• 27/11/2020 2:19 45

I Paris hafi y’ahahoze ibiro bya Charlie Hebdo hagabwe igitero

Saa sita zirenzeho iminota mike, ku isaha y’i Kigali, i Paris mu murwa mukuru w’u Bufaransa hagabwe igitero cy’umuntu wari witwaje umuhoro, akomeretsa abantu babiri. Byabereye ahitwa Richard Lenoir, muri Beauvau hafi ya Bastille.

Abashinzwe ubutabazi bihutiye kuhagera

Umwe mu babinyoye niwe wabibwiye AFP. Polisi yasabye abanyeshuri kuguma mu mashuri mu rwego rwo kwirinda ko hari abasohoka bagafatwa bunyago.

Iki gitero kigabwe nyuma y’iminsi mike Al-Qaïda itangaje ko izagaba ibitero ku banyamakuru ba Charlie Hebdo kubera ko baherutse kongera gushushanya Intumwa y’Imana Muhammad kandi kizira.

Hari umuntu Polisi y’u Bufaransa yataye muri yombi imukurikiranyeho ruriya rugomo rwakorewe abaturage bari bari hafi y’aho Charlie Hebdo yahoze ikirera.

Minisitiri w’Intebe Jean Castex yagiye kureba aho byabereye kugira ngo ahumurize abaturage.

AFP

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.

  • Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yari umurwanyi.Mwibuke intambara nyinshi yarwanye.Urugero ni igitero yagabye I Macca avuye I Madina.Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Uwangaga kuba Umuslamu baramwicaga.Niho ubutagondwa bwaturutse.Kumva ko utari Umuslamu agomba kwicwa,ngo ni Umukafiri.Amadini menshi akoreshwa na Shitani.

  • Rkebesha na Gatabazi mwakwicecekeye ko Satani ntawe urayibona ndetse nta muzi gahunda yayo? abq nqzi bari qbqsiramu? interahamwe zari qbqyisiriramu? ababirigi bishe Mwambutsa, Rudahigwa na Lumumba bari abayisiramu? ikiremwa muntu iyo kiva kikagera kigira ubugome kikongera kikagira ubumuntu. ariko burya ngo aho kwica Giteravwakwica ikibimutera

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *