Ibitatse u Rwanda bitazwi bigiye kugaragazwa n’abafotozi mu kiswe ‘Rwanda Nziza’ | UMUSEKE
  • 18/01/2021 1:17 54

Ibitatse u Rwanda bitazwi bigiye kugaragazwa n’abafotozi mu kiswe ‘Rwanda Nziza’

Kompanyi ifata amashusho ikanayagurisha, Image Rwanda yateguye igikorwa kiswe ‘Rwanda nziza’ cyo gufata amafoto n’amashusho y’ahantu nyaburanga hatazwi cyane kugira ngo Abanyarwanda n’abatuye Isi barusheho kumenya ubwiza bw’iki gihugu cyahogoje ba mukerarugendo.

Imwe mu mafoto yakunzwe ku mbuga nkoranyambaga

Image Rwanda isanzwe ifata amafoto agagaza ubwiza bw’u Rwanda, yateguye iki gikorwa ifatanyije n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itererambere (RDB).

Iki gikorwa kiswe Rwanda Nziza, kizakorwa mu buryo bw’ingenzo zizakorwa n’abafata amafoto basanzwe mu buryo bwa kinyamwuga basanzwe bakorera Kompanyi ya Image Rwanda ndetse n’abandi babifitemo ubunararibonye mu Rwanda

Ni igikorwa kizafatirwamo amafoto n’amashusho y’ibice binyuranye bigararaza ubwiza bw’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kureshya ba mukerarugendo gukomeza gusura u Rwanda.

Iki gikorwa kizakorwa n’itsinda ry’abantu barenga 100, harimo abafotora, abafata video, Curators, Abashakashatsi, Abanyamateka, abayobora ba mukerarugendo, ndetse n’abakora ibijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Rwanda Nziza igiye kuba ari rwo rugendo rwa mbere ruzamara igihe kirekire mu Rwanda, aho ruzazenguruka mu turere 30 twose tw’igihugu.

Uru rugendo ruzakorwa mu byiciro bibiri; Icyiciro cyo gufata amashusho kizatangira mu Ukuboza 2020, kugeza muri Gicurasi 2021, n’icyiciro cyo kuyatunganya ndetse no kuyatangaza kizarangira mu mpera za 2021.

Aya mashusho azaba yakusanyijwe muri uru rugendo, azagaragarizwa mu mamurikabikorwa atandukanye, ndetse hanifashishwe ikoranabuhanga rya Virtual Reality.

Image Rwanda yateguye iki gikorwa, ni ihuriro ry’abafotora n’abakora amavidewo ndetse n’ibindi bijyanye nabyo. Ikaba kandi ifite urubuga rucururizwaho ibi bikorwa (Stock Photo) rufite amafoto arenga 200 000, ndetse na videwo zifite uburebure bw’amasaha arenga 3 000.

Ni ihuriro ryiganjemo urubyiruko rufite ubuzobere mu gufata amafoto n’amashusho biyemeje kugaragaza isura y’u Rwanda babinyujije muri ibi bikorw abakora nk’uko izina ryabo rivuga ‘Image Rwanda’.

Amafoto yafashwe n’aba biyemeje kugaragaza isura y’u Rwanda bakoresheje amashusho:

Photos © Image Rwanda

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *