• 12/12/2019 2:16 37

Ibiciro bishya by’amazi bijyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda -RURA

Kuri uyu wa mbere tariki 13 Gicurasi, Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) n’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura basobanuye ibijyanye n’ibiciro bishya by’amazi, ngo byashyizweho hitawe kuri buri kiciro Umunyarwanda abarizwamo mu gukoresha amazi.

Abayobozi ba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, RURA, na WASAC basobanurira abanyamakuru iby’ibiciro bishya by’amazi

RURA yagabanyijemo ibyiciro bitatu abagura amazi ya WASAC. Harimo ukoresha litiro ziri hagati ya zero na 5000 (0m3  -5m3) mu kwezi, uyu azajya yishyura Frw340/1m3 (litiro 1000).

Ikiciro cya kabiri kigizwe n’abakoresha guhera kuri litiro 5000 kugeza kuri litiro 20 000 bazishyura Frw 720 kuri litiro 1000.

Ikiciro cya gatatu kigizwe n’abakoresha hagati ya litiro 20 000 na litiro 50 000 mu kwezi, bazajya yishyura 845Frw kuri litiro 1000 bakoresheje.

Lt Col Patrick Nyirishema ukuriye RURA yavuze ko igiciro cyariho cyashyizweho tariki 01 Gashyantare, 2019.

Avuga ko amazi Umuturarwanda agura, yishyura amafaranga agera kuri 26.2% y’ayo yakabaye atanga andi Leta ikaba ari yo iyamwishyurira.

Yavuze ko kiriya giciro batangaje cyashyizweho hitawe ku mikoro make ya bamwe, ndetse ngo harebwa uko idolari rimwe rya America rijunjwa muri iki gihe.

Patricie Uwase, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yavuze ko bagiye kuzakoresha miliyoni $282 mu kugeza amazi mu migi yose y’u Rwanda, kuko ngo Abanyarwanda bazaba bafite amazi 100% muri 2024.

Aimee Muzora Umuyobozi wa WASAC yavuze ko mbere yo gushyiraho igiciro cy’amazi bareba byinshi birimo aho aturuka, uko asukurwa n’ibikoresho bakoresha.

Avuga ko Abanyarwanda bagomba kwiga gucunga amazi mu ngo zabo kuko hari abakabya kuyapfusha ubusa, ngo biratangaje kuba ukuntu ajya koza amenyo agafungura robinet aho kugira ngo akoreshe ikirahure.

Uretse kuba hari uduce twinshi mu gihugu tutaragezwamo amazi meza, muri Kigali naho hari aho amazi amara igihe kirekire yarabuze. Depite Munyangeyo Theogene aherutse kubwira Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasobanuraga ingengo y’imari yayo ya 2019/2020 ko igihugu cyanafata umwenda munini ariko kigakemura ikibazo cy’amazi muri Kigali.

Ibiciro bishya by’amazi byakuruye impaka ndende cyane ku bakoresha Twitter, bamwe bagaragaza ko harimo no kurengera abandi bibaza ijwi ry’umuturage mu kugena igiciro cy’amazi akoresha aho aritangira.

Lt.Col Patrick Nyirishema na Patricie Uwase, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) bavuga ku biciro bishya by’amazi (ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri RURA)

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

35 Ibitekerezo

  • Oya rwose igiciro cy’amazi mwagishize hejuru cyane. Amazi ni ikiremwa cy’Imana, ntabwo ari creation Ya WASAC. Mutabare kabisa, mugabanye icyo giciro. Ubwo se niba umuntu yarafite ubwubatsi mu kwezi mwashingiyeho mugena Ibiciro akaba yarakoresheje amazi menshi nyamara ari mu cyiciro cy’abakene, ubwo ntiyahohotewe! Amazi ni igikoresho cy’ibanze mu bantu, nta wabona aya mafaranga mwashizeho.

  • Uyu munyamakuruwanditse iyi nkuru hari ibyo yagombye kwibutswa n’abamushinzwe. Inkuru ye iraburamo ikintu gikomeye cy’ingenzi, amambere yagombye kugaragaza abo RURA yatangarije ibi. Ese hari mu kiganiro n’itangazamakuru? Hari mu Nteko nshingamatgeko?! Cyangwa nibitangazo risanzwe ryahawe itangazamakuru?!
    Hari icyo uyu munyamakuru atibagiwe; itariki ibi hyatangarijwe!

    Ibi ni bimwe tubabwira ko ab’ubu batita kubyo bakora ugasanga bamwe bararakara. Ibi kandi byaciye mu jisho admin niba atabiretse nkana!

    • Jya ubanza usome neza ibyanditse byose mbere yo gukora unnecessary critics. Umuturage abangamiwe n’izamuka ry’igiciro cy’amazi, iby’uko bandika inkuru ni iyindi topic. Ngo n’itariki byatangarijweho ntayo ubona!!!

  • Ayo mazi se aba bantu bavuga ko ibiciro byayo bitari hejuru (n’ubwo atari byo!) ari hehe mu duce tutari ducye tw’igihugu harimo n’umurwa mukuru? Byibura niba bari bayazanye bakayahenda ahari aho kuvugira ku busa! Bazabaze amafranga abantu batanga mu kugura amazi bazumirwa. Ikindi ni uko hari aho bahorana amazi mu gihe abandi bamara ukwezi kurenga batarabona n’igitonyanga ku buryo n’uwakeka ko isaranganya ririmo ruswa ntawamuveba…

  • None se aya mazi asigaye atumizwa mu mahanga?!

  • Niko bigenda leta kwongera ibiciro ibitekereza uyu munsi ejo bigakorwa . Nyamara umushahara wa mwalimu bizafata imyaka nimyaka nimyaniko nkaho idori rituriye cg ibindi baheraho bongera ibiciro byagumye ari byabindi

  • Ariko nanwe musoma neza, umunyamakuru yatangiye agaragaza ko kuri uyu wa mbere taliki ya 13/05,
    Kandi nabonye ko RURA, EWSA na MININFRA babitangarije abanyamakuru,
    Murakoze cyane.

  • Aba banyamakuru niba ari ubwoba bwo kuvuga ibintu uko biri,niba ari ukubigirankana!!!??
    Ubuse weruye ukavugako”igiciro cy’amazi cyazamuww sibyo byasobanuka kurenzaho?!
    Ibyo bintu byo gutekinika abayobozi babikundira iki koko?!
    Ngo umuturage yishyura 26% y’ikiguzi cy’amazi,andi leta ikayishyura?! Ni eau minerale se?!
    Ukumva ngo umusanzu wa mituel ngo leta iba yatangiye umuturage +70% cyangwa
    Ubundi ngo mu karere nitwe dufite imisoro,ibiciro by’amashanyarazi biri hasi,…..
    Jye mbona byose twiyishyurira 100% rimwe narimwe n’imihanda,amatara,amarimbi,…dusabwa kubyikorera hatarebwe ko tuba twasoze cyangwa leta yikopesheje!

  • Wagira ngo uyu munyamakuru wanditse iriya nkuru hari icyo mupfa ahubwo nk’ibyo uvuga bibura munkuru ntacyo ukuyemo?uburyo umushyizeho case wagira ngo hari nk’ibyo yarengereye cg bifite ingaruka mbi kubanyarwanda sinize itangazamakuru ariko niba koko biburamo ubutaha azabishyiremo ariko njyewe icyo numva nuko menye ibiciro by’amazi RURA yagennye.

  • Ibibyiciro se knd bije no mikoreshereze y,amazi, gusa muduhe amazi ubundi mubone kuzanura ibiciro. Ahubwo ze nktwe tumaze 4wks ntamazi duhabwa , ahubwo muza

  • Erega umunyamakuru abirenganiyemo! Uragirango se yandike amagambo yose yavuzwe? Umunyamakuru aterura inkuru afite icyo ashaka kuvugaho. Ahubwo n’ibi yavuze ni byinshi ntako atagize.

  • Ariko ugenera amazi angana na 1000 liters kuri 340frw/m3 iyo zitarenga 5 gusa; we uwayamuha iwe byavamo ni ukuvuga ko ukoresha 5000 liters mu kwezi 5000/(30*20) ~amajerekani 8 ku munsi yahaza urugo kereka niba ingo zose ari aba ingaragu.
    Aya mazi yakoropa, akamesa, bakayoga, agateka, agakoreshwa no mu isuku ya sanitation zo munzu koko?
    Mugabanye ubusambo murebe icyakorwa abaturage turapfuye rwose.

  • Ukunyunyuza imitsi abaturage bizarangira ryari? Amafaranga y’umutekano, ay’isuku, ay’umugambwe,…imisoro ihanitse, gica caguwa, kongera ibiciro by’amazi, gusorera ubutaka, guhinga iby’umuturage adashaka,…nibindi byinshi biri gukandamiza umuturage mumenyeko aribyo base za revolution hose mu isi, ntimuzatangare nimubona hari ababyuririyeho bagakora agatendo kandi kakitabirwa.

    • Kagire inkuru Kagina we! Nibyo uri gutegura se ubu ra?

      • Nyamara Rugina ntabwo abeshye muzarebe byose aho bitangirira.Bitangirira kuruvangitiranye rw’ibyo byose.Bikageraho umuturage abirambirwa byose. Gusa byose burya bibabifite impamvu. Aba bavugako ibiciro bashyizeho bihuye n’ubushobozi bw’umunyarwanda ukibaza uwo munyarwanda bavuga uwariwe.Ukumva ngo hari umuyobozi ugenda mu modoka yakabiri muzihenze muri africa zitwara abakuru b’ibihugu. Tuziko u Rwanda ari ibirometero kare 26 rutuwe na mios12 rukaba rubarirwa mu bihugu bikennye kwisi.

  • Ngo Leta idutangira 72% arenga ariko mwagiye mureka kubeshya ibaze nk’ubu uri umushoferi ugaha igiceri cy100 umutindi warangiza ukayamwaka ngo umutware mu modoka ni gute mudufasha 72% mukongera mugaca inyuma mugasoresha amazi n’umuriro 18%!!????ibyo baratubeshya pe ESE ubundi kuki Leta itakwishingira guha amazi abaturage ku buntu nk’aho badasora Amazi ni igikorwa remezo nk’umuhanda,…Menya aho bukera n’imihanda turajya twishyuzwa kuyicamo ikindi mu itegeko bavuga ko ab’icyiciro cya 1 cy’ubudehe batagomba kwishyuzwa Amazi,Umuriro ese birakurikizwa cg tuvuge ko batabizi hhhh ni akumiro

  • niba bareba ibyatanzwe ngo amazi aboneke bakanareba agaciro k’idorali noneho bajye baduhemba natwe mu madorali nirizamuka batwongeze naho bitabaye ibyo kwaba ari ukwikunda cg kujijisha,ikindi kubyerekeye ibyatanzwe ngo aboneke ndumva nabyo babeshye kuko haba mu byaro bakoresha Amazi y’isoko byaba mu mijyi bakoresha Amazi babanje gushyiramo imiti hose batubarira ku giciro kimwe rero muzajye mubeshya abana naho abakuru bo ntibikunda pe

  • Sinumva impanvu ikibazo cy’amazi kidakemuka, I Kanombe – Rwimbogo, inshuro nyinshi tugura injerekani kuri 200 Rwf, bivuzeko ari 10,000Rwf/m³. Amazi arakenewe bayobozi, dukeneye amazi, igiciro icyo aricyo cyose ntacyo bivuze cyane abantu badafite amazi. Kuko dutanga amafaranga menshi kubera kubura amazi. Imishinga ya WASAC, Ishobora kuba itiganwa ubushishozi, Ministeri ibishinzwe izagenzure harimo ikibazo.

  • RURA ntiyabura kubashyigikira kuko kuri buri m3 iba ifiteho ayayo.ubwo rero kuriza ibiciro nayo ibifitemo inyungu

  • Ikibazo si igiciro gihanitse cg c gicirititse. Njye ikibazo mfite. Nabazaga niba gutunga amazi 100% bifitanye isano no gutunga robine 100%. Impamvu mbibajije. Ubu iyo bavuga ko abanyarwanda bagejejweho amazi ku kigero cya kangahe ku % mbona bareba abatunze mubazi ark birengagije igihe izo mubazi ziherukiramo amazi. Urugero njye ntuye mu murenge wa Ndera akarer ka Gasabo akagari aka Masoro umudugudu wa Mubuga. Duheruka amazi mu byumweru bibiri bishize. Nyamara tubarirwa mu banyarwanda bamaze kugezwaho amazi meza. Njye mbona ikihutirwa si ukureba ko amazi twayagejejweho 100%,ahubwo harebwa niba amazi dugite ahaza abaturage 100% biryo bagashobora no.kwagura indi miyoboro n’iyo dufite yaramaze kuduhaza. Kuko kwagura imiyoboro n’iyambere ntamazi ayirimo ntagaciro twe tubibonamo nk’abagenerwa bikorwa. Murakoze

  • Ibi biciro batangiye gukoreshwa mu kwezi kwa gatatu,none ngo bisohotse ubu!Ku buryo hose bari kwitotomba.Byaba byaratangiye gukoreshws se bitaremezwa mujye mudusobanurira.

  • tuzavoma ibishanga nimujyane

  • Abayobozi bacu bakwiye guha agaciro ibintu 4 nkenerwa mubuzima Bwa buri munsi ,amazi, aho kwikinga ,ibiribwa ,imyambaro ,bagaharanirako ibi bintu ibiciro byabyo bitaremereye umuturage ,kuko kutugezaho amazi tudashoboye kwishyura ntacyo byatumarira .

  • Mubiganiro nk’ibi itangazamakuru riba ryatumiwemo, ko mutatubwira mwe nk’abanyamakuru ibibazo n’ibisubizo byibanzweho?! Ese barabatangariza barangiza bagahaguruka bakigndera nk’aho mwe ntacyo mugomba kubabaza?!

  • Jye nta na rimwe nzumva ikintu bita kwishyura mu byiciro. Produit imwe yakagombye kwishyurwa kimwe ie minisitiri anyweye ijerekani akazi nange nkayisoma nuca dukwiye kwishyura angana . Ibi bikaba binareba amashanyarazi . Ikibazo gitangaje ni ukuntu abaturage bagira initiative bakizanira amazi nyuma ukumva ngo Akarere kazanyemo Rwiyemezamirimo wo kuyishuza

  • Shiiii mutege amatwi mwumve. Abana bazajya bakaraba umubiri wose rimwe mu kwezi, Abagore bazakaraba buri wa gatandatu, abagabo kabiri mu kwezi gusa dushobora kuzabona igihembo cya mbere ku isi mu kuba abaturage bahumura nabi

  • Mr/Madame Rugina aka gatendo uvuga ni akahe? Umusanzu wawe mukubaka igihugu ni agatendo? Abatutage barajwe inshinga no kungurana ibitekerezo kuri ibi biciro naho wowe ngo agatendo. Anti virusi yawe ndumva itaduhenze nk’abanyarwanda bashyizehe hamwe.

  • IKINTANGAZA NUKO BAZAMURA IBICIRO NTAMAZI TUBONA,NKYE NTUYE I KANOMBE MUMUHANDA UJYA BUSANZA ARIKO KUVA BAKORA UMUHANDA NTAMAZI TUBONA BAYADUHA RIMWE MUMEZI ABIRI URUMVA BITABABAJE.MUZAMURE ICIRO MUDUHE NAMAZI

  • Ariko narimiwe rwose.Mu Rwanda haracyari ikibazo gikomeye.Bakemura ikibazo cyararangije gushegesha abaturage.Ese Koko bo bayobewe ko Ari ugukandamiza umuturage mu ngeri zose?None bigeze n’aho afungirwa amazi !!! Harakurikiraho umuriro.Nyamara Leta nitabare n’aho ubundi abaturage Aho bukera imitwe irashyuha bagwize abasazi.Mutuelle,Imisoro y’amazu n’ubutaka,kwishyurira abana amashuri yisumbuye na kaminuza,ngaho hiyongereyeho no kwishyura amazi byo hejuru.Ubu SI ugusubiza abaturage mu mwanya Koko?Ese hakorwa raporo ngo bamenye icyo umuturage yinjiza uretse kugendera ku byiciro by’ubudehe bipfuye nzaba mbarirwa.

  • WASAC njye mbona iyobowe kuburyo burimo intege nkeya cyane. Kuko niyo twakwiringagiza ibyo biciro by’amazi nayo ubwayo ntaboneka, service itangwa na’abakozi b’icyo kigo irimo agasuzuguro kenshi cyane bikabije, Kugeza n’aho ubahamagara ubamenyesha aho itiyo yatobotse bakamara nk’umunsi wose batarahagera ngo babuze ayo mazi kumenekera ubusa! Sinzi impamvu bikorwa gutyo ariko hari hakwiye guhugurira abakozi ba kiriya kigo kumenya icyo bashinzwe mbere yo kumvako ari abatware. Murakoze

  • ko twe twishyura 863 kuri metero cube imwe,mu mukarere ka RULINDO,umurenge wa KINIHIRA,muzadukurikiranire tumenye impamvu y”amafaranga angana gutyo

  • WASAC rwose mureke kubera umutwaro abaturage, gukoresha amazi menshi ntabwo bisobanuye ubutunzi. hari imiryango minini idafite ubushobozi kandi niyo myinshi twese turabizi. igiciro cyamazi akoreshwa mungo yagombye kuba kugiciro kimwe kandi bagahera kumikoro yabaturage rusange. abakoresha amazi macye ni imiryango ifite abantu bacye kandi niyo ahubwo ihembwa menshi. ubwo rero analysis yanyu irapfuye.

  • Ndasaba Parliament ko yabaza wasac ibyo irimo? Gukuba 3 igiciro cy’amazi bidhingiye kuki? Ubwo indwara zo zizagurwa ibingana iki?

  • Ndumva kubicyiro mwasizeho njentakibazo ahubwo ikibazo nuko akenshi abanyarwanda tutaramyenya kwigira icyarico,ahubwo ikibazonjewemfite ntuye mumajyaruguru muri musanze umurenge wacuve akagari bukinanyana ahontuye amazi ari murimetero 150m ariko kuyageza murugo nikibazo bitewe naho ingoziyafite ziyatwima gufatiraho baca ibihumbi80000fw mwadusobanurira nibabyemewe mukuyacuruza murubwoburyo abaturanyi babigenza number yanje mugihe mwakenera kubasobanurira ukobihagaze0788605401

  • Ndimumurenge was cyuve akarere ka musanze akagari bukinanyana umudugudu bubandu ikibazo mwadufasha ahontuye amazi arimurimetero150m ariko abaturanyibarayatwima gufatiraho baka ibihumbi80000frw

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *