• 07/12/2019 8:48 59

Ibintu 10 bidasanzwe byaranze umukino Amavubi yatsinzemo 7-0 Seychelles

Mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu matsinda azavamo amakipe azitabira Igikombe k’Isi, Ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye n’iy’Ibirwa bya Seychelles, umukino warangiye muri rusange u Rwanda rutsinze 7-0 Seychelles, igiteranyo k’ibitego mu mikino ibiri ni (10-0). 

Abanyamahanga bagaragaje urukundo bafitiye u Rwanda

Bimwe mu bintu icumi (10) bidasanzwe byaranze uyu mukino:

1. Nyuma y’imyaka 12, Amavubi yatsinze ikipe, insinzi ibyibushye.

Ikipe y’u Rwanda yasezereye ibirwa bya Seychelles ku bitego 10-0, mu gihe iyi kipe yaherukaga insinzi ibyibushe muri 2007, Amavubi atsinda Djibuti ibitego 9-0, Amavubi yongeye gutsinda ibitego byinshi nyuma y’imyaka 12.

2. Aho gucurangwa indirimbo y’amarushanwa ya FIFA bashyizemo iya CAF

Buri rushanwa rigira ibirango kugira ngo umuntu abe yaritandukanya n’irindi.

Mu mukino Amavubi yakinnye na Seychelles bitunguranye, bacuranze indirimbo iranga amarushanwa yo ku mugabane wa Africa mu gihe bagombaga gucuranga iya FIFA.

3. Kuri Sitade ya Kigali hacurujwe bwa mbere ibirango by’ikipe y’Amavubi

Ukigera kuri Sitade ya Kigali wabonaga ahantu ushobora kugura umupira, imiringa yo kwambara ku maboko, ndetse n’ingofero bigizwe n’abara y’ibendera ry’igihugu.

4. Kapiteni w’Amavubi yanenze Abafana ndetse arabakebura

Nyuma y’uko umutoza mukuru w’amavubi, Mashami Vincent akoze impinduka agakuramo Rwatubyaye Abdul ku munota wa 75’ abafana bari muri Sitade baje kumvikana bavugiraza induru Manzi Thierry wahoze ari kapiteni wa Rayon Sports, ubu akaba ari  kapiteni wa APR FC.

5. Itangazamakuru ryakoze ubukanguramba banambara ibirango by’Amavubi

Nyuma y’igehe Abanyarwanda bari bamaze batabona ibyishimo babihawe n’ikipe y’Amavubi itsinda umukino, abanyamakuru by’umwihariko abakora umwuga wo gutangaza amakuru ya Siporo, bafashe iya mbere, bashishikariza abanyarwandwa kuza gushyigikira Amavubi, ndetse nabo ubwabo bagura ibirango, n’imyenda bimeze nk’ibyo abakinnyi b’amavubi bari bambaye.

6. Kugaruka ku kibuga kuri bamwe mu bayozi bakuru mu Nzego za Leta

Ni umukino wari witabiriwe n’abayozi benshi harimo Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA, Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi, Minisitiri wa Siporo Nyirasafari Esperence, Paul Muvunyi wahoze ayobora Rayon Sports, Maj Gen Alexis Kagame wigeze kuyobora APR FC, Maj Gen Mubarak Muganga wungirije umuyobozi mukuru wa APR FC, Lt Gen (Rtd) Caeser Kayizari, Gen James Kabarebe na Hon Makuza Bernard.

7. Gukererwa k’umukino w’Amavubi na Seychelles

Ubusanzwe uyu mukino byari biteganyijwe ko utangira saa 18h00’ zuzuye, ariko byaje guhinduka ukererwaho iminota isaga itatu kuko umukino watangiye saa 18h03’.

8. Ibitego byose by’Amavubi uko ari 7, byatsinzwe n’abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda

Bizimana Djihad (19′), Meddie Kagere (30 & 55”) na Jacques Tuyisenge (32’& 36′), Yannick Mukunzi (61′) na Hakizimana Muhadjili (79′) ni bo batsinze ibitego birindwi by’u Rwanda muri uyu mukino wo kwishyura. Abakinnyi bose bakina hanze y’u Rwanda.

9. Ibitego bibiri mu minota ibiri

Ba Rutahizamu b’Amavubi Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge batsinze ibitego bibiri mu minota ibiri. Kimwe ku munota wa 31’ cyatsinzwe na Meddie Kagere ikindi ku munota wa 32’ cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge.

10. Abafana b’Abanyamahanga bashyigikiye Amavubi bambaye ibendera ry’u Rwanda

Byatunguranye ubwo muri sitade hagaragaraga abafana b’abanyamahanga bambaye imyenda iri mu mabara y’inbendera ry’u Rwanda bari gushyigikira ikipe y’Amavubi.

Gen Kabarebe na Lt Gen Kayizari
Perezida wa Sena, Bernard Makuza na Min Mbabazi
Ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
Ingabo z’u Rwanda
Ikipe y’ibirwa bya Seychelles
Maj Gen Muganga
Ibirango by’u Rwanda byari bihari
Abanyamakuru na bo biyambuye amahame y’umwuga bagaragaza ko bashyigikiye igihugu ke

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Sycheles yatsinzwe na Amavubi ifite abaturage bangana naba akagali ka kivugiza mukenyere rero karabaye ubwo tugiye guhura ni bihugu ibya akagali birarangiye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *