• 30/10/2020 9:00 55

Ibihembo mu myitozo yunganira Car Free Day…Abo mu Ntara ntibahejwe

Minisiteri ya Siporo igiye gutangiza ibiganiro bizajya byerekanwamo imyitozo ngororamubiri kuri televiziyo zitandukanye, Abanyarwanda basubiyemo neza imyitozo yakozwe, bazajya batsindira ibihembo.

Imyitozo imaze kuba kimwe mu bigize imibereho y’abatuye Kigali

Imyitozo ngororamubiri ni imwe mu ngamba zo kwirinda indwara zitandura kandi ikaba itera umubiri kugira ubudahangarwa mu kurwanya indwara.

Mu rwego rwo kunganira gahunda ya Siporo Rusange izwi nka  Car Free Day, iba kabiri mu kwezi, Minisiteri ya Siporo ku bufatanye n’izindi nzego zirimo iz’ubuzima, kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nzeri iratangira gahunda y’imyitozo  ngororamubiri binyunze kuri Televisiyo.

Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Ubuzima/RBC, Umujyi wa Kigali na Rwanda NCD Alliance bahurije imbaraga hamwe mu kugarura Car Free Day binyuze kuri televiziyo no kuyitambutsa iri kuba ku mbuga nkoranyambaga.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bongeye gufungura uburyo bworohereza abantu gukora siporo kugira ngo Abanyarwanda birinde indwara zaterwa no kutayikora.

Ubu buryo bushya byemejwe ko buzatangirira kuri TV10, Flash TV, Isango Star TV na TV1 guhera ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020. Nk’uko biri mu masezerano, bemeranyije kuzajya batambutsa amashusho y’imyitozo yabanje gutunganywa hamwe n’inyigisho ku buzima zizajya zitangwa n’inzobere mu by’ubuzima.

Hazatangizwa kandi ibikorwa byiswe “Be Active Rwanda Challenge” #BeActiveRw, igikorwa cyo gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa by’imyitozo ngororamubiri mu ngo zabo.

Abazakurikira ibi biganiro by’imyitozo ngororamubiri bazajya bifata amashusho magufi (Short Video) mu gihe bari gukurikira, bakorera siporo mu rugo bifashishije televiziyo cyangwa imbuga nkoranyambaga mu gihe biri kuba ako kanya.

Ayo mashusho bazajya bayasangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bakoresha hashtag ya #BeActiveRw.

Umuntu uwo ari we wese uzajya ukurikirwa cyane kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga (views, likes, shares na comments) azajya abona igihembo.

Car Free Day igarutse muyindi shusho aho umuturage uri mu ntara na we ashobora gutsindira ibi bihembo.

Perezida Kagame Paul ajya yifatanya n’abanyakigali muri Car Free day

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • umurengwe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *