• 07/12/2019 11:52 16

Ibyaranze Fashion muri kiriya cyumweru: Isabukuru ya Jay Rda, Kardashian azaza,…

Mu cyumweru twaraye dusoje hagaragaye amakuru menshi arebana n’imideli arimo isabukuru y’umunyamideri Christelle Kabagire n’iya Jay Rwanda n’imyambaro itangaje yambawe n’abakinnye umukino Generation 25 wateguwe na Mashirika.

Imideri yo muri Generation 25

Imideri yambawe n’abakinnye umukino ‘Generation 25’

Ku wa Gatanu w’icyumweru  gishize ku rwibutso rwa Gisozi habereye umukino wari wiswe Generation 25 wari wateguwe n’itorere Mashirika rimenyerewe mu makinamico atandukanye.

Uyu mukino iri tsinda ryakinnye werekanaga ibibazo bitandukanye abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi bagiye bahura nabyo, wari uhuriwemo n’imbyino, kubara inkuru, imivugo n’indirimbo.

Usibye ubuhanga bw’agaragajwe n’abakinnye uyu mukino, imideri bari bambaye nayo iri mu byongereye uyu mukino gukundwa kuko yari ikoze mu buryo ifasha abakinni kugaragaza neza igitekerezo kihishe muri uwo mukino.

Igitaramo cya African Fashion International cyaberaga muri Afurika y’Epfo

Kuva ku wa 11-13 Mata muri Afurika y’Epfo habereye igitaramo kiswe African Fashion Interantional  kiri mu bikomeye muri Afurika.

Iki gitaramo kandi kitabiriwe n’abahanga imideri n’abayimurika bamaze kubaka izina ku rwego rwa Afurika.

Ku munsi wa mbere w’iki gitaramo, habaye igikorwa cya Master Class cyagaragayemo abafite ubumenyi bwisumbuyeho muri Fashion bari baje  kubasangiza abandi naho umunsi ukurikiyeho haba ibirori byo kwakira abatumirwa mu cyari kiswe Gala Dinner, indi minsi ibiri yanyuma  yari iyo kumurika ibihangano byagiye bikorwa n’abahanga imideri.

Isabukuru Christelle Kabagire n’iya Jay Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize, umunyamakuru wa RBA ukora ikiganiro cya fashion  akaba anamurika imideri ‘Christelle Kabagire’ na Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay  Rwanda mu kazi ko kumurika imideri bombi bishimiraga ko bagize isabukuru.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye ntibahwemaga kubagaragariza urukundo no kubereka ko batewe ishema no kuba aba bose bakomeje gutera intambwe ishimishije mu kazi kabo .

Imideri yahanzwe n’uwitwa David Tlale yambawe mu mashusho y’indirimbo ya Eddy Kenzo

David Tlale ni umuhanzi w’imideri ukomoka muri Afurika y’Epfo, izina rye rimaze kuzamuka kubera ibikorwa bitandukanye bya Fashion agenda akora.

Uyu muhanzi w’imideri akomeje kwigarurira isoko rinini ry’abakunda imideli yakorewe muri Afurika muri Uganda.

Ibi byo kwambika abantu batandukanye muri Uganda ni byo byabaye imbarutso yo gukorana n’umuhanzi mu ndirimbo ya Eddy Kenzo yise Signal.

Muri iyi ndirimbo, Eddy Kenzo yagaragayemo yambaye imideri ya David Tlale, mu minsi ine imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 130 ku rubuga rwa YouTube.

Kim Kardashian ategerejwe mu  Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko umunyamideli Kim Kardashian uri no mu bafite izina rikomeye ku Isi ateganya  gusura u Rwanda mu ntangiriro za 2020 aho azaba aje mu bikorwa bitandukanye birebana n’ubukerarugendo.

Kardashian wavutse ku wa 21 Ukwakira 1980, yashakanye n’umuririmbyi mu njyanya ya hip hop wanamaze no kwinjira mu bya fashion aho akora imideri itandukanye ‘Kanye West’.

Umwe mu mideri yambawe n’abakinnye umukino wa Generation 25 wari wateguwe na Mashirika
Generation 25 wari umukino ugaragaza ubuzima bw’abana bavutse nyuma ya Genocide bahura nabwo
Muri uwo mukino bacanye urumuri rw’icyizere
Imideri yambawe muri uyu mukino wa generation 25 yafashije kugaragaza neza igitekerezo kihishe muri uwo mukino
Ntabanganyima Jean de Dieu nawe yishimira ko yiyongereyeho iminsi yo kubaho
Chritselle Kabagire yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko yishimiye ko Imana yamwongereye iminsi yo kubaho
African Fashion International yahuje ibyamamare mu mideri
Bagaragaje imideri myiza
Maxhosa y Laduma
Maxhosa y Laduma

Imideli David Tlale yayimuritse mu gitaramo cya Abryanz style and fashion awards mu 2018
Kimwe n’iyi yahimbwe na David Tlale nayo yamuritswe mu birori bya Abraynz Style and fashion awards mu 2018
Kim Kardashian azasura u Rwanda mu ntangiriro za 2020

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *