Ibyishimo n'impundu kwa Platini, bibarutse imfura - UMUSEKE

Ibyishimo n’impundu kwa Platini, bibarutse imfura

Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye cyane mu Itsinda rya Dream Boys, we n’umugore we, Ingabire Olivia, kuri uyu wa Kane babyaye umwana wabo wa mbere.

Nemeye Platini n’umugore we Ingabire Olivia

Mu kiganiro Platini yagiranye n’Umunyamakuru w’Umuseke yemeje aya makuru, avuga ko babyaye umwana w’umuhungu.

Tariki ya 6 Werurwe 2021, Neyemeye Platini nibwo yasezeranye na Olivia imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera.

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 yasabye anakwa Ingabire Olivia ni mu gihe indi mihango yose y’ubukwe yabaye ku wa 27 Werurwe 2021.

Urukundo rwabo rukaba rwarabaye ibanga cyane. Platini avuga ko akibona Ingabire Olivia yasanze bahuje byinshi.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Mbega mbega !!! Bateye igikumwe mu kwezi kwa 3,babyara mu kwa 7,nyuma y’amezi 4!! Imana ibuzanya kurya “avance”.Urugero rwiza Imana yaduhaye,ni Mariya na Yozefu.Nubwo bali aba Fiances,Imana yabujije Jozefu kuryamana na Mariya “mbere y’uko abyara Yezu”.Bisome muli Matayo 1:25.Nkuko tubisoma muli Matayo 13:54-56,nyuma yaho Mariya na Yozefu bararongoranye,babyarana Abakobwa n’abandi bahungu,barumuna ba Yezu bitwaga Yakobo,Yozefu,Simoni na Yuda.Bitandukanye nuko bamwe bigisha ko Mariya yakomeje kuba isugi (vierge).Tujye twibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,batazaba muli paradizo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *