• 07/12/2019 11:13 00

Ibiro byinshi muri Leta rusange ya America birafunga imiryango

Byinshi mu biro bitangirwamo serivise muri Leta rusange ya America byatangiye gufunga imiryango guhera mu gicuku nyuma y’aho umushinga wa Perezida Donald Trump wo kubaka urukuta rutandukanya America na Mexique uteje impaka mu bagize Sena, ukabura ingengo y’imari.

Donald Trump arasaba miliyari zisaga 5 z’Amadolari yo kubaka urukuta ku rubibi na Mexique

Ibigo byinshi bifitiye akamaro abaturage, nk’ibicunga za Pariki, ibishinzwe kwita ku macumbi y’abaturage, abashinzwe gutuma amategeko yubahirizwa, ibigo byakira imisoro n’ibishinzwe ubwikorezi, ingengo y’imari yabyo yaraye irangiye mu gicuku cyo ku wa gatanu tariki 21 Ukuboza.

Nibura abakozi basaga 400 000 bakoreraga Leta rusange baraguma iwabo bategereze kuzahembwa igihe abashinzwe kwemeza ingengo y’imari bazaba bamaze kumvikana, kandi muri icyo gihe serivise zimwe na zimwe ziraba zahagaze gutangwa, ari nako bishobora kugira ingaruka mu gihe kumvikana byatinda kugerwaho.

Uku gufunga ibiro ku hatangirwa serivise zitandukanye muri Leta, ni ikindi gisebo kuri Perezida Donald Trump usaba asaga miliyari $5.7 ngo yubake urukuta rurerure rutandukanya Amaerica na America y’Epfo, urukuta rudashyigikiwe na mba na Sena yiganjemo aba Demokarate.

Ibi biragaragaza ibibazo bikomeye ku ishyaka rya Repubulikani rimaze imyaka ibiri ku butegetsi, no guhangana gukomeye kwa Leta irimo impande ebyiri zihanganye cyane nyuma y’aho Aba Demokarate babonye ubwiganze muri Sena mu matora yabaye muri Mutarama 2018.

Perezidansi ya America n’abagize Kongere bakomeje ibiganiro ku wa gatanu nijoro, nyuma y’aho Abadepite na Sena bari bananiwe kumvikana bakimura ibiganiro byabo.

Byatumye hatabaho gutorera ingengo y’imari kugeza no kuri uyu wagatandatu kandi nta kizere cyerekana ko uko kumvikana bishobora kugerwaho.

Ntawamenya igihe ibi biro bya Leta rusange bizamara bifunze imiryango, gusa Donald Trump ku wa gatanu yavuze ko atekereza ko bitazamara igihe kirekire.

Kuri Twitter Perezida Trump yanenze cyane abo mu ishyaka ry’aba Demokarate ariko avuga ko guhagarikira ingengo y’imari Leta rusange bitazamara igihe.

Ati  “Tugiye gufunga imiryango. Nta kindi twabikoraho kuko dukeneye ko aba Demokarate baduha amajwi yabo…Mureke dufatanye, kandi tubikore. Gufunga imiryango yenda ntibizamara igihe kirekire.”

Abasenateri babashije gushyigikira umushinga w’itegeko wo guha ingengo y’imari inzego za Leta  ngo zikomeze gukora ariko banga kwemeza miliyari $5.7 yo kubaka urukuta rurerure ku rubibi rwa America na Mexique.

Ku wa kane nijoro, Abadepite bari bemeje iyi mishanga yombi, ariko Sena yiganjemo Aba Demokarate babasha kujya hamwe banga kwemeza ingengo y’imari yo kubaka urwo rukuta.

Ibiro byinshi bya Leta rusange ya America byafunze imiryango, Trump ngo yizeye ko bitazamara igihe kirekire 

Washington Post

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Kuki aba bantu bashaka gukomeza kwibona nk’abagenga b’isi kandi imyenda ibageze aharindimuka? Bari mu ntangiriro y’iherezo rya hegemonie yabo yatangiranye n’irangira ry’intambara ya kabiri y’isi. Tuzajya kugeza muri 1945 ubuhangange bwibereye muri Aziya.

  • Sorry. Muri 2045!

    • Wowe AKUMIRO,ibyo uvuga nibyo.China izaca kuri Amerika vuba aha.Byaba mu Bukungu no mu Gisirikare.Already China ifite intwaro zikomeye kurusha Amerika zitwa hypersonic missiles.Nta wundi uzifite uretse Russia.Nizo zihuta kurusha izindi zose,ku buryo nta missile yazihanura.Ku byerekeye aho uvuga ngo Tuzajya kugeza muri 2045 ubuhangange bwibereye muri Aziya,ibyo ntawabihamya kubera ko nobody knows the future.Wenda imperuka bible ivuga ahantu henshi izaba yaraje.Icyo twe twakora gusa ni ukuyitegura,tugashaka Imana cyane,ntiduhere mu byisi gusa.Kugirango tuzarokoke kuri uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Imana ibivuga muli Yoweri 2 umurongo wa 11 havuga.

  • China ni itabare izane andi mafaranga yo kuguriza Amerika.Impamvu Trump ashaka kubaka Urukuta ku mupaka wayo na Mexico,ni ukugirango akumire abimukira bava muli Latin America bajya gushaka akazi muli America.Kera,isi yahoze ari igihugu kimwe kandi ivuga ururimi rumwe nkuko Exodus 11 umurongo wa 1 havuga.Imipaka yazanywe n’intambara.Ariko nkuko bible ibivuga ahantu henshi,isi izongera ibe igihugu kimwe cya paradizo,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa,kubera ko abakora ibyo itubuza izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.Soma imigani 2 imirongo ya 21 na 22.Niba nawe ushaka kuzabamo iteka ryose,kura kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana ushyizeho umwete,we guheranwa n’ibyisi gusa.Nicyo buri mukristu nyakuri wese asabwa n’Imana.Bisome muli Zefaniya 2 umurongo wa 11.

  • Ejobundi numvise ko chancelier wa Autriche yaje mu Rwanda na ligne régulière ya Ethiopian byagombye kubera urugero bamwe niba muzi économie ya Autriche.

  • Ntabwo Senate ya USA yiganjemo aba democrates nkuko uyu munyamakuru yabyanditse.

    Ubundi Senate ya USA igizwe n’aba senators 100. Kuri ubu Senate ya USA yiganjemo aba Republicans kuko ari 53 mugihe aba Democrates bo ari 47.

    Icyatumye uriya mushinga wo kubaka urukuta udatorwa nuko itegeko riteganya ko kugira ngo umushinga nkuyu utorwe nuko wagombaga kubona amajwi 60%.

    Birumvikana ko niba aba democrates hatagize abaritora aba republicans bose bakaritora ritacamo kuko batageze 60%.

    Ntabwo rero ari aba democrates biganje muri Senate ya USA nkuko uyu munyamakuru yabyanditse!

  • Aha gusa ntibyoroshye kuko Trump mbona atarumugabo mwiza abandusha amateka kubaka ruriya rukuta Niki bizinjiriza USA? Ikindi kandi byaba byiza yangiwe gushyira mubikorwa Oriya myumvire afite.

  • @JUVENAL Kubaka ruriya rukuta bizafasha abenegihugu ba America kubona akazi byoroshye kdi bahembwa amafaranga agaragara kuko bariya bimukira bazaga bakabatwara akazi kdi bakanemera guhembwa ayo babonye yose. Bigatuma abanyamerika bashoboye batabona akazzi

  • ntawamenya gusa ubu Trump akunzwe nabenefihugu be sinka mbere batamuhaga ikizere

  • @ Ni ko bimeze kabisa, Republicans ni bo benshi muri senate, ahubwo muri chamber ni democrates bafite ubwiganze.

    Gusa Trump kubera politiki ye ya Amerca first byatumye abanyagihugu babona akazi ku bwinshi ku buryo akunzwe cyane imbere mu gihugu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *