• 27/11/2020 2:23 06

Ibigo bya Leta bigiye kongera kwitaba PAC, ibizabanza ni RSSB, WASAC na BDF

Guhera taliki 21, Nyakanga kugeza taliki 05, Kanama, 2020 Ibigo bya Leta bizitaba Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana uko umutungo wa Leta ukoreshwa. Bikubiye mu ibaruwa Donatille Mukabalisa, Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, yandikiye Minisitiri w’Intebe amusaba kubimenyesha abo bireba bakibyitegura. RSSB  izitaba ku ikubitiro.

RSSB iri mu bigo bizitaba PAC ku ikubitiro

Depite Muhakwa Valens ukuriye PAC muri iki gihe avuga Abayobozi b’ibigo bya Leta bazitaba Komisiyo ayoboye bazabikora hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Urutonde rw’uko ibigo bizitabira rugaragaza ko ku wa Kabiri w’Icyumweru gitaha taliki 21 Nyakanga, 2020 ikigo cya Leta cya mbere kizabanziriza ibindi kwitaba PAC ari Rwanda Social Security Board (RSSB).

Abatumiwe ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RSSB, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubukungu n’abandi.

Nyuma hazakurikiraho RDB, haze Akarere ka Nyamagabe n’Akarere ka Bugesera.

Bukeye bw’aho hazitaba WASAC.

Abatumijwe ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Umwungirije n’ushinzwe imari.

Kuri uriya munsi kandi ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga (BDF) na cyo kizitaba. RSSB na WASAC biri mu bigo bigarukwaho kenshi mu gucunga nabi umutungo wa Leta.

Umwaka ushize ubwo WASAC na REG byari byatumijwe ngo bibazwe uko umutungo wa Leta byahawe wakoreshejwe, umwe mu ba Depite yavuze ko Minisiteri y’ibikorwa remezo ifite abana babiri b’impanga, umwe akaba yaragwingiye.

Yavugaga mu marenga ariko yerekeza kuri WASAC kubera imikorere mibi iyivugwamo kandi imaze igihe.

Ubwo yari akiyobora RSSB, Richard Tushabe yabwiye kenshi Abadepite n’Abanyamakuru ko akeneye uburenganzira n’ububasha byisumbuyeho akishakira abakozi kugira ngo ikigo ayobora gishobore gucunga neza amafaranga Abanyarwanda bizigamira.

Umunsi umwe yigeze kubwira Abanyamakuru ko bigoye ko umuntu uhembwa Frw 800 000 yahabwa inshingano zo gucunga neza ‘miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.’

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nuko umugabo ageze mu rukiko perezida aramubaza ati ariko ubundi vuga uko wiba ahantu hazitije amashanyarazi azengurutse urugo rwose ubigenza ute ???, umugabo ati nyakubahwa perezida wu rukiko jye naje hano kuburana ibyo ndegwa ntabwo naje kumena amabanga ya kazi hahahaheheheh

  • Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, iherutse gutora itegeko ryegurira Prezida wa Republika ububasha bwo kuba ari we ukurikirana imicungire y’ibigo bya Leta bicuruza. None aba badepite bongeye gutumiza abayobozi ba biriya bigo mu ruhe rwego? Ububasha bwo kubigenzura barabwiyambuye pe!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *