• 28/01/2020 9:15 30

Ibihano bihabwa abana: Kubaraza hanze, kubima ibiryo, umunyafu,…Byanenzwe

Ruhango- Mu biganiro byahuje inzego zifite mu nshingano uburenganzira bw’umwana n’Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bw’umwana (Children Voice’s to Day), uyu muryango  uvuga ko nta mwana ugomba guhabwa  ibihano bibabaza umubiri n’umutima, ahubwo ko akwiye kuganirizwa akerekwa ikibi n’ikiza n’ingaruka zabyo.

Abana n’inzego zibarengera biriwe mu biganiro bigamije kwamagana ibihano biremeye bahabwa

 

Bamwe mu babyeyi, abarezi, n’inzego z’umutekano zitandukanye ngo baza ku mwanya wa mbere mu guha abana ibihano biremereye bishobora kubatesha agaciro.

Abari muri ibi biganiro bavuga ko gukubita, kuraza ubusa, gukoreshwa imirimo ivunanye gusunikwa, kujegezwa no kubaraza hanze  ari byo bihano  benshi muri aba  bakunze  kugenera abana.

Ntakirutimana Innoncent Umukozi ushinzwe  ishami ryo kurengera umwana no  guharanira ko agira uruhare mu bimukorerwa muri uyu muryango, avuga ko hari abantu bataracika kuri iyi ngeso yo guhana abana muri ubu buryo bugayitse.

Ati “Nta burenganzira umuntu ashobora kwitwaza ngo ahutaze umwana, ibiganiro no kujya inama ni byo bigomba gushyirwa imbere.”

Mutuyemariya Joséphine  umwana uhagararie abandi mu Murenge wa Mwendo yabwiye Umuseke ko hari n’abatwika abana intoki bavuga ko bashaka  kubakosora no kubaca ku byaha bakoze ugasanga biviriyemo umwana kumugara.

Yagize ati “Kwereka umwana amakosa yakoze ni bwo buryo bwonyine bwo kumuhana kuko iyo umukubise  biramwangiza.”

Nisubire Béatrice ushinzwe uburere budahutaza avuga ko hari bamwe mu babyeyi bateshutse ku nshingano, bagera  mu rugo batinze bagasanga abana baryamye bakongera kuzinduka bagenda bigatuma umwana akura atazi uburere bwa kibyeyi.

Ati “Umwana agomba guhabwa uburere akiri muto iyo utabikoze umwana akora ibyo ashaka bitagishobotse ko umukosora mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Mu Turere 15 uyu muryango Nyarwanda ukoreramo, ubu watangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abavugwaho iki kibazo kuganira n’abana kuko ngo hari abanga kubikora bagahitamo kubashyikiriza Polisi, DASSO ngo zibafatire ibyemezo bikaze.

Innocent Ntakirutimana Umukozi w’Umuryango nyarwanda ushinzwe uburenganzira bw’abana yigisha bimwe mu bibazo bahura na byo
Beatrice Nisubire ushinzwe uburere budahutaza avuga ko hari ababyeyi bateshutse ku nshingano bataganiriza abana
Beatrice Nisubire ushinzwe uburere budahutaza avuga ko hari ababyeyi bateshutse ku nshingano bataganiriza abana
Mutuyimana Josephine uhagarariye abana mu Murenge wa Mwendo yanenze bamwe mu babyeyi batita ku burere bw'abana
Mutuyimana Josephine uhagarariye abana mu Murenge wa Mwendo yanenze bamwe mu babyeyi batita ku burere bw’abana

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Ruhango

0 Igitekerezo

  • Dutekereze no kuri bimwe mu bihano bihabwa abakuru: kubasenyeraho amazu bujuje nta byangombwa, kubarandurira imyaka igiye kwera bateye ahatemewe, kubakubita ibiboko mu nzego z’ibanze iyo batitabiriye gahunda za Leta… Ruri hose!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *