• 15/12/2019 4:15 46

Iburasirazuba: Intara ya nyuma mu mashyamba…Basabwe gutera ibiti ariko ngo nta ngemwe

Kuva ejo hashize tariki ya 11 Ugushyingo, hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti. Abatuye mu ntara y’Iburasirazuba iri inyuma mu kugira ubuso buteyeho ibiti n’amashyamba bavuga ko bumva akamaro ko gutera ibiti ariko ko babuze ingemwe.

Abaturage bitabiriye gutera ibiti ariko ingemwe ntiziboneka

Igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba muri uyu mwaka wa 2019-2020, gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Amashyamba ni inkingi y’imibereho myiza y’abaturage’.

Iki gihembwe cyatangirijwe mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma, hatewe ibiti bigera mu bihumbi 16 byiganjemo ibivangwa n’imyaka.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine asaba buri rugo gutera ibiti kuko bifite akamaro ku mibereho y’abaturage.

Ati “Turakangurira ingo zose kwinjira muri gahunda yo gutera ibiti biribwa buri rugo rukagira nibura bitatu, ni ukugira ngo turwanye imirire mibi mu ngo zacu, kugira ngo kandi twirinde ibura ry’imvura ni ugushyira imbaraga mu gutera amashyamba.”

Gusa bamwe mu baturage bo muri uriya murenge wa Rukumbere, bavuga ko nubwo bakangurirwa gutera ibiti ariko ko batabasha kubona ingemwe.

Katabarwa Celestin ati “Ibiti birimo biragenda bibura n’ubu twabishakaga ariko twabibuze ibyo gutera tuvanze n’imyaka ntabyo.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi na yo iherutse gutangiza ubukangurambaga bwo gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu rwego rwo kurwanya imiririe mibi.

Aba baturage b’i Rukumberi bavuga ko ibi biti by’imbuto na byo babibuze ariko ko babibonye babitera.

Bugabo Vensute nawe ati “Cyane cyane ibiti biribwa, iyo miwembe na yo mavoka ntaho wabibona.”

Minisitiri Dr Mukeshimana avuga ko Leta itazakora byose, akavuga ko iki kibazo k’ingemwe z’ibiti gikwiye gushakirwa umuti n’abikorera basanzwe batera inkunga Leta mu nzira y’amajyambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Gusa avuga ko na Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ingemwe ziboneke.

Ati “Inzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y’Ibidukikije, ikigo cy’amashyamba ndetse n’uturere bizakomeza kwegereza amapipinyeri abaturage kugira ngo babone ingemwe nziza kandi zihagije.”

Muri 2020 Leta y’u Rwanda yari yihaye intego ko 30% by’ubuso bw’u Rwanda buzaba buteyeho amashyamba, Ibyavuye mu ibarura riherutse gukorwa na Leta n’imiryango mpuzamahanga byashyizwe ahagaragara muri uku kwezi kwa Ugushyingo 2019 byagaragaje ko intego yamaze kugerwaho kuko ubu 30,4% by’ubuso bw’u Rwanda buteyeho ibiti n’amashyamba.

Intara y’Iburasirazuba yo iracyari inyuma kuko ubuso buteyeho ibiti n’amashyamba muri iyi ntara ari 10% gusa.

Igiti ni ingirakamaro…Hatangijwe igihembwe cyo kubitera
Intara y’Iburasirazuba iri inyuma mu kugira ubuso buteyeho amashyamba
Min. Dr Mukeshimana Gerardine arasaba abikorera gushora imari mu gutera amashyamba

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ministre ngo nimuter’ibiti abandi bati ko nta ngemwe waduhaye. Undi ati Leta ntabwo izakora byose ngiye gushaka abaterankunga mu iterambere. Raporo nahoze nsoma ngo gahunda zose z’ubuzima bw’igihugu zikorwa n’abazungu twirirwa tuvumira ku gahera. Budget parlement itora ntabwo gahunda yo guter’amashyamba ijyamo cyangwa iharirwa DFID, USAID cyangwa GIZ? Nonese ko nimvise ngo muri 2024 tuzaba twaramaze guter’amashyamba ku kigero cya 30% by’ubuso bw’igihugu ubwo abo bazungu twarangije kubazengurukamo ngo bazabidukorere cyangwa n’ubundi tuzakora akazi kacu gasanzwe kamenyerewe ko kwegera abaturage ubundi tubabwire icyo gukora ntan’icyo tubafashije nibatagikora tubatwerere imyumvire yo hasi?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *