• 23/01/2020 1:36 29

Ibitaro bya Kibuye na Kirinda ubu nta ‘services za couveuses’ bifite

Abana bavukiye kuri ibi bitaro bakeneye ibi byuma biba ngombwa ko boherezwa i Kigali cyangwa ahandi, ibi bitaro ariko bisanganywe ibi bikoresho ni uko byarapfuye bibura gisana. Ibi bibangamira serivisi z’ubuvuzi ku bagombaga gufashwa n’ibyo byuma.

Couveuse/incubator ni ibikoresho bifasha abana bavukanye ibibazo binyuranye
Couveuse/incubator ni ibikoresho bifasha abana bavukanye ibibazo binyuranye

Ni ikibazo kimaze iminsi cy’ibyuma nka couveuses/incubators bifasha abana bavuka batagejeje igihe cyangwa bafite ibibazo binyuranye,  n’ibindi byuma nka Radiographie bipfa ntibikorwe kuko ngo MINISANTE itatanze abakozi bo kubisana, abahari bakaba batabifitiye ubushobozi.

Dr Emmanuel Ntirenganya umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye yatubwiye ko bafite couveuses zapfuye, tumubajije uko zingana avuga ko ari nyinshi. Amakuru atugeraho ni uko urebye nta zihari zikora.

Dr Ntirenganya avuga ko iyo hakenewe iyi serivisi umubyeyi bamwohereza i Kigali cyangwa ahandi kuko ibyuma byabo byapfuye.

Ibitaro bya Kibuye nyamara byitwa ko ari ibitaro bikuru (Referral Hospital) ibindi bitaro icyenda (9) by’Iburengerazuba byakoherezaho abarwayi.

Avuga ko aba techniciens bafite batari ku rwego rwo gusana ibi byuma ngo MINISANTE n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) nibo batangaga ababisana ariko amasezerano yo kubatanga ngo ntakiriho.

Ku bitaro bya Kirinda nta cyuma cya Ecography ubu bafite gikora kuko igisanzwe cyapfuye nk’uko Dr Byamukama Emmanuel uyobora ibi bitaro abivuga, gusa ngo bari mu nzira zo kugisana.

Kuri ibi bitaro n’ibindi nka byo bifite ibyuma byapfuye bavuga ko amasezerano bagiranaga na RBC na MINISANTE yo kubaha abakozi babisana yahagaze, abo bafite ngo bakaba batari ku rwego rwo gusana ibi bikoresho byapfuye.

Ibi bituma hari serivisi zidakwiye zihabwa abarwayi kubera kubura kw’ibi byuma byabugenewe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu kwezi gushize, umuyobozi w’Akarere ka Karongi yatangaje ko iki kibazo koko gihari ariko kugeza icyo gihe  Minisiteri y’ubuzima yari itaratanga abakozi bo gusana ibyo byuma.

Iki kibazo ntabwo kivugwa mu bitaro bya Kibuye cyangwa Kirinda gusa kuko hari n’ibindi bitaro bimwe bifite ibyuma byapfuye bikabura ababisana kuko abakozi bari bashinzwe kubisana bahagaritswe.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ngewe ntababeshye iyi ni indwara iri mu bitaro byose cyane aho ba DG baba batazi akamaro ka engineering. DG uretse kwikuraho ikibazo ukagishyira kubandi, nigute wambwira ko abatechnicians bawe ntabushobozi bafite.DG urabeshya incubator ni akantu koroshye kandi nahamya ko buri mu BMT wese yashobora kuyikora ahubyo ikibaso gihari ntababeshye mwe ba directeur mutanga amasoko ya za jardin mwirengagije spares za equipments zo kwa muganga kandi muyatanga kubera inyungu zanyu. Ubu ninde utazi ko aho kugura pieces ya machine oxygen plant igura 1M muhitamo kugura cylinder bigatwara 10M mwarangiza mukabeshyera aba technicians kandi request zabo ziba ziryamye muri procurement nyamara izinyungu zanyu bwite zigatambuka. Urabeshya ngo ni abatechnicians bavaga i kigli bazaga kuzikora utabeshye izo incibators zose zipfuye mu kwezi kumwe bahagaze urabeshye peee kereka abatabizi.
    Igitekerezo cyange:
    1. Muhe ubushobozi abatechnicians banyu
    ( amafaranga ya maintenance, umushahara ndetse na trainings zihagije)
    2.abayobozi nibumve ko ibitaro bibaho kubera maintenance maze bahe agaciro abatecnicians
    3.minisante nivugurure structure yayo ihe agaciro maintenance
    4. Abayobozi b’ibitaro nibahe nibigishwe icyo maintenance aricyo.

    Murakoze

  • Hari ibisubizo biba bidakwiye gutangwa n’umuyobozi burya: Niba koko abo ba techniciens badafite ubushobozi bwo kuzikora, mu Rwanda nta bandi babishobora kuburyo hagomba ko Minisante ariyo izana abakora machines?
    Mu bindi bitaro se izikoreshwa ni ukuvuga ko zitajya zigira ibibazo? Ahubwo iyo batubwira ko ibitaro byabuze ubushobozi bwo gukoresha cg kugura spares part.
    Kuko nka echographie ya Kirinda imaze umwaka urenga idakora. Abo ba techniciens ba Minisante bari bahari ariko mu byukuri ntawakora adafite ibikoresho bikenewe, ubuhanga yaba afite ubwo aribwo bwose.

  • Nakwibariza uwanditse ino nkuru aho yavanye ano makuru?
    Amakuru ari kuva kuri ibyo bitaro agaragaza neza ko nta kibazo cya couveuses gihari. Abakozi ndetse n’abaharwarije babihamya.
    None se ubu iyo inkuru nk’iyi yanditswe bikazagaragara ko itari ukuri, habaho kuyinyomoza? ESE ikinyamakuru kiyanditse gisaba imbabazi? Cyangwa itangazamakuru ni agahugu kigenga, kavuga ntikavugwe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *