• 14/12/2019 2:31 26

Ibintu bitatu byafasha Urubyiruko rushaka kuba ba rwiyemezamirimo

Mu biganiro bya ba rwiyemezamirimo bafite aho bageze n’urubyiruko rwiga kuri University of Tourism and Business (UTB), umwe mu bafite aho bageze yabwiye abanyeshuri inama eshatu zabafasha nk’abashaka kuzaba ba rwiyemezamirimo.

Ba rwiyemezamirimo banyuranye baganirije abanyeshuri ba UTB

Ku wa gatanu, tariki 16 Ugushyingo, UTB yateguye ibiganiro bijyanye n’Icyumweru cya ba rwiyemezamirimo (Global Entrepreneurship Week), aho bamwe mu bafite aho bageze mu guhanga imirimo baganirije abanyeshuri.

Ngo ku muntu ushaka kuba rwiyemezamirimo usanga agorwa no kumenya aho ahera, kuko ngo abenshi bibaza ko amafaranga aza mbere hagakurikiraho kugira igitekerezo (umushinga) k’ibyo azakora, abandi bakumva ko igitekerezo kibanza, nyuma hakaza amafaranga azagishyira mu bikorwa.

Umwe muri ba Rwiyemezamirimo witwa Niyonzima David yavuze ko bigoye kumenya uburyo bwemewe n’amategeko bwo gutangira kuba rwiyemezamirimo, ariko ngo binyuze mu biganiro n’abandi umuntu ashobora kubabaza uko batangiye bakamubwira aho bahereye baba ba rwiyemezamirimo, na we akaba yabigana, abandi ngo ni abazakenera iyo serivise ashaka gutanga, na bo bamubwira ibyo bakeneye.

Ati “Nagira ngo mbabwire ko nta buryo bwemewe (formal way), nta nzira izwi (straight way) yagufasha guhita uba rwiyemezamirimo, biaratandukanye cyane, biterwa n’ibintu byinshi.”

Niyonzima David  ukuriye ikigo Sales Executive Mammoth Consulting Africa, avuga ko binyuze mu biganiro n’abandi ba rwiyemezamirimo bafite aho bageze, hari ibintu bitatu byabafashije yasangiza urubyiruko n’abandi bashaka kuba ba rwiyemezamirimo.

Ati “Icya mbere ni ugukora ikintu ugikunze utagambiriye amafaranga (to be passionate), kuko iyo ukora ikintu uharanira amafaranga bigeraho akazata umurongo wawe.

Icya kabiri ni ugukomeza inzira yatangiye (to be consistent) ngo bimufasha kuguma ku ntego ze. Icya nyuma ni ukwiga mu buryo buhoraho (keep learning), akigira ku bandi, akigira ku nzitizi ahura na zo no ku bantu bose ahura na bo.”

Irumva Iris undi rwiyemezamirimo ukuriye ATM Africa Ltd, avuga ko yagira inama urubyiruko na ba rwiyemezamirimo batangira, kumenya ibyo bakunda bakaba ari na byo bakora (Doing what they are good at).

Aha ngaha ngo babasha kumenya aho bafite intege zihagije n’aho bafite intege nke, bakabaza abandi uko barushaho kuzamura ibyo bakora. Avuga ko rwiyemezamirimo ahora yiteguye gutsindwa (failure) no kumenya uko azanesha ubutaha, byose ngo bica mu kwigira mu bandi ba rwiyemezamirimo.

Umunyeshuri witwa Teta akaba yiga mu mwaka wa gatatu muri UTB yavuze ko icyo yungutse muri iriya nama ari uko bakwigirira ikizere kandi bakabasha gukora nk’ibyo abagabo bashoboye.

Yavuze  bungutse ko kugerageza imishinga (business) zinyuranye byarushaho kubagirira akamaro.

Ati “Urubyiruko rwiyumvemo ikizere kandi bamenye icyo bashaka, abanshi bashinga ubucuruzi ariko ntibabifate nk’ibintu bikomeye (to be serious), ugasanga umuntu ashinze hotel ariko agakoreshamo bene wabo batabyigiye.”

Kayibanda Ingabire Julian umuyobozi wungirije muri UTB ushinzwe Imari, Ubuyobozi n’Igenamigambi, yabwiye Umuseke ko iri shuri rigamije guteza imbere abo ryigisha mu bijyanye no kwigira.

Ati “Iki gikorwa tugitegura buri mwaka kugira ngo abanyeshuri bahure n’abantu bavuye hanze ariko na bo ubwabo bumve akamaro ko kwihangiramirimo atari ukicara mu ishuri gusa ukajya gushaka akazi, ariko hari igitekerezo waba ufite ushaka kugishyira mu bikorwa ariko ntumenye uko wabikora, tuba twahamagaye abafatanyabikorwa bacu kugira ngo batange ibyo biganiro abanyeshuri na bo babaze, kugira ngo ufite igitekerezo yumve uko azagikora.”

Ibiganiro bijyanye n’Icyumweru cyahariwe ba Rwiyemezamirimo (Global Entrepreneurship Week, GEW) aho insanganyamatsiko ari “Abagore ba Rwiyemezamirimo”, bimaze icyumeru bikorwa, bikaba byaratangiye tariki 9 -16 Ugushyingo 2018 aho mu Rwanda biyobowe na IDEA4Africa.

Aba ni ba rwiyemezamirimo baje gutanga ibiganiro muri UTB
Ingabire Julian umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi, Igenamigambi n’Imari muri UTB
Teta wiga mu mwaka wa gatatu muri UTB avuga ko ibiganiro bifite amasomo byamusigiye

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Dore jye ibintu bine by’ibanze mbona byafasha urubyiruko kuba ba Rwiyemezamirimo bahamye: 1)kudohora imisoro n’amabwiriza ngengamikorere bituma kugeza kugeza ubu 80% bya business urubyiruko rutangiza zihomba, 2) gukuraho monopoles zamaze gushyira ibyinshi mu bikorwa bibyara inyungu zifatika mu maboko y’abantu bake cyane, 3)kuvana mu nzira ukwironda n’icyenewabo mu itangwa ry’amasoko ya Leta n’inzego ziyishamikiyeho, harimo na banki zigenzurwa n’abanyabubasha, 4) kurwanya ruswa izahaje abikorera, ijyana no gufatira ibyo bakoreye ntibahemberwe igihe ngo nabo bahembe abaturage, ababikira bagira ngo abo ba Rwiyemezamirimo bibwirize, kandi ibyo bigakorwa twirirwa turirimba ko iyo ruswa iriho icika mu gihugu, dusaba abandi kuza kutwigiraho.

  • nemeranyijwe nawe 100%ibyo ugaragaje byose nikuri gusa nihiyongereho gutinyuka Ku urubyiruko,nibwo ziriya mbogamizi zitwugarije pe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *