• 11/12/2019 11:00 43

Huye: Igiciro k’ikawa cyaraguye, abahinzi bayo ariko ntibacika intege

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru, bagize bahinga ikawa, muri uyu mwuga bakavuga ko amafaranga bahabwaga ku kilo yagabanutse, ariko bo bavuga ko bagiye kuyihinga ku bwinshi bakarushaho kuyongerera ubwiza.

Mukamurenzi Priscah Umuhinzi w’ikawa avuga ko kuyongerera ubwiza byazamura n’igiciro cyayo

Mu Karere ka Huye habereye igikorwa cyo gukoranya ababaye indashyikirwa mu buhinzi bw’ikawa.

Mukamurenzi Priscah wo mu Murenge wa Maraba, Akarere ka Huye avuga ko ibiciro by’ikawa uyu mwaka byagabanutse,  mbere bahabwaga Frw230 ku kilo none barahabwa Frw 190.

Yabwiye Umuseke ko kwita ku ikawa no kuyongerera ubwiza bizatuma irushaho kuryoha abaguzi bakayigura ari benshi.

Yagize ati: “Kugira ngo ikawa igire ubwiza hari ibyo tugomba kwitwararika birimo kuyisasira, kuyifumbira no kuyirinda kuyishyira mu gicucu ahatagera izuba.”

Umuyobozi wa Sustainable Growers, ukorana n’abagore bahinga ikawa mu rwego rwo kuzamura imibereho n’ubushobozi bwabo, Christine Condo avuga ko kongerera ubwiza ikawa bigomba kujyana no gushishikariza Amanyarwanda kuyinywa kuko ikunze kunyobwa n’abanyamahanga.

Condo akavuga ko ibi bizatuma 60% y’amafaranga ikawa yinjiza aguma imbere mu gihugu.

Avuga ku giciro gito umuhinzi ahabwa ku kilo k’ikawa yagize ati: “Ibiciro sitwe tubigena, bigenwa n’abakomeye ntacyo twabihinduraho, ingufu zishyirwe mu kuyihinga ari nyinshi no kuyongerera ubwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wari waherekeje abagore babo bahinga ikawa, Habitegeko François avuga ko Toni 400 z’ikawa zoherezwa hanze kandi abagore bagizemo uruhare runini.

Ati: “Abagore bafite uruganda rutunganya ikawa, gusa ntituragera ku gipimo twifuza kuko n’ubuso ihingwaho buracyari buto.”

Mu Karere ka Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru Abagore 3700 bakora ubuhinzi bw’ikawa.

kigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu Mahanga, kivuga ko abagore bari mu buhinzi mu Rwanda muri rusange bagera kuri 32%.

Abagore babaye indashyikirwa mu guhinga ikawa bahawe inka n’andi matungo magufi

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Huye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *