• 11/12/2019 8:58 06

Huye: Ababyeyi barasaba bagenzi babo kudaharira abana abakozi na television mu biruhuko

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Huye basaba bagenzi babo ko muri ibi bihe by’ibiruhuko babonera umwanya abana babo aho kubaharira abakozi bo mu rugo no kubareka ngo bahore imbere ya Television.

Ababyeyi basaba bagenzi babo kubonera umwanya abana babo muri ibi bihe by’ikiruhuko

Bamwe mu babyeyi bo muri aka karere bavuga ko muri iki gihe ubuzima bugoye ku buryo birirwa bashakira imibereho ingo zabo bigatuma batabona umwanya wo kuganira n’abana babo.

Gusa na bo bavuga ko ari amaburakindi kuko baramutse bafite umwanya baba hafi abana babo ariko ngo imibereho ntibakundira.

Niyizurugero Ruth umwe mu babyeyi ufite abana 3 bari mu biruhuko avuga ko azinduka mu gitondo ajya gushaka imibereho akagaruka bwije kandi na bwo ananiwe ku buryo bigoye kubonera umwanya abana ngo abatoze imico n’imyitwarire bya kibyeyi.

Ati “Usanga abana twarabahariye abakozi ariko natwe sitwe ni ubuzima bw’uyu munsi, mbese ubuzima buragoye, ugize amahirwe akagira umukozi muzima amutoza ingeso nziza naho ugize ibyago usanga yarabaye nk’umushumba bitewe n’abamurera.”

Bagenzi babo bavuga ko ibyo bakora byose baba babikorera abana babo bityo ko mu gihe batababoneye umwanya ngo babahe uburere baba bari gukorera ubusa.

Mwizerwa Jean Damascene avuga ko muri iki gihe kubera ikoranabuhanga hari ibirangaza byinshi bishobora kuyobya abana mu gihe ababyeyi bataboneye umwanya ngo babahanure.

Ati “Ni yo mpamvu ku ruhande rwange nsaba ababyeyi bagenzi bange guha umwanya abana kuko nibatabaha umwanya bizatuma bangirika bigatuma igihe cyo gusubira ku ishuri kigera baramaze kuva mu murongo.”

Akomeza agira ati “Muri iyi minsi ababyeyi turahuze cyane, ariko rero n’ubwo duhuze reka dufate n’umwanya wo kwita ku bana cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko, kuko nitutabaha umwanya hari ibindi bizabafata umwanya kandi bizabangiza.”

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya New vision ryo muri kariya karere ka Huye, Mugwaneza Edouard avuga ikigo cyabo cyateguye gahunda yo gufasha abana bari mu biruhuko kugira ibyo bahugiraho kandi by’ingirakamaro nka gahunda bise patronage ifasha abana gusubiramo amasomo yabo.

Mugwaneza ati “Turabizi ababyeyi barahuze cyane muri iyi minsi barashakisha imibereho, bityo rero twafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo kubafasha kubarinda kugira ibintu barangariramo byatuma biga ingeso mbi  zitaberanye n’umwana w’umunyarwanda twifuza.”

Inzego zitandukanye za Leta by’umwihariko izireberera iterambere ry’umuryango n’uburezi, zivuga ko zimwe mu ngeso mbi ziri kugaragara mu rubyiruko rwo muri iki gihe zishinze imizi ku kuba abana basigaye bakura bataganira bihagije n’ababyeyi babo kuko na bo baba bahugiye mu bindi.

Umuyobozi wa new vision we ngo bateguye uburyo bwo gufata abana muri ibi biruhuko

UMUSEKE.RW/Huye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *