• 25/01/2020 7:57 01

Huye/Gishamvu: Kwibumbira mu matsinda byabahinduriye ubuzima

Abibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kuguriza, mu kagari ka Ryakibogo mu murenge wa Gishamvu, mu karere ka Huye bavuga ko byabafashije kwiteza imbere. 

Aba baturage bavuga ko umusaruro wabo mu buhinzi wazamutse ku buryo byinshi mu byo bakenera nta we basaba

Iyi miryango igera kuri 620 itishoboye yo mu Murenge wa Gishamvu, ivuga ko nyuma y’umwaka bakorera hamwe mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya babona bibaganisha ku kuva mu Kiciro cy’abakennye baterwa inkunga.

Hagati yabo barafashanya bahereye ku batishoboye kurusha abandi. Mu gikorwa cyo kugaragaza ibyo bamaze kugeraho cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ukuboza, aba baturage bamuritse umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kijyambere, n’ubukorikori.

Nyuma bamwe muri bo bahawe ibikoresho nk’amabati yo gusakara ubwiherero mu rwego rwo kugira isuku.

Ngendahimana Saveri umwe muri aba baturage, avuga isakaro yahawe
rimufasha kwita ku isuku y’ubwiherero bwe bwahoraga buhomoka kubera imvura.

Ngirente Eugenie na bagenzi be bavuga ko kwibumbira mu matsinda byabafashije kwizigama bakibonera ubwabo icyo akenera  batagize uwo basaba.

Dusengimana Osee umuhuzabikorwa w’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE, ishami rya Huye

Ati “Kubera kwizigama, nabashije kugura amatungo, nishyura mutuelle, ndahinga nkeza, ntabwo nkitegereza abampa icyo nkeneye cyose.”

Dusengimana Osee umuhuzabikorwa w’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa, AEE, ishami rya Huye, ryafashije ko aya matsinda abaho, avuga ko bishimira umusaruro yatanze n’ubufatanye bagaragaza.

Agira ati “Icyo tubona gikomeye ni ubumwe bwabo, amakimbirane yabaga hagati yabo yararangiye babaye umwe, ibi bituma bagera kuri byinshi kandi biradushimisha.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko kwishyira hamwe nk’uku bifasha ko umuturage yiteza imbere kandi abigizemo uruhare ndetse ko bituma n’iterambere rye n’iry’aho atuye ryihuta muri rusange.

Ati “Bibaye ko hose abantu bibumbira mu matsinda nk’aya byadufasha cyane kuko iyo bari hamwe bibafasha kwikemurira ibibazo badategereje ko bizakorwa n’ubuyobozi.”

Mayor wa Huye, Ange Butege  avuga ko kwibumbira mu matsinda kw’abaturage bifasha ko bihuta mu iterambere

Mu kagari ka Ryakibogo hari impuzamatsinda eshatu zigizwe n’amatsinda 31 n’abanyamuryango 626.

Bafite kuri konti yabo amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana ane (4, 400 000Frw) hatabazwe agera kuri miliyoni ikenda n’ibihumbi 548 yagurijwe abanyamuryango.

Amatsinda yabo arimo abagore 553 n’abagabo 87.

Umusaruro babona ngo ubaha ikizere ko bazava mu kiciro cy’abakennye cyane

Umuseke.rw/Huye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *