• 20/01/2020 3:31 26

Mu cyumweru gishize: Imideri idasanzwe muri Met Gala, Rihana akoranye n’Abafaransa,…

Mu cyumweru gishize mu bijyanye n’imideri havuzwe amakuru atandukanye arimo ay’ibjyanye n’imideri yambawe mu birori bya Met Gala, Kigali Fashion Week n’ibindi.

Mu birori bya Met Gala 2019 hagaragaye imyambarire idasanzwe

Inkuru y’ibijyanye n’igihe igitaramo cya Kigali Fashion Week kizabera yagarutsweho n’abantu batadukanye ku mbuga nkoranyambaga. Byatangajwe ko iki gitaramo kizaba kuwa 4-6 Nyakanga 2019 .

Nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe ko iki gitaramo gitegurwa na John Bunyeshuli n’ikipe ye ubu cyamaze guhabwa sosiyete yitwa iby’iwacu.

Bunyeshuli atangaza ko bahisemo gutanga inshingano kuko bifuza ko n’abakiri bato bigaragaza mu bijyanye no gutegura ibirori by’imideli.

 

Umuhanzi Rihanna yahuje imbaraga na Kompanyi ya LVMH

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hamenyekanye amakuru y’uko umuhanzi Rihanna yamaze gusinya amasezerano na kompanyi y’abafaransa ya LVMH ikazamufasha kwagura ibicuruzwa bye by’imideri abicishije mu murongo mushya wo kwambara imideri ikorwa n’uruganda rwe rwa Fenty akaba ari na we uzajya uyamamaza.

Bivugwa ko muri 2018 ibijyanye n’ibirungo byo kwisiga bikorwa n’uru ruganda rwa Rihanna byiswe Fenty Beauty byinjije asanga miliyoni £431.

 

Imyambarire mu birori bya Met Gala 2019

Mu cyumweru gishize ku mbuga zandika ku mideri nta kindi cyavugwaga usibye iby’imideri yambawe mubirori bya Met Gala 2019 . abitabiriye ibi birori bari bambaye mu buryo budasanzwe.

Met Gala ni ibirori bitegurwa n’inzu y’imideri ya The Costume Instute, babitegura mu rwego rwo kumurika imideri ikorwa n’iyi nzu y’imideli, Byitabirwa n’abazwi muri sinema, imideli, umuziki n’ibindi.

Idris Elba n’umugore we, Jennifer Lopez; Kylie Jenner, Travis Scot, Swizz Beatz, Alicia Keys, Pryanka Chopra,  Nick Jonas; Kanye West,  Kim Kardashian West n’abandi benshi bitabiriye ibi birori.

Umuhanzi w’imideri wo muri Africa y’Epfo Nicholas Coutts witabye Imana bikamenyekana mu cyumweru gishize na yo ni indi nkuru yagarutsweho cyane.

Icyaba cyarishe uyu muhanzi wari ukunzwe cyane muri Africa y’Epfo ntikiramenyekana.

Idris Elba n’umufasha we bari mu bitabiriye ibirori bya Met Gala
Lady Gaga ni gutya yitabiriye ibirori bya Met Gala yamabaye
Bambaye imyambarire idasnzwe mu birori bya Met Gala
Ababyitabiriye bari bambaye mu buryo budasanzwe
Lupita Nyongo nawe yari mu bitaniriye ibirori bya Met Gala
Umuhanzi Nicholas icyamwishe ntikiramenyekana
Nicholas yari umuhanga mu by’ubuhanzi bw’imyambaro

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *