Huye-Ruhashya: Urugomo rwabereye mu kabari rwaguyemo umuntu umwe | UMUSEKE
  • 26/01/2021 6:09 44

Huye-Ruhashya: Urugomo rwabereye mu kabari rwaguyemo umuntu umwe

Mu cyumweru gishize, mu kabari ko mu Mudugudu wa Rwankusi mu Kagari ka Mara mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, kabereyemo urugomo rw’abavugwaho kuba bafashe ku gatama, umwe ahasiga ubuzima. Sebutege Ange uyobora aka Karere yasabye abaturage guca ukubiri n’inzoga z’inkorano kuko ari zo zitera biriya bibazo.

Iyi mirwano yabereye muri kariya kabari ku wa 11 Ugushyingo 2020, yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo abanyweraga muri kariya kabari batangiye batongana bikaza kurangira bafatanye mu mashati.

Ubwo barwanaga uwitwa Uwimana Anselme yahasize ubuzima, umubiri we uhita ujyanwa mu bitaro mu gihe ubu abamaze gutabwa muri yombi ari batatu barimo na nyiri akabari.

Bamwe mu batuye muri uyu Murenge wa Ruhashya bavuga ko uru rugomo rwatumye aba baturage bashyamirana rwaturutse ku businzi bw’abaturage bo mu murenge wa Rusatira bari baje kunywera mu kabari baturutse mu gace ka Musasu  ko muri uriya Murenge wa Rusatira.

Aba baturage bavuga ko mu bice by’uyu Murenge hakunze kugaragara inzoga z’inkorano ndetse ngo ni zo nyirabayazana w’urugomo rrukunze kugaragara muri aka gace.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko aya makuru y’urugomo rwabereye muri aka kabari bayamenye batinze ariko ko batangiye kuyakurikiranira hafi ndetse ubu ngo RIB yatangiye  gushakisha abakekwaho gukora ibi byaha.

Sebutege avuga ko abaturage badakwiye kurenga ku ngamba zo kwirinda koronavirusi ngo bafungure utubari kuko bitemewe.

Avuga ko bakomeza gushishikariza baturage kureka kunywa inzoga zitemewe kuko zibangiriza ubuzima, abazikora akabasaba kubihagarika.

Sebutege ati “Abaturage duhora tubashishikariza kureka kuzinywa kuko zibicira ubuzima, abazikora na bo bamenye ko n’utarafatwa azafatwa akabihanirwa.”

Sebutege asaba abaturage kureka kwirara ngo bumve ko koronavirusi yashize, akabibutsa ko igihari ndetse ko utubari tuzafatwa ducurza tuzabihanirwa.

Akarere ka Huye

UMUSEKE.RW/Huye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *