• 14/12/2019 9:51 06

Huye: Nyuma yo kurandura karoti ze ngo bamutemeye ibigori

Kuri uyu wa Gatatu, taliki 13, Ugushyingo, 2019 Jean Damascene Sinziyandemye utuye mu mudugudu wa Kabicuki, Akagari ka Shanga, Umurenge wa Kigoma muri Huye yasanze ibigori bye byatemwe. Ntiharamenyekana uwabitemye. Yabigejeje ku buyobozi bw’ibanze ariko ngo  nta bimenyetso by’uwamwibye yerekana.

Bamutemeye ibigori

Umuyobozi w’Umurenge wa Kigamo Cassien Dukundimana avuga ko nyuma yo kumva ikirego cya Sinziyandemye bakoresheje inama n’abaturage mu rwego rwo kwamagana kiriya gikorwa.

Ati: “ Ejo hashize twakoresheje inama n’abaturage kugira ngo twumve neza uko ikibazo giteye. Mu nama abaturage bamaganye  biriya bikorwa kandi turacyashakisha uwaba yarabigizemo uruhare.”

Ku rundi ruhande ariko  Dukundimana avuga ko Sinziyandemye aterekana ibimenyetso by’abo akeka kumwangiriza imyaka bityo bikaba bigoye ko ubutabera bwatangwa.

Ngo ababwira ko afite amakuru y’abamwibye ariko ntatange ibimenyetso.

Avuga ko mu mezi yashize nabwo Jean Damascene Sinziyandemye yatatse ko bamurandiriye imboga za karoti kandi ko akeka ababikoze ariko ngo nabwo nta bimenyetso yatanze.

Dukundimana ariko yamagana abakora biriya bikorwa kuko ngo bigaragaza umutima mubi.

Yemeza ko hari ibiganiro ubuyobozi bukomeje kugirana n’abaturage bukabereka ububi bwo kwangiriza mugenzi wabo.

Kuba uwangije biriya bigori yaragiye yangiza igiti ku kindi kandi agakandagira mu bishyimbo bigaragaza ko byakozwe ku bushake.

Jean Damascene Sinzuwandemye ni umugabo wubatse ufite abana akaba n’umwe mu bacuruzi bo mu mudugudu wa Kabicuki, aho atuye.

Ni umurima wari uteyemo n’indi myaka
Byabereye mu murenge wa Kigoma mu Kagari ka Shanga

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ubu wasanga ari uwacitse ku icumu nibo bakorerwa ibi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *