• 21/01/2020 10:35 05

Huye: Ubufatanye bw’Ababyeyi na Mwarimu mu kurera abana buratanga umusaruro

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Huye bavuga ko imbaraga bashyira mu burezi bafatanya n’abarimu kurera abana zitanga umusaruro, bamwe mu bana babo batangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga yo kuvuga Icyongereza neza kubera ubwo bufatanye.

Umuyobozi wa New vision Edouard Mugwaneza ashimira uruhare ababyeyi bagira mu burezi bw’abana

Abarerera mu ishuri ribanza rya New Vision Primary School riherereye mu Murenge wa Ngoma batangarijwe ko bamwe mu bana babo bagaragaje ubuhanga bityo bakaba bazajya mu marushanwa mpuzamahanga yo kuvuga Icyongereza.

Muri iryo shuri hagaragaye umwana uzajya mu marushanwa mpuzamahanga yo gusoma no kuvuga neza Icyongereza [Spelling Competition] i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Hagaraye kandi umwana wabaye uwa kane ku rwego rw’igihugu mu marushanwa yo gusoma neza no kuvuga Ikinyarwanda.

Bamwe mu babyeyi n’abarimu bavuga ko uwo musaruro ukomoka ku bufatanye bagirana.

Nduwaleta Celestin ati “Twebwe iyo umwana agiye ku ishuri ntabwo tumuharira mwarimu gusa; turamukurikirana kugira ngo yige neza nta kibazo afite. Turamusura tukaganira na mwarimu kugira ngo uburere bwe n’uburezi bigende neza.”

Bizimana Jean Baptiste we avuga ko kuba bafite umwana uzajya mu marushanwa mpuzamahanga i Dubai biteguye kumushyigikira kuko basanzwe bafatanya mu kurera.

Ati “Uriya mwana ni ishema ryacu, ni ishema ry’ishuri kandi ni ishema ry’igihugu. Ntekereza ko ibyo akeneye kugira ngo abashe kugera i Dubai tutabiharira umubyeyi we wenyine; (…) tuzamufasha nkaho ari uwacu bwite.”

Umuyobozi wa New Vision Primary School, Mugwaneza Edouard, ashima uburyo ababyeyi bagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi akabasaba kubikomeza.

Ati “Ababyeyi tubashimira ko bohereza abana ku ishuri kandi ku gihe ndetse n’uburyo bakomeza kubakurikirana. Kuba ishuri ryacu ritsindisha neza ndetse rikagira abana bitabira amarushanwa mpuzamahanga ni uko ababyeyi n’abarezi bafatanya mu kubitaho no kubarera neza.”

Ishuri New Vision Primary School ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2012, rifite abanyeshuri 29 gusa, ubu ryigamo abagera kuri 885.

Ababyeyi bavuga ko kujyana umwana mu ishuri gusa bidahagije ahubwo ugomba no kumukurikirana mu myigire ye
Umwe mu bana biga kuri kiriya kigo azajya i Dubai mu marushanwa yo kuvuga neza Icyongereza

UMUSEKE.RW/Huye

3 Ibitekerezo

  • Aho harimo kubeshya cyane no kwiba amahirwe y’umwana wabaye uwa kane mu rwego rw’igihugu witwa INEZA Kelly wiga ku kigo cyitwa IKIBONDO Primary school. Ahubwo mufite amakuru neza mumenye n’amanyanga abirimo.

  • Ndabasuhuje!

    Niba turera, tuge dutoza abana kuba abanyakuri. Biradusaba ko abarezi natwe tubanza tukaba abanyakuri. Hanyuma twubahe n’ibi bitangaza makuru bidufasha, tubiha inkuru zizewe.

    Uyu mwana bavuga watsinze ntiyaje no muri ba 7 ba mbere. Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo abategura irushanwa na bo turaba reportinga kuko byazateza umwuka utari mwiza mu burezi.

  • Bravo ku Buyobozi bwa New Vision Primary School. Ubudasa bwanyu mu guhanga udushya no guha uruhare rwuzuye Ababyeyi mu cyerekezo cy’uburere bw’abana babo, nibwo buzatuma mukomeza kuba Indashyikirwa! Toutes nos Félicitations

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *