• 15/12/2019 10:41 50

Huye: Urubyiruko 400 rugiye kwitabira urugerero ruciye ingando

Kuri iki Cyumweru hirya no hino mu Gihugu haratangira urugerero ruciye ingando aho urubyiruko ruzarwitabira ruzakora ibikorwa bitandukanye by’urugerero.  Mu Murenge wa Gishamvu, Akarere ka Huye ni hamwe muhagiye gukusanyirizwa urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye 400 ruturutse hirya no hino muri aka karere.

Niyizibizi Boniface ushinzwe ibikorwa by’itorero mu Karere ka Huye

Mu mirimo ruzakora harimo gufasha mu iterambere ry’abatuye uyu murenge by’umwihariko abatishoboye bazubakirwa, bikaba biteganyijwe ko hazubakwa inzu  30.

Niyizibizi Boniface  ushinzwe ibikorwa by’itorero mu Karere ka Huye yavuze ko batekereje uyu murenge kuko uri mu mirenge ifite abaturage bakeneye ubufasha bw’izi mbaraga z’igihugu kandi ngo aha hantu hari n’ikigo k’ishuri bashobora kubamo iki gihe cyose.

Ati”Hano ni agace k’icyaro hari ibibazo by’imiturire, tuzabubakire, hubakwe ubwiherero, bakurungire inzu, imirima y’igikoni abantu bahinge imboga, hari n’abasigajwe inyuma n’amateka babiri na bo tuzabubakira n’ibindi bitandukanye”.

 Mukashyaka Bernadette Uzaba uyoboye iyi site ya Gishamvu, avuga ko  biteze kuri uru rubyiruko biteze umusanzu ugaragara kuri uru rubyiruko mu guteza imbere umuryango nyarwanda.

Ati “Aba bana hari gahunda nyinshi tuzabigisha, tuzabatoza ishyaka ry’u Rwanda, gukunda Igihugu, tubatoze kwanga ikibi, iyo rero bavuye aha bakora impinduka aho batuye batoza abandi isuku no kurwanya ibiyobyabwenge muri bagenzi babo.”

Kimwe mu byagendeweho mu gutoranya uru rubyiruko harimo uko bitwaye ku rugerero nyuma yo kuva mu itorero nk’inkomezabigwi, ikindi  kikaba manota bagize basoza amashuri yisumbuye.

Urwo rubyiruko ruzaba rurimo urw’abakobwa 181 na ho abahungu bakaba ari 219.

Mukashyaka Bernadette uzaba uyoboye site ya Gishamvu
Aho abazajya mu rugerero ruciye ingando bazacumbika

Elia BYUKUSENGE

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *