• 08/12/2019 4:22 59

“IBIHE BYO G– USENGA” Igitabo gishya wasoma

Ni igitabo gishya cyanditswe na John Sebaganwa bikubiyemo ibyo yabashije kumenya ku bihe nyabyo byo gusenga, ijambo ry’ibanze ryacyo ryanditswe na Rev Dr Antoine Rutayisire.

Muri iki gitabo avugamo uburyo iyo usenze none bigutera inyota yo gusenga n’ejo naho utasenga uyu munsi ugasubira inyuma n’ejo ntusenge, bityo ngo gusiba gusenga ni inzira iganisha ku kubireka no gusubira inyuma mu buryo bw’umwuka.

Iki gitabo gisobanura ibyo gusenga igihe kirekire,  gusenga wiyirije ubusa, gusengera icyo Imana yakuvuzeho, gusenya ikintu kibi cyenda kukubaho, gusengesha umwuka (gusenga  mu ndimi ) no kurwana n’imyuka mibi.

Aha, umuntu yakwibaza uko yamenya ikintu kibi cyenda kumubaho. Igisubizo kiri mu gice kivuga  k’uburyo  Imana ivugamo  na cyo kiri muri iki gitabo nk’uko umwanditsi abivuga.

Ibindi birimo, ni  ibyo gusabira umuryango wawe umugisha,  gusengera igihugu,  ubwami bw’ Imana  no gusengera abababaye. Ibyo abasenga bita “ Guhagarara mu cyuho”. Harimo n’ ikindi gice kivuga ku byerekeye isano iri hagati y’Abatambyi bo mu Isezerano rya Kera n’umurimo wo gusenga  natwe dukora muri iki gihe nk’Abatambyi bo mu Isezerano Rishya.

Mu  igice kibanziriza icya nyuma no mu gice cya nyuma  by’ iki gitabo,  harimo  ibyerekeye ukuntu inzira z’ Imana zitandukanye n’izacu,  igihe cy’Imana, uburyo rimwe na rimwe  Imana itinza ibisubizo  ( ikirimo ibitunganya) kugira ngo bizaze ari byiza kurushaho.  Na none , harimo  ibyo gukurira Imana  ubwatsi, n’uko ibisubizo bimwe by’ibyo dusengera  tuzabisanga mu ijuru no gusezera ku bihe byiza byo gusenga.

Byongeye kandi,  buri gice gifite “ umwitozo/ application”. Urugero, umusomyi namara gusoma ibyerekeye  gusenga no kwiyiriza ubusa , azasangamo uko nawe yabyitoza akabishobora, ahereye ku kwiyima icyayi cya mu gitondo gusa, ariko saa sita agafata ifunguro ,  n’uko yakwiyiriza icyayi  n’ifunguro rya saa sita (umunsi umwe) bityo bityo kugeza ubwo yabasha kwiyiriza iminsi irenze umwe asenga.

Umwanditsi avuga ko iki gitabo cyahembura ibihe byo gusenga  mu buzima bwa benshi, abandi kikabatera gushyira gahunda yo gusenga mu buzima bwabo bwa buri munsi  nk’uko ijambo ry’Imana rivuga ngo “Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana” ( Matayo 4:4).

Uwakwifuza  iki gitabo yagisanga kuri ADEPR mu  Gakinjiro / mu Mujyi wa  Kigali ( Centre –Ville/ Downtown)  no kuri  Zion Temple/Gatenga.

Cyangwa akandikira  umwanditsi wacyo  kuri email ikurikira: mahirwe74@gmail.com cyangwa Telephone (whatsapp) : 0787485830/ 0786018684


5 Ibitekerezo

  • Iki gitabo caboneka gute kubarihanze yafrica cg urwanda?

  • Twakora arrangements namwe kikabageraho.Ino aha haba hari abantu benshi bahazindukiye bavuye ku yindi migabane( Europe, America, etc.). Hariho na Poste.Twareba uko twabigenza kikabageraho tu! Erega ni mwe twacyandikiye(Abasomyi).Thank you for asking… John (the author).

  • Wakoze mwanditsi w’iki gitabo, ndumva kirimo ibizadufasha turi benshi. Ni angahe ko mutatubwiye igiciro?

  • Urakoze,Delphine!
    Igiciro = 3000 Frw

  • Ntakuntu se mwadufasha kikaboneka,kuburyo twifashishije Internet, nibura ayo mafranga akishyurwa dukoresheje uburyo bworoheye buri wese cyane cyane kubatari mu Rwanda. Bakoresha se Momo,….etc

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *