• 03/12/2020 3:36 57

Huye/Ibitaro by’Akarere byahawe imbangukiragutabara y’agaciro ka miliyoni 59Frw

Akarere ka Huye kashyikirije ibitaro bya Kabutare imbangukiragutabara ije kunganira izo bari basanganwe bityo imitangire ya serivisi igiye kurushaho kunozwa, Ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko kutagira imbangukiragutabara zihagije bituma abarwayi bazikenera ntibazibonere ku gihe babifata nko kudahabwa serivisi nziza.

Iyi modoka iba irimo ibikoresho by’ibanze

Bamwe mu bakenera servisi z’imbangukiragutabara baturutse mu bigo nderabuzima bitandukanye, kuri uyu wa kabiri tariki 4/8/2020 bavuze ko kwiyongera kw’imbangukiragutabara ari igisubizo kuri bo kuko bizakemura  ibibazo baterwaga no gutinda kubageraho kwa ambulance igihe umurwayi yoherejwe ku bitaro ibyo bavuga ko byashoboraga no kubaviramo urupfu.

Iraguha Emmerance umubyeyi uherutse kubyarira kuri ibi bitaro avuga ko yabanje kujya ku kigo nderabuzima bakabura indwara kandi arembye bityo bakamwohereza ku bitaro bya Kabutare azanwe n’imbangukiragutabara, avuga ko iyo imbangukiragutabara itamugeraho byari ikibazo gikomeye,ndetse ngo yari agiye kuhasiga ubuzima.

Agira ati ”Nari narwaye ndembye bampa transfer yo kujya ku bitaro, ibi byaramfashije cyane kuko iyo itinda kungeraho nari no gupfa.”

Dr NZAMBIMANA Jean Bosco umuyobozi w’ibitaro bya KABUTARE avuga ko imbangukiragutaba ije ari igisubizo kuko 6 bari basanganwe kuzenguruka ibigo nderabuzima byose byagoranaga.

Wasangaga hari ubwo umurwayi arembye bayihamagara bagasanga yagiye ahandi bityo bikaba ikibazo ugasanga umurwayi avuze ko yahawe serivisi mbi, ariko ubu ngo igisubizo cyabonetse.

Dr Nzambimana ati ”Rero iyi mbangukiragutaba ije kwihutisha servisi kuko wasangaga hari ubwo umurwayi ayikenera ugasanga yagiye ahandi, ugasanga umurwayi afashe ko umuhaye servisi mbi kandi  ari uko yabanje kujya gutabara ahandi bitewe na Emmergency  uko zikurikirana ariko ubu ngubu zigiye kwegerezwa abaturage, ibigo nderabuzima, umuturage ugize ikibazo ihite imuzana.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege wanashyikirije iyi mbangukiragutabara n’ibikoresho byayo ibi bitaro, avuga ko intego y’Akarere ari uko byibura buri kigo nderabuzima cyazabona imbangukiragutabara yacyo mu rwego rwo gusigasira ubuzima bw’abaturage.

Sebutege ati “Intego y’Akarere ni uko buri kigo nderabuzima cyaba gifite imbangukiragutabara, ubu  ibitarabasha kubona imbangukiragutabara, birumvikana ko harimo ikibazo cy’imitangire ya service ariko iyi itanzwe ije kuziba icyuho nubwo kigihari ariko izacyoroshya.”

Imbangukiragutabara  yatanzwe igiye koherezwa mu Murenge wa Gishamvu kugira ngo ifashe abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Gisoro muri uyu murenge. Ifite agaciro ka miliyoni 59 Frw.

Akarere ka Huye gafite ibitaro bibiri, ibigo nderabuzima 16 na poste de sante 19.

Akarere ka Huye kifuza ko buri Kigo Nderabuzima kigira Ambulance

UMUSEKE.RW/Huye

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Congratulations kuri Team ya Ange Butege akarere ka Huye muri kugateza imbere rwose

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *