• 09/12/2019 8:30 00

Ibibazo byo mu mutwe n’Ihungabana mu banyarwanda bimeze bite?

Uyu munsi Minisiteri y’Ubuzima biciye muri RBC yamuritse ubushakashatsi ku kibazo cy’indwara zo mu mutwe n’ihungabana. Aho ibi bibazo bifitwe n’abangana na 4% mu Rwanda, bikanagirwa na 27% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyarwanda bato n'abakuru 4% bafite ibibazo by'ihungabana n'indwara zo mu mutwe
Abanyarwanda bato n’abakuru 4% bafite ibibazo by’ihungabana n’indwara zo mu mutwe

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage bo mu bice byose by’u Rwanda bagera ku 12 000.

Ibiyobyabwenge biri mu by’ibanze bwasanze bitera ibibazo byo mu mutwe.

Ugereranyi n’ibihugu byo mu karere ngo mu Rwanda niho hari abaturage benshi bafite ibibazo byo mu mutwe n’ihungabana, ahanini kubera amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Abakoreweho ubu bushakashatsi bari hagati y’imyaka 14 na 65, muri rusange ngo abanyarwanda bangana na 4% bagaragaje ibimenyetso by’ihungabana n’ibibazo byo mu mutwe. Naho ku bacitse ku icumu ni 27% bafite ibi bibazo.

Izindi ndwara babonye muri ubu bushakashatsi ni Agahinda gakabije mu bari hagati y’imyaka 14 na 35 gafitwe n’abagera kuri 12%, mu bacitse ku icumu kakaba gafitwe na 35%.

Muri rusange ababajijwe bari hagati y’imyaka 14 na 65 abasubije bemeza ko bakoresha ibiyobyabwenge ni 0,3%.

Ubu bushakashatsi buvuga ko abantu bivuza ibi bibazo ahantu hane(4); kwa muganga w’indwara zo mu mutwe, ku bajyanama b’ubuzima, ku banyamadini no ku bavuzi gakondo.

Ababajijwe muri ubu bushakashatsi abenshi ngo bemeje ko bazi serivisi zitanga ubufasha muri ibi bibazo ariko bake nibo bagiye gusaba izi serivisi kwa muganga.

Dr. Kayiteshonga Yvonne ushinzwe ishyami ry’indwara zo mu mutwe muri RBC avuga ko ubu bushakashatsi bwaberetse ko hari abantu baba bameze nk’ababa mu yindi si, babona ibyo abandi batabona cyangwa bumva ibyo abandi batumva.

Ati “Byatweretse aho tugomba gushyira imbaraga. Hamwe ni ikibazo cy’ubwoba bukabije, umunaniro ukabije, umuhangayiko ukabije ibi nibyo byaje ku isonga mu bushakashatsi.”

Avuga ko uko hashyirwa imbaraga mu kuvura izindi ndwara hakwiye no gushyirwa imbaraga mu kuvura bene izi.

Yohani Ruzindaza ushinzwe ishami ry’ubuvugizi muri CNLG ibyo ubu bushakashatsi bwabonye ku barokotse Jenoside bidatangaje ukurije ibyababayeho n’ibyo babonye.

Ati “Hari ingamba zo guhangana nabyo ariko hari n’ibitazigera bikemuka kuko Jenoside ni icyaha ndengakamere cyageze ku miryango no mu mibanire y’abantu.”

Jenoside ngo yasize abarokotse bata ikizere ku bantu bose bityo kuba umuntu ufite umutima nk’uwo anagira ibibazo byo mu mutwe.

CNLG ngo ikora ubuvugizi kuri ibi bibazo n’ingaruka zabyo ku barokotse Jenoside ikanaharanira ko bidahererekanywa ku bakiri bato.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • abantu benshi barwaye depression bakunda kubiceceka, n ugize uwo abwira atangira kumwumvisha ukuntu ari mu muteto, nanjye ndi umwe mu barwaye agahinda gakabije.

  • abantu benshi barwaye depression bakunda kubiceceka, n ugize uwo abwira atangira kumwumvisha ukuntu ari mu muteto, nanjye ndi umwe mu barwaye agahinda gakabije.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *