• 14/12/2019 7:44 21

I Kigali hagiye guhurira abacungamari 1 000 bige ku bihungabanya ubukungu

Mu kwezi gutaha kwa Ukuboza 2019 abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’abacungamari ACCA (Association of Chartered Certified Accountants) ku bufatanye na Africa Members’ Convention (AMC) bateguye inama izahuriramo abakora umwuga w’Icungamutungo i Kigali bige ku bibazo byugarije ubukungu bw’Isi na Africa by’umwihariko.

Iyi nama izitabirwa n’abasanzwe bakora icungamari mu bigo bya Leta n’ibyigenga, izitabirwa n’inzobere mu gutanga ibiganiro bakazasangiza abazayitabira inyigisho n’inama z’uburyo ubukungu bwa Africa bwazamuka.

Iyi nama izatangira tariki ya 09- 11 Ukuboza 2019 izagaragarizwamo amahirwe y’Ubucuruzi bushobora guhangwa, hagaragazwe uburyo bwakorwa neza n’uburyo abantu bakwirinda ko bazahura n’ibibazo mu ishoramari.

Iyi nama izanitabirwa n’abayobozi b’inganda zikomeye muri Africa, ifite insanganyamatsiko igira iti «Evolution of finance: Africa thriving in a disruptive socio-technomic dispensation.”

Umuyobozi w’ishami rya ACCA muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Jamil Ampomah avuga ko iyi nama izahuza abahanga mu mwuga w’Icungamutungo muri Africa, ikazaba umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku byo bahora bahura na byo mu mikorere yabo ya buri munsi.

Ati “Mu bihe nk’ibi by’impinduka ziri kuba ku Isi turi kubona ubu, ni ingenzi ko abatuye muri Africa duhurira hamwe tugashyiraho imirongo yadufasha tukanubaka ejo harambye.”

Uyu muyobozi wa ACCA avuga ko iriya nama izanarushaho kubaka no kubaka imikoranire y’abagize iri shyirahamwe ku rwego rwa Africa no ku Isi muri rusange.

Iyi nama itegerejwemo abantu 1 000 bazaba baturutse mu bihugu 33 byo ku mugabane wa Africa, yitezweho kuzungurana ibitekerezo ku mbogamizi ubukungu bw’Isi buri guhura na zo n’uburyo zashakirwa umuti bitewe n’uko bigiye bimeze mu bihugu bitandukanye

Muri 2017 inama nk’iyi yari yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, yitabiriwe n’inzobere mu gutanga imbwirwaruhame muri Africa nka Nii Quaynor ufatwa nk’umubyeyi wa Internet muri Africa na Prof Patrick Lumumba.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *