• 08/12/2019 11:53 42

Huye: Igikorwa cy’Abanyamerika bari kuvura amaso ku buntu kizatwara miliyoni 50

Ku bufatanye n’Umuryango ‘Come and See Rwanda’ (Ngwino urebe u Rwanda) n’Itorero Assemblee de Dieu, abarwaye amaso bo mu karere ka Huye bari kuyavurwa ku buntu n’abaganga baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America. Iki gikorwa kizarangira gitwaye miliyoni 50 Frw.

Aba baganga bari kubavurira ubuntu

Iki gikorwa kizamara iminsi irindwi, biteganijwe ko abagera kuri 600 bazasuzumwa amaso bamwe bagahabwa indorerwamo zigendanye n’ibibazo by’amaso yabo, naho 60 bakaba ari bo bakazabagwa amaso.

Ibikorwa byose bizakorwa muri ubu buvuzi birimo gusuzuma, ziriya ndorerwamo zizahabwa abarwayi n’imiti bizatwara miliyoni 50 Frw.

Abari guhagwa ubuvuzi n’aba baganga, bavuga ko bari bamaranye iminsi uburwayi bw’amaso ku buryo harimo n’abatabashaga kugira icyo basoma.

John Mbazumutima,umusaza wo mu Murenge wa Tumba ati “Najyaga nisomera imvaho n’udutabo ariko sinari nkibibasha, ariko bampaye amadarubundi ndigera numva ntangiye gusoma .”

Aba baturage bavuga ko abagiraneza nk’aba bari bakwiye kujya babaha ubufasha buhoraho kuko abafite ibibazo by’amaso ari benshi mu gihe iki gikorwa kizavura abantu 600 gusa.

Dr Ruddy Sarmiento, umwe mu nzobere z’abaganga baj, avuga ko ibibazo by’amaso byugarije abantu benshi ku Isi b’umwihariko mu Rwanda kandi ko muri iki gihugu hatari abaganga bahagije b’indwara z’amaso.

Ati “Ni ikintu twabonye ko gikenewe, kandi abaganga b’amaso ni bacye cyane mu Rwanda ,twasanze ahandi hari abaganga b’amaso kurusha mu Rwanda bityo nyuma yo kuva muri Filippine twahisemo no kuza gufasha abanyarwanda.”

Umuyobozi w’umuryango Come and See Rwanda, Murenzi Frank avuga ko iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri ari umusaruro w’imibanire myiza y’u Rwanda n’amahanga.

Ati “Kubana neza kwacu n’ibindi bihugu by’umwihariko itorero Calvary ryo muri leta zunze ubumwe za America ndetse n’amatorero yo mu Rwanda by’umwihariko umuryango come and see Rwanda ni ho havuye ubu bufasha bwo kuza kuvura amaso abanyarwanda.”

Babanza kubasuzuma
Dr Rudy avuga ko abaganga bavura amaso mu Rwanda ari bake

UMUSEKE.RW/HUYE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *