“Ibaruwa ya Kibwa” umugabo uheruka kwiyahura yandikiye umugore yagiye hanze - UMUSEKE

“Ibaruwa ya Kibwa” umugabo uheruka kwiyahura yandikiye umugore yagiye hanze

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuseke wabagejejeho inkuru y’umugabo witwa Mpamira Marcel wasanzwe mu giti bikekwa ko yiyahuye, byamenyekanye ko yasize yanditse ibaruwa asezera umugore we, ndetse ngo ashobora kuba yariyahuye kubera ipfunwe ryo gufatwa “asambana”.

Mpamira Marcel ubuyobozi buvuga ko yari abanye neza n’abaturanyi be

Ikinyamakuru Igihe.com cyabashije kubona ubutumwa buri muri iriya baruwa Mpamira Marcel yavuze ko ari iya kibwa, akaba yarasezeye umugore we bari bamaranye imyaka 19 ndetse n’abandi bose abo yagiriye neza n’abo yabangamiye.

Ubutumwa burimo agira ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo ngusezereho muri ubu buryo mpisemo gukoresha, nubwo atari bwo buboneye kurusha ubundi bubaho. Unyemerere gato, ufunge amaso wemere ko Marcel agusezeyeho bwa nyuma.

Nkwandikiye uru rwandiko rwa kibwa kugira ngo hatazagira ukumbaza, haba abo mu muryango, abana cyangwa inzego bwite za Leta kuko urugendo ngiyemo sinigeze nduteganya cyangwa ngo ndutegure. Nta n’umwe narubwiye, ni yo mpamvu nshatse kugenda nsezeye kuko ugenda nta we umuhagarika.

Abo nagiriye neza namwe muzayigirire abandi, abo nagiriye nabi muzagire ubutwari mumbabarire.

Madamu, izina ugiye kwitwa rifite igisobanuro gikomeye, uzashinyirize hamwe n’Imana uzatsinda kandi izagushoboza. Madame nongeye kugusaba imbabazi. Sorry.”

Mpamira Marcel yari Umuyobozi w’Imishinga muri EMLR- Rubingo, mu mushinga ufashwa na Compassion International Rwanda, wita ku bana no kubakira abatishoboye.

Iriya baruwa yashyizweho umukono ku wa 13 Nyakanga 2021, ariko bukeye tariki 14 Nyakanga 2021 ni nabwo yasanzwe mu giti bikekwa ko yiyahuye.

Gasabo: Umugabo bamusanze mu giti amanitse bikekwa ko yiyahuye

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: Igihe

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ngo uyu mugabo yari “umurokore”.None yafatiwe mu gihuru asambana,ahitamo kwiyahura.Tuge twibaza ku bantu bavuga ko “bakijijwe” cyangwa ko “bakiriye agakiza”.Mu byukuri,baba bashaka kwerekana ko baretse ibyaha kandi ko ari abakristu nyabo.Ese koko ibyo ni ukuri?Icya mbere,ijambo ry’imana rivuga ko “nta muntu n’umwe udakora icyaha”.Kuba utanywa inzoga kandi ukaba ujya gusenga,sibyo bikugira umukristu nyakuri.Icya kabiri,Matayo 24:13 herekana ko umuntu azamenya ko “arokotse” ku munsi wa nyuma,ubwo Imana izarimbura abantu babi bose,igasigaza abayumvira gusa,nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Kwiyita “Umurokore”,ni ukwiyemera.Nkuko 2 Abakorinto 10:18 havuga,tureke Imana abe ariyo yemeza ko “twakijijwe”.He kugira uwiyita Umurokore cyangwa Nyirubutungane.Ubwo ni ubwibone kandi Kwibona ni icyaha.

    • Nshuti abantu batekereza ko agakiza kabo gashingiye ku mirimo yabo aho barishuka kuko umunsi imirimo yabo yananiwe baziyahura kimwe n’uyu

      Ariko nawe uribeshye kuko tutazakizwa ku munsi w’ahubwo dukizwa ubu, iyo tumaze kwemera umurimo wakorewe I gologota aho byaha byacu byishyuriwe

      Rero umuntu wese utekereza ko agakiza ke gashingiye ku mirimo ye amaherezo azananirwa, ariko uwakira Yesu Kristo (Ijambo) akemera ko gukiranuka kwa Yesu ariko yitirirwa uwo azanesha, kuko atariwe ukiriho ahubwo ni Kristo uriho muri we

      Akira Ijambo ry’igihe cyawe(Ubutumwa bw’umuhanuzi Branham) niho ubasha kubabarirwa by’ukuri

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *