukiko rwa nyuma rushobora kuburanisha ibyaha byibasira inyokomuntu mu gihe inkiko zo mu gihugu ibyaha byabereyemo zidafite ubushobozi cyangwa ubushake bwo kuburanisha izo manza.

Nubwo abategetsi benshi ba Afurika bahoza mu majwi urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ko ruburanisha Abanyafurika gusa, mu birego ruri gukurikirana, uretse ikirego cya Perezida wa Sudani, Omar Al-Bashir ipeperereza ryatangijwe ku busabe bw’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano (UNSC) ndetse n’ibirego ku byaha byakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu  muri  Kenya na Cote d’Ivoire iperereza ryatangijwe ku bushake bw’abacamanza b’urukiko,  ibindi birego bisigaye hafi ya byose byagiye bitangwa ku busabe bwa za guverinoma z’ibihugu bya Afurika ibyaha byabaga byabereyemo.

Isano riri hagati yo kunenga Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha n’inzira iganisha benshi mu bategetsi ba Afurika ku butegetsi.

Mu mbwirwaruhame z’abategetsi b’igihugu bya Afurika benshi iyo bageze ku ngingo ivuga ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ntibarya indimi. Robert Mugabe (agitegeka Zimbabwe) na Omar al-Bashir, ni bamwe mu baza imbere mu kunenga urwo rukiko bita igikoresho cy’Ubukoloni.

Robert Mugabe ubwe yanagiriye inama mugenzi we Uhuru Kenyatta kutajya i Hague muri 2015. Museveni we yagiriye inama ibihugu bya Afurika kwivana mu masezerano arushyiraho kuko mu mboni ze arubona nk’uruteza akajagari ku mugabane wose.

Ibihugu bya Nigeria, Malawi na Senegal ntabwo bikunze kumvikana binenga imikorere y’urukiko; naho igihugu cya Botswana kiri mu bihugu bishyigikira uru rukiko ku rwego rwo hejuru.

Yahya Jammeh agitegeka igihugu cya Gambia yari yatangaje gahunda afite yo gukura igihugu cye mu byasinye amasezerano ya Roma yo mu 1998. Gusa Adama Barrow wamusimbuye binyuze mu matora yahise aburizamo gahunda uwamubanjirije yari afite.

Museveni yagiye ku butegetsi nyuma y’intambara yari ahanganyemo n’ubutegetsi bwa Milton OBOTE; nyuma y’amatora yo mu 2008 mu gihugu cya Zimbabwe, abaturage bari  ku ruhande rurwanya ubutegetsi bwa Robert Mugabe bagiye mu mihanda bamagana ibyavuye mu matora gusa ibyo bakorewe n’ingabo zitwa ko ari iza leta ni agahomamunwa. Aba n’abandi benshi bakunze kunenga imikorere y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bahuje icyita rusange.

Mu gihugu cya Malawi hashize imyaka itari micye ubutegetsi buhererekanywa binyuze mu nzira y’amatora; Botswana na Senegal nabyo ni uko. Ibi bihugu nabyo bihuje icyita rusange.

Ubwo abategetsi ba Kenya bari bakurikiranyweho ibyaha n’Urukiko mpuzamahanga  mpanabyaha, batangaje ko bafite gahunda yo kwikura mu masezerano arushyiraho ariko ubwo ibirego byabo byari bimaze gushyirwa mu kabati ntawe uzi aho iyi gahunda yarengeye!

Kwikuramo ntabwo ariwo muti

Nyuma y’amatora ataravuzweho rumwe mu gihugu cy’U  Burundi, ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bwatangiye gahunda yo kwikura mu masezerano ya Roma yo mu 1998, ibintu yaje no kugeraho nyuma yaho.

Abasesenguzi bashimangira ko impamvu yaba yaratumye Perezida Nkurunziza yikura muri ayo masezerano ari ugutinya kuzabazwa ibyaha byakurikiye amatora y’umukuru w’Igihugu yamuhaye uburenganzira bwo kongera gutegeka U Burundi indi myaka 5.

Kwikura  mu bihugu byasinye amasezerano ya Roma yo kuwa 13 Nyakanga 1998, ntibivuze ko abo muri ibyo bihugu badashobora gukurikiranwa. Kuko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano [UNSC] gafite uburenganzira bwo gusaba ko umuntu runaka akorwaho iperereza ku byaha yaba yarakoze  kabone n’ubwo igihugu cye cyaba kitarashyize umukono ku masezerano ashyiraho urwo rukiko cyangwa rwarayikuyemo. Urugero rwiza rw’uwo byabayeho ni Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir washyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kandi igihugu cye kitari mu bihugu 33 bya Afurika byashyize umukono kuri ayo masezerano.

Yego! Ntabwo nshyigikiye ko umuco wo kudahana ukomeza guhabwa intebe ariko kwivana mu bihugu byasinye amasezerano ashyiraho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha “Roma statute 1998” nabyo ntacyo byungura rubanda  uretse guha rugari abategetsi b’ibyo bihugu byikuyemo gukora ibyo bashaka nta gitangira ndetse nta n’impungenge z’uko bazabaho n’imiryango yabo mu gihe baramuka bakuwe ku butegetsi ari bazima –cyane ko kuva ku butegetsi ku bushake bwabo bitaza mu bitekerezo byabo bya hafi- cyangwa se kugira igishyika cy’uko impapuro zo kubata muri yombi zabashyirwaho zatuma imitungo bibye rubanda, ikarundwa hanze yafatirwa cyangwa na none izo mpapuro zikababuza kurambagira isi yose banyunguta  ku misoro ya rubanda ntacyo bikanga.

Kunenga imikorere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha birakwiye kandi bifite ishingiro gusa kwikura mu masezerano ashyiraho uru rukiko ntabwo ariwo muti  watuma ibyaha byibasira inyokomuntu ku mugabane wirabura bihagarara.

Ikindi gikwiye kuzirikanwa ni uko kudakurikirana  abacyekwaho  ibyaha byibasira inyokomuntu bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi, ntibivuze ko Abanyafurika bakurikiranwa babeshyerwa.

CYUZUZO Aim­­é Christian;

Umunyeshuri muri Kaminuza mu ishami ry’Ububanyi n’amahanga (International Relations).

4 Ibitekerezo

  • Harya na Mirossevic ni umunya Africa??!!

  • Ndasubiza uyu munyeshuri wanditse iyi nkuru.Ubwawe urivugira ko “kudakurikirana abacyekwaho ibyaha byibasira inyokomuntu bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi, ntibivuze ko Abanyafurika bakurikiranwa babeshyerwa”.Nonese ko wowe wiga amategeko,urumva ibyo ICC ikora ari “ubutabera”?? Niba ikurikirana ibihugu bimwe gusa,ntikwiye kubaho.Niba America igenda ikica abaturage millions nyinshi muli Irak na Afghanistan ntihagire uvuga,Russia igafata Crimea ntihagire ukoma,n’iyo ICC na Internatinal Court of Justice nibiveho.Ubucamanza nyakuri buzazanwa n’ubwami bw’Imana gusa dutegereje.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka ubwami bw’Imana.Aho kwibeshya ko UN cyangwa ubutegetsi bw’abantu aribyo bizakemura ibibazo isi yikoreye.Byarabananiye.

  • Inkuru nk’iyi nta kindi kinyamakuru wayisangaho mu Rwanda urets’Umuseke. Mwaranyobeye kabisa. Nibaza niba n’abandi banyamakuru birirwa batubwir’ubusa mwarize mu mashuri amwe bikancanga.
    Mukomereze aho. Uku niko ubugabo buharanirwa nta kundi.

  • Iyi nkuru isobanuye neza cyane rwose.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *