• 19/01/2020 9:24 54

Huye: Abafana Liverpool baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango w’abafana b’ikipe ya Liverpool mu Rwanda kuri iki Cyumweru baremeye imiryango ine (4) y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batuye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye.

Abafana Liverpool mu Rwanda buri mwaka ngo bareba aho bajya gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Liverpool iri guhatanira igikombe ihanganye cyane na Manchester City muri shampiyona y’Ubwongereza.

Twagiramariya Domitille umwe mu borojwe inka avuga ko igiye kongera korora mu gihe yajyaga aragirira abandi.

Ati “Aba bana mbashimiye urukundo batweretse, iyaba nari nkifite umugongo muzima mba mbahetse ariko icyo nzajya mbakorera ni ukubasabira umugisha wa buri munsi.”

Uyu ngo yajyaga abwira abaturanyi bakamuha inka abaragirira ariko ubwo na we abonye iye ngo bigiye kumfasha no kujya abona ifumbire. Uyu worojwe ni we wasigaye mu muryango we abandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Afurika Innocent umuyobozi w’abafana ba Liverpool mu Rwanda avuga ko nyuma yo kuba bafite ikipe ku mu gabane w’i Burayi bafana bidakuraho ko ari Abanyarwanda bityo ko n’abafana andi makipe babigiraho.

Ati “Twaje aha ngo twifatanye n’aba babyeyi, tubereke ko batari bonyine ko tubakunda kandi tubatekereza kuko mbere y’uko tuba abafana ba Liverpool turi Abanyarwanda. Ikindi ni ugukomeza kwifatanya n’Abanyarwanda bose mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Abakunzi ba Liverpool ngo barenze ibyo gufana gusa ahubwo baba umuryango.

Avuga ko abafana andi makipe yo hanze bakwiye kumva ko hari abantu basizwe iheruheru na Jenioside yakorewe Abatutsi bagomba gufasha kugira ngo bave mu bwigunge.

Akarere ka Huye kabaye aka kane (4) aba bakunzi b’iyi kipe bamaze gukoramo igikorwa cyo gufasha nyuma ya Bugesera, Kayonza na Gatsibo.

Abafana batangiye gukora muri 2013 ariko baza kwemerwa nk’abanyamuryango b’abafana ba Liverpool muri 2015.

Iki gikorwa ngo bagikoze mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Ubukoloni burya ntaho bwagiye kuko bwasigaye mu mitwe ya bamwe.

  • Icyo wise ubukoroni niko?

  • Turacyari kure cyane yo kwigenga kuko bihera mumutwe, ubuzima tubayeho. Ni gute umuntu wituriye Nyamirambo yiyumvamo Liverpool kariya kajyeni? Narumiwe Koko! Igikorwa cyakozwe ni ntamakemwa, ariko abazungu baraturangije burundu. Umupira wabo uruta uwacu kure ariko kumva waba isanga ningoyi n’umuntu utazi nawe adateze no kukumenya niyo washoramo frs ni akabazo. Kandi buriya bahamagaye abantu ngo bajyende muri birya byitwa amasibo ntiwapfa kubona buriya bwitabire. Abayobozi bagomba guhera kuri ibi bakumva urugendo rudutegereje. Ikibazo benshi nabo bari mubafana babigize umwuga kuruta akazi ko guteza imbere abanyarwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *