• 08/12/2019 11:36 06

Huye: Avugwaho kuryamana n’umukobwa we w’imyaka 21 barabyarana

Umugabo witwa Barthazar aravugwaho kuryamana n’umukobwa we w’imyaka 21 bakabyarana umwana, ubu uyu mwana akaba afite imyaka ibiri. Yaraye atawe muri yombi ubwo yashakaga kurwanya Police imukuriranyeho gucuruza urumogi. Uyu mugabo ufite imyaka 43 atuye mu mudugudu wa Nyamuko, Akagari ka Kiruhura, Umurenge wa Rusatira mu karere ka Huye.

Kirazira ko umubyeyi aryamana n’umwana we bakabyarana

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Constantin Kalisa yabwiye Umuseke ko Barthazar yari amaze igihe bashaka kumufata ariko akamenya amakuru agacika.

Ngo hari abantu yahaga amafaranga mu baturage n’abandi bakorana n’inzego z’umutekano bakamurya akara, bigatuma acika.

Ati: “ Muri Gashyantare, 2019 twagiye kumufata kuko hari amakuru twari dufite y’uko iwe hari ibilo 50 by’urumogi, aza kumenya amakuru aracika.  Hari abantu bamuha amakuru kuko yabahaye amafaranga.”

Uyu mugabo bahimbaga Obed ngo mu bana be batandatu afitemo umukobwa  yateye inda, ubu umwana wabo akaba afite imyaka ibiri.

Kalisa yabwiye Umuseke ko ubwo uriya mugabo yafatwaga bamusanganye icyuma ndetse ngo yakundaga kwitwaza umuhoro. Ngo hari kandi n’urumogi bamusanganye.

Bivugwa ko amafaranga Barthazar  yahaga abamuhaga amakuru y’uko agiye gufatwa yayakuraga mu kugurisha imyaka yejeje, mu nzu nyinshi akodesha ndetse no bucuruzi bw’inzoga, ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko ari inkorano.

Ubu afungiye kuri station ya Polisi iri i Ngoma.

Barthazar atuye mu murenge wa Rusatira mu kagari ka Kiruhura

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Uyu muntu ni danger kabisa.Mubare ibyaha bamwanditseho: Urumogi,ubusambanyi ku mukobwa we (incest),etc…Kuba yari afite umuhoro,bisobanura ko yashoboraga no kwica abantu.
    Usanga akenshi ibiyobyabwenge (drugs) bijyana na Violence.Urugero,muli iyi minsi haravugwa cyane ubwicanyi bwinshi bubera mu mujyi wa Cape Town (South Africa),buterwa na Gangs zicuruza drugs (Drug Cartels).Muli week end ishize,bishe abantu 49 muli uwo mujyi.Kuva uyu mwaka utangiye,bamaze kwica abantu barenga 2000.Statistics zerekana ko muli South Africa,abagore 40% bafatwa ku ngufu buri mwaka.Siho honyine haba Violence ikomeye.Hari no mu bihugu bya Latin America:Honduras,Mexico,Brazil,etc…Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc…Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma,isigaze abantu bayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2,imirongo 21 na 22.

  • uyumugabo akwiye guhanwa byivuyinyuma kuko utagira imbabaz we ntiyanazigirir kubyarana numwana wawe nikosa rikomey ritana kwihanganirw

  • Munfashe uwo mwana apfana iki nuwo mugabo?

  • IYI NKURU NAYOBEWE ICYO UWAYANDITSE AGAMIJE. UMUTWE WAYO, NTAHO UHURIYE N’IBIRI MU NKURU! BYIBUZE IYO AZIGIRA INKURU 2 ZITANDUKANYE.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *